• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»Apple yaciwe miliyari $1.2 ishinjwa kubangamira ihiganwa mu bucuruzi mu Bufaransa

Apple yaciwe miliyari $1.2 ishinjwa kubangamira ihiganwa mu bucuruzi mu Bufaransa

Editorial 17 Mar 2020 IKORANABUHANGA

Inzego zishinzwe ubugenzuzi mu Bufaransa, zaciye uruganda rw’abanyamerika rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga, Apple, akayabo ka miliyari 1.2 z’amadolari, kubera kugena ibiciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Apple yashinjwe guhatira abacuruza ibyo ikora gushyiraho ibiciro kuri iPads n’ibindi bikoresho uru ruganda rukora, ikaba yarabangamiye ihiganwa mu bucuruzi. Ibi bikaba byaragize ingaruka ku baguzi kuko abacuruzi batabasha kugabanya ibiciro cyangwa kwigenga mu bucuruzi.

Urwego rushinzwe ihiganwa mu bucuruzi mu Bufaransa kandi rwahannye abacuruza ibikoresho bya Apple muri icyo gihugu barimo Tech Data na Ingram Micro, aho baciwe miliyoni 139 z’amayero.

Apple ishinjwa kandi kuba yarabangamiye uguhatana ku isoko hagati y’abashinzwe gukwirakwiza ibicuruzwa byayo. Uru ruganda ariko rwavuze ko ruzajuririra iki cyemezo.

Mu kwezi gushize Apple yaciwe miliyoni $27.4 ishinjwa kugabanya imbaraga za iPhone zimaze igihe ku isoko zikagenda gahoro, bigakorwa abazitunze batabanje kumenyeshwa, ibintu byafashwe nk’amayeri yo kubahatira kugura izigezweho.

Ni umwanzuro wafashwe n’Urwego Ngenzuramikorere mu Bucuruzi mu Bufaransa, DGCCRF, nyuma y’iperereza ryari rimaze imyaka ibiri.

Ibyo bibazo ngo byagiye bigaragara abantu bamaze kujyanisha n’igihe (update) porogaramu ya iOS telefoni za Apple zikoresha, ugasanga iraziremereye bityo umuvuduko zakoreragaho ibyo uzisabye ugahita ugabanuka, kandi udashobora gusubizamo iOS wari usanganywe.

Mu 2015 kandi yishyuye miliyoni 234 z’amadorali ya Amerika, nyuma yaho bitahuriwe ko yaba yarakoresheje bumwe mu buhanga bwavumburiwe muri iyi kaminuza ya Wisconsin-Madison, idahawe uburenganzira.

Src: Igihe

2020-03-17
Editorial

IZINDI NKURU

Kagame azitabira inama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga i Paris

Kagame azitabira inama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga i Paris

Editorial 15 May 2019
Hagiye gushyirwaho ikoranabuhanga rizajya ryemeza abemerewe gukora ibizamini by’akazi

Hagiye gushyirwaho ikoranabuhanga rizajya ryemeza abemerewe gukora ibizamini by’akazi

Editorial 21 Mar 2019
Perezida Kagame yavuze ku kibazo yibajije ubwo yinjiraga muri politiki

Perezida Kagame yavuze ku kibazo yibajije ubwo yinjiraga muri politiki

Editorial 09 May 2018
Apple yaciwe miliyoni $27 ishinjwa kugabanya imbaraga za iPhone zimaze igihe

Apple yaciwe miliyoni $27 ishinjwa kugabanya imbaraga za iPhone zimaze igihe

Editorial 10 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame arasura Cote d’Ivoire muri iki cyumweru dutangiye
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame arasura Cote d’Ivoire muri iki cyumweru dutangiye

Editorial 16 Dec 2018
Uko Sam Kutesa yavuye mu Rwanda ibintu bikarushaho kuba bibi hagati y’u Rwanda na Uganda
INKURU NYAMUKURU

Uko Sam Kutesa yavuye mu Rwanda ibintu bikarushaho kuba bibi hagati y’u Rwanda na Uganda

Editorial 01 Nov 2018
Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abagishakira amaramuko mu bishanga
Mu Rwanda

Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abagishakira amaramuko mu bishanga

Editorial 24 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru