• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

You are at :Home»INKURU ZAKUNZWE CYANE»Inshoreke Ya Nyamwasa Joseline Muhorakeye, Irashaka Umutwe Wa Lea Karegaya Ku Isahani
Lea Karegeya na Joselyne MUHORAKEYE

Inshoreke Ya Nyamwasa Joseline Muhorakeye, Irashaka Umutwe Wa Lea Karegaya Ku Isahani

Ubwanditsi 01 Apr 2020 INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Nyuma y’aho Kayumba Nyamwasa ahaye Sulah Nuwamanya, uyu mugande wiyise umunyarwanda misiyo yo kumenya icyo abantu bose bahoze ari inshuti ya Ben Rutabana bakora muri Uganda naho baherereye ndetse n’aho bakunda kujya kugirango bizorohere Urwego rw’ubutasi rwa gisirikare (CMI) rukuriwe  na Abel Kandiho na C.K Asiimwe umwungirije, kubata muri yombi.

Abahigwa bukware ni Pastor Deo Nyirigira akaba ari Se wa Felix Mwizerwa waburanye na Ben Rutabana, Christophe Busigo, ndetse nabagize icyitwa komite yose ya Kampala usibye gusa abo bise “abantu ba Ntamushobora Epimaque”. Byumvikane ko utavuga rumwe na Ntamushobora wese ari mu mazi abira.

Amakuru yizwe aturuka indani muri RNC aravuga ko inshoreke ya Kayumba Nyamwasa ariwe Joselyne MUHORAKEYE, uyu mugore wahinduwe na Kayumba Nyamwasa igisupusupu cye, yasaze arasizora ngo  mubagombwa kwicwa ndetse babangamiye RNC kurusha abandi ni Lea Karegeya ndetse ko yifuza ko igihanga ke bakizana ku isahani. Ariko impamvu nyamukuru bapfa ni ubutoni muri RNC no gusebanya bigahabwa umugisha na Kayumba.

Ikizungerezi Joselyne MUHORAKEYE

Agahinda Leah Karegeya afite ku mutima akenshi yagatewe no gushaka nabi, ariko ari gusongwa na Joseline Muhorakeye ukomeje kumucunda ay’ikoba ku kagambane ka Kayumba Nyamwasa. Nkuko Leah Karegeya abyivugira, ngo nta muntu wakamurishije ijambo muri RNC, bityo akaba adakozwa ibyo kuva muri RNC nubwo yirukanwe, akamburwa n’imyanya yarimo, agatsimbarara avuga ko Kayumba ariwe ukwiye kugenda. Kayumba nawe ati ntawakarindushije. Jerome na ba Condo nabo bati ntawakariturushije, maze Joseline Muhorakeye nawe ati mwese muzibe. Ninde wandusha ijambo kandi nararanye na Afande Kayumba mugitanda kimwe? Iryo joro Ben Rutabana akaba arazimiye, RNC igacikamo ibice, aho buri wese afite icyoba cyuko ashobora kumukurikira mu gihe ataceceka.

Jean Paul Turayishimye ni igikundi ke bati: None se tuzaceceka umusangirangendo wacu azimiye, ejo twe nituzimira ninde uzatuvugira?

Kayumba na Muhorakeye nabo bategeye ku munwa nk’ubwangati bati undi uvuga ninde ngo tumukurikizeho? Uyu mwaka wa 2020 uzasiga hari ibintu byinshi bibaye amateka ariko ku ikubitiro, RNC ibaye amateka rugikubita. Ikibaho yari itsinda rishinzwe guhungabanya umutekano w’u Rwanda ritera za grenades mu bantu, Kayumba Nyamwasa ari kuruhembe rw’ibyo bikorwa by’iterabwoba.

Iri tsinda ryarimo buri wese wananiranye na Leta y’u Rwanda kubera amafuti ye no kwanga gukosorwa, ryanyanyagiye ku ahantu hatandukanye, nyuma yo komwaho n’umuvumo wo kuzerera kubera ibyaha bikoreye ku mutwe , bakomeza guhanyanyaza mukubuza amahwemo abanyarwanda none inkuru nziza tumaze iminsi tubonye nuko izo nkorabusa zarangijwe no kudahuza.

Ikirangije RNC si Rutabana wirengejwe na Kayumba amukuye I Burayi amushukisha akanyombwa nk’umutego w’imbeba, akaba yaragaburiwe CMI muri Uganda. Ikirangije RNC si Coronavirus imaze kugaragara ku isi yose. Ikirangije RNC si ukwirukanwa ka Gwiza Thabitha naya nkotsa Jean Paul Turayishimiye wajugunywe hanze na Serge Ndayizeye Vuvuzela bari basangiye umuzindaro usebya u Rwanda. Ikirangije RNC si iki na kiriya wakeka cyangwa se utekereza, ni indanini, uburaya , ubusambo, amacakubiri n’ubugambanyi.

2020-04-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abanyamategeko bayobowe na Eron Kiiza, Basabye guverinoma ya Uganda guhagarika guta muri yombi abanyarwanda no kubakorera iyica rubozo

Abanyamategeko bayobowe na Eron Kiiza, Basabye guverinoma ya Uganda guhagarika guta muri yombi abanyarwanda no kubakorera iyica rubozo

Ubwanditsi 12 Mar 2019
Kuki Amerika n’Uburayi bagarukira gusa ku guhungisha Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, aho gufasha mu kurandura igituma bahunga?

Kuki Amerika n’Uburayi bagarukira gusa ku guhungisha Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, aho gufasha mu kurandura igituma bahunga?

Ubwanditsi 10 Jan 2023
Mutimamuke wo mu Rutiba, uruviri ruvire mu nzira rutaravuza ubuhuha!

Mutimamuke wo mu Rutiba, uruviri ruvire mu nzira rutaravuza ubuhuha!

Ubwanditsi 17 Nov 2024
Coup D’Etat : Nadine Claire KASINGE: Perezidante Mushya W’ishyaka Ishema Ry’u Rwanda

Coup D’Etat : Nadine Claire KASINGE: Perezidante Mushya W’ishyaka Ishema Ry’u Rwanda

Ubwanditsi 07 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?
Amakuru

Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?

RUSHYASHYA 20 Aug 2026
Uko  Inama y’igihugu y’ Umushyikirano yagenze umunsi k’uwundi ( VIDEO )
Mu Mahanga

Uko Inama y’igihugu y’ Umushyikirano yagenze umunsi k’uwundi ( VIDEO )

Ubwanditsi 17 Dec 2016
Perezida Kagame yagaragaje ko ntawe ugomba kunyurwa n’iterambere ricagase
Amakuru

Perezida Kagame yagaragaje ko ntawe ugomba kunyurwa n’iterambere ricagase

Ubwanditsi 13 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru