• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

 
You are at :Home»INKURU ZAKUNZWE CYANE»Inshoreke Ya Nyamwasa Joseline Muhorakeye, Irashaka Umutwe Wa Lea Karegaya Ku Isahani
Lea Karegeya na Joselyne MUHORAKEYE

Inshoreke Ya Nyamwasa Joseline Muhorakeye, Irashaka Umutwe Wa Lea Karegaya Ku Isahani

Ubwanditsi 01 Apr 2020 INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Nyuma y’aho Kayumba Nyamwasa ahaye Sulah Nuwamanya, uyu mugande wiyise umunyarwanda misiyo yo kumenya icyo abantu bose bahoze ari inshuti ya Ben Rutabana bakora muri Uganda naho baherereye ndetse n’aho bakunda kujya kugirango bizorohere Urwego rw’ubutasi rwa gisirikare (CMI) rukuriwe  na Abel Kandiho na C.K Asiimwe umwungirije, kubata muri yombi.

Abahigwa bukware ni Pastor Deo Nyirigira akaba ari Se wa Felix Mwizerwa waburanye na Ben Rutabana, Christophe Busigo, ndetse nabagize icyitwa komite yose ya Kampala usibye gusa abo bise “abantu ba Ntamushobora Epimaque”. Byumvikane ko utavuga rumwe na Ntamushobora wese ari mu mazi abira.

Amakuru yizwe aturuka indani muri RNC aravuga ko inshoreke ya Kayumba Nyamwasa ariwe Joselyne MUHORAKEYE, uyu mugore wahinduwe na Kayumba Nyamwasa igisupusupu cye, yasaze arasizora ngo  mubagombwa kwicwa ndetse babangamiye RNC kurusha abandi ni Lea Karegeya ndetse ko yifuza ko igihanga ke bakizana ku isahani. Ariko impamvu nyamukuru bapfa ni ubutoni muri RNC no gusebanya bigahabwa umugisha na Kayumba.

Ikizungerezi Joselyne MUHORAKEYE

Agahinda Leah Karegeya afite ku mutima akenshi yagatewe no gushaka nabi, ariko ari gusongwa na Joseline Muhorakeye ukomeje kumucunda ay’ikoba ku kagambane ka Kayumba Nyamwasa. Nkuko Leah Karegeya abyivugira, ngo nta muntu wakamurishije ijambo muri RNC, bityo akaba adakozwa ibyo kuva muri RNC nubwo yirukanwe, akamburwa n’imyanya yarimo, agatsimbarara avuga ko Kayumba ariwe ukwiye kugenda. Kayumba nawe ati ntawakarindushije. Jerome na ba Condo nabo bati ntawakariturushije, maze Joseline Muhorakeye nawe ati mwese muzibe. Ninde wandusha ijambo kandi nararanye na Afande Kayumba mugitanda kimwe? Iryo joro Ben Rutabana akaba arazimiye, RNC igacikamo ibice, aho buri wese afite icyoba cyuko ashobora kumukurikira mu gihe ataceceka.

Jean Paul Turayishimye ni igikundi ke bati: None se tuzaceceka umusangirangendo wacu azimiye, ejo twe nituzimira ninde uzatuvugira?

Kayumba na Muhorakeye nabo bategeye ku munwa nk’ubwangati bati undi uvuga ninde ngo tumukurikizeho? Uyu mwaka wa 2020 uzasiga hari ibintu byinshi bibaye amateka ariko ku ikubitiro, RNC ibaye amateka rugikubita. Ikibaho yari itsinda rishinzwe guhungabanya umutekano w’u Rwanda ritera za grenades mu bantu, Kayumba Nyamwasa ari kuruhembe rw’ibyo bikorwa by’iterabwoba.

Iri tsinda ryarimo buri wese wananiranye na Leta y’u Rwanda kubera amafuti ye no kwanga gukosorwa, ryanyanyagiye ku ahantu hatandukanye, nyuma yo komwaho n’umuvumo wo kuzerera kubera ibyaha bikoreye ku mutwe , bakomeza guhanyanyaza mukubuza amahwemo abanyarwanda none inkuru nziza tumaze iminsi tubonye nuko izo nkorabusa zarangijwe no kudahuza.

Ikirangije RNC si Rutabana wirengejwe na Kayumba amukuye I Burayi amushukisha akanyombwa nk’umutego w’imbeba, akaba yaragaburiwe CMI muri Uganda. Ikirangije RNC si Coronavirus imaze kugaragara ku isi yose. Ikirangije RNC si ukwirukanwa ka Gwiza Thabitha naya nkotsa Jean Paul Turayishimiye wajugunywe hanze na Serge Ndayizeye Vuvuzela bari basangiye umuzindaro usebya u Rwanda. Ikirangije RNC si iki na kiriya wakeka cyangwa se utekereza, ni indanini, uburaya , ubusambo, amacakubiri n’ubugambanyi.

2020-04-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda : Inkuru z’Ibinyoma ku Rwanda zikomeje kwiyongera

Uganda : Inkuru z’Ibinyoma ku Rwanda zikomeje kwiyongera

Ubwanditsi 09 Nov 2017
“Uzitura impene yamara kurenga imbibe ugahebeba nka yo”-Umugani w’ikirundi

“Uzitura impene yamara kurenga imbibe ugahebeba nka yo”-Umugani w’ikirundi

Ubwanditsi 04 Feb 2025
Nyuma y’ibuyera n’ifatwa rye, Ruharwa Fulgence Kayishema ashobora kwisanga mu nzira igana Arusha

Nyuma y’ibuyera n’ifatwa rye, Ruharwa Fulgence Kayishema ashobora kwisanga mu nzira igana Arusha

Ubwanditsi 16 Aug 2023

Ibintu 3 Kiliziya isabwa kugirango ihabwe imbabazi

Ubwanditsi 24 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

IMF yemeje miliyari zisaga 100 Frw zizafasha u Rwanda mu bikorwa byo guhangana na Coronaviru
UBUKUNGU

IMF yemeje miliyari zisaga 100 Frw zizafasha u Rwanda mu bikorwa byo guhangana na Coronaviru

Ubwanditsi 03 Apr 2020
Gatsibo: Abamotari biyemeje kuba abafatanyabikorwa mu kwicungira umutekano
Mu Mahanga

Gatsibo: Abamotari biyemeje kuba abafatanyabikorwa mu kwicungira umutekano

Ubwanditsi 19 Feb 2016
Transform Africa: Perezida Kagame yakomoje ku Isoko rusange rya Afurika ryatangiye gushyiwa mu bikorwa
IKORANABUHANGA

Transform Africa: Perezida Kagame yakomoje ku Isoko rusange rya Afurika ryatangiye gushyiwa mu bikorwa

Ubwanditsi 15 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru