Abanyarwanda ndetse n’Isi muri rusange, barimo kwitegura kwibuka ku nshuro ya 26, Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994. Kuri iyi nshuro, kwibuka bizakorwa ariko hubahirizwa amabwiriza yatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda yo kwirinda no kurwanya icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi n’u Rwanda rurimo.
Buri mwaka tariki ya 7 Mata , nibwo Icyumweru cyo Kwibuka gitangira ku rwego rw’igihugu kigasozwa ku ya 13 Mata, ariko Kwibuka muri rusange bigakomeza mu gihe cy’iminsi 100 iyi Jenoside yamaze mbere y’uko ihagarikwa n’Ingabo zahoze ari iza FPR -Inkotanyi.
Nyuma ya 1/4 cy’ Ikinyejana Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, hari intambwe ikomeye Abanyarwanda bateye mu kubaka u Rwanda ruzira ivangura iryo ari ryo ryose.
Ubutumwa Perezida Kagame yatanze umwaka ushize bwakoze ku mitima ya benshi bari bitabiriye uwo muhango barimo abayobozi bakuru batandukanye b’ibihugu by’inshuti z’u Rwanda. Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yavuze ko nubwo imitima y’Abanyarwanda yuzuye inkovu n’ibikomere, bahisemo kunga ubumwe, bituma u Rwanda rwongera kuba umuryango umwe.
Bumwe muri ubu butumwa bwakoze ku mitima ya benshi ni ubu bukurikira:
Ishimwe ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi
’’Biragoye kumva no gusobanura ukwigunga n’umujinya by’abarokotse Jenoside. Ariko kandi, ntidusiba kubasaba kwitanga kugira ngo Igihugu cyacu cyongere kigire ubuzima. Byabaye ngombwa ko amarangamutima n’ibyiyumviro tuba tubishyize ku ruhande”.
“Hari umuntu wigeze kumbaza impamvu dukomeza kwikoreza abarokotse umutwaro wo kudufasha gukira ibikomere. Cyari ikibazo gikomeye kandi giteye agahinda. Ariko nasanze n’igisubizo cyoroshye, ndetse cyumvikana. Ni uko abacitse ku icumu ari bo bonyine bafite icyo batanga: imbabazi.”
“Ndagira ngo abacitse ku icumu mbabwire ngo: Mwarakoze cyane. Imbaraga, ubutwari no kwihangana byanyu, byerekana ko ntacyasenya Ubunyarwanda dusangiye twese.”
Imana yagarutse imuhira kandi ntizongera kuhava
“Ubwo twari mu muhango wo Kwibuka Jenoside mu myaka yashije, umwana w’umukobwa yatugejejeho umuvugo watumye abantu benshi barira. Yagize ati: ’Byaravugagwa ngo Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda.’ Hanyuma arabaza ati: “Muri ariya majoro muri Jenoside, Imana yari hehe?
Iyo turebye u Rwanda uko rumeze uyu munsi, biragaragara ko Imana yagarutse imuhira, kandi izahaguma, ntizongera kuhava.
Jenoside ntiyatewe n’ihanuka ry’indege, yarateguwe.
Jenoside ntabwo yatangiye ku munsi runaka. Ifite amateka.
Kuki se u Rwanda rwakomeje kugira impunzi nyinshi mu mahanga igihe kirekire?
Kuki abantu bamwe ari bo bakomeje gutotezwa no kwicwa guhera mu mpera ya za 1950 kugeza muri za 1990?
Kuki imibiri y’abishwe yagiye ijugunywa mu migezi, yoherezwa mu ruzi rwa Nili, ngo isubire iwabo kuko ngo ari ho baturutse?
Kuki ababyeyi bicaga abana babo babaziza isura yabo?
Nta na kimwe muri ibi byose byatewe n’ihanurwa ry’indege.
Ishimwe ku barinzi b’igihango
“Muri ibi byatubayeho byose, twagize Abarinzi b’Igihango n’abandi bantu b’inyangamugayo. Kongera gusubiraho kw’Igihugu cyacu byavuye mu mbuto z’ibikorwa byabo.”
“Umwana muto w’umukobwa ugaragara mu mukino tumaze kubona, yarenze ku byo ababyeyi be bamubuzaga, afata uruhinja rwarokotse, arera uwo mwana. Ibi ni ukuri byarabaye. Ubu bombi baratashye kandi bameze neza.”
“Abanyeshuri b’i Nyange banze kwitandukanya, ngo Abahutu bajye ukwabo n’Abatutsi ukwabo. Ntabwo bigeze bahemukirana. Batandatu barishwe, mirongo ine barakomereka, bose ni intwari. Izi ni zimwe mu ngero z’Abanyarwanda batumye tutazima ngo tubure byose na bose.”
Inama ku rubyiruko
“Icyerekezo n’ibyifuzo byacu bishingiye kuri uru rungano rw’abato muri twe. Igiti kigororwa kikiri gito, kandi imbuto yo ishobora kuvamo ibintu byinshi bitandukanye.”
“Urubyiruko rw’Abanyarwanda rufite ibyo rukeneye byose mu gukomeza guteza imbere Igihugu cyacu. Bafite inshingano yo gukomeza kugira ibintu ibyabo, kandi bakagira uruhare mu kubaka u Rwanda twifuza kandi rutubereye.
Ubu turi Abanyarwanda beza kurusha mu bihe byashize, ariko dushobora no kuba beza kurushaho.”
Ntidukwiye kugwa mu mutego wo kurengwa
“Ni twe bantu ku isi badakwiye kugwa mu mutego wo kwijuta ngo twumve ko twageze iyo tujya, cyangwa ngo turebere ibikorwa nta ruhare tubigizemo. Akababaro twanyuzemo karahagije kugira ngo dukomeze umurava n’ubushake byo guharanira kubaho.”
“Ntitwakwemera ko Igihugu cyacu kibaho uko bibonetse kose tutabigizemo uruhare. Tugomba kwiha icyerekezo kandi tugafata ibyemezo bihamye, tuyobowe n’ukwicisha bugufi, n’ibyiza byinshi biri mu mitima yacu. U Rwanda rugomba guhora imbere, naho ubundi ntacyo twaba turi cyo.”
Buri munsi twiga kubabarira, ariko ntitwibagirwa na busa
Buri munsi twiga kubabarira, ariko ntabwo dushobora kwibagirwa bibaho. N’ubundi, mbere y’uko dusaba abandi kwihana, tugomba kubanza tukababarirana ubwacu.
Ntacyo dusaba abatugiriye nabi uretse guhindura imyumvire yabo. Naho abatagira isoni, banangiye, bakomeje kwanga kwicuza, ntabwo icyo ari ikibazo kitureba. Kandi ibi ntibizabuza u Rwanda gutera imbere. Habe na gato.
Nta bandi bantu bakwiye kugira ibyago nk’ibyo u Rwanda rwagize
“Nta kintu na kimwe cyatuma Abanyarwanda bongera kuryana. Amateka yacu ntabwo twayasubiramo. Ibyo twarabyiyemeje.”
“Icyo dusaba ni uko nta bandi bantu, cyane cyane abavandimwe bacu bo muri Afurika, bagira ibyago nk’ibyo twagize. Ntawe ukwiye kubyemera.”
“Dukomeze turwanye abakwirakwiza urwango n’amacakubiri bihishe muri demokarasi, cyangwa bigira abakiza bacu. Ibyo duhuriyeho birenze kure ibidutandukanya. Nta muryango w’abantu usumba undi, cyangwa udashobora guhura n’akaga.”
Isomo dukura mu mateka yacu
“Isomo dukura mu mateka yacu ni icyizere gihamye kuri iyi si yacu. Nta muryango wasenyuka ku buryo utakongera kwiyubaka, kandi agaciro k’abantu ntabwo gashobora kuzima burundu.”
“Nyuma y’imyaka 25, turacyahari, dore aho tugeze. Twese twarakomeretse, kandi imitima yacu yashenguwe n’agahinda, ariko ntabwo twigeze dutsindwa,
Twihaye uburyo bwo gutangira bundi bushya. Nk’Abanyarwanda, duhora twibuka, buri munsi, mubyo dukora byose, kugira ngo tutazigera dutatira igihango cy’amahitamo yacu.”
Src:KT