• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda: Ben Rutabana yabuze mu rukiko, hahanzwe amaso inzira za politiki
Ben Rutabana na mushikiwe Adeline Rwigara

Uganda: Ben Rutabana yabuze mu rukiko, hahanzwe amaso inzira za politiki

Ubwanditsi 06 Mar 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Iburanisha mu rukiko rwo muri Uganda ryahagaze kuri uyu wa kane nyuma y’aho Benjamin Rutabana uzwi  nka Ben Rutabana wo mu mutwe w’iterabwoba RNC , atabonetse mu rukiko.

Umunyamategeko uburanira leta ya Uganda yavuze ko bashakishije ahantu hose bacyekaga ko Ben Rutabana ari, ariko ntibamubone,yaba urwego rw’ubutasi rwa CMI,ISOn’iperereza rya Polisi bose bakuriye inzira k’umurima uru rukiko.

Ababuranira Ben Rutabana bo bavuze ko bazakomeza kumushakisha kandi ko bategereje ibizava mu biganiro hagati y’u Rwanda na Uganda,gusa umwunganizi wa Ben Rutabana avuga ko babonye ibimenyetso simusiga byatanzwe n’urwego rw’abinjira n’abasohoka ruhamya ko Ben Rutabana yinjiye muri Uganda.

ibi bibaye kandi mu gihe bamwe mu bice byiyomoye kuri RNC bikomeje kwitana bamwana aho igice cya RNC gikuriwe na Kayumba Nyamwasa gishinja uruhande rwa Jean Paul Turayishimiye na Lea Karegeya ko arirwo ruzi aho Ben Rutabana ari,naho umuryango wa Ben ugashinja Kayumba Nyamwasa we n’urwego rwa CMI kumurigisa.

Inzego z’umutekano za Uganda zagejeje ku Rukiko Rukuru raporo zinyuranye zivuga ko zagerageje gushaka Ben Rutabana, mu bigo byazo ariko ntizimusangemo, ibi bikaba byashyize akadomo ku bubasha bw’urukiko kuri uyu mugabo umaze amezi atandatu yaraburiwe irengero.

Izo raporo zirimo iz’inzego za polisi zishinzwe amaperereza atandukanye, urushinzwe iperereza rya gisirikare n’iry’imbere mu gihugu n’iy’umushinjacyaha wa leta. Izi raporo zose zagejejwe mu rukiko n’umushinjacyaha mukuru wa leta kuri uyu wa Kane.

Mu minsi ishize nibwo Urukiko Rukuru rwa Kampala rwategetse inzego zose z’umutekano zirimo Urwego rwa Gisirikare rushinzwe ubutasi, CMI, n’Urwego rushinzwe iperereza mu gihugu, ISO, kugeza Rutabana mu rukiko.

Rutabana yafashwe muri Nzeri umwaka ushize. Yabanje kujyanwa ku cyicaro cya CMI i Mbuya, nyuma arahakurwa ajyanwa ku cyicaro cya ISO, aza gusubizwa kuri CMI, gusa ibi byose byakorwaga mu ibanga rikomeye.

Nyuma y’uko Umushinjacyaha wa leta abwiye urukiko rukuru ko Rutabana atari mu maboko y’inzego z’umutekano z’igihugu, abamwunganira mu by’amategeko basanga gukurikirana ikibazo cye mu nzego z’ubutabera gisa nk’ikirangiriye ahangaha kuko ari nta kindi ubucamanza bwakora.

Umwe mu banyamategeko ba Ben Rutabana witwa David Gureme Mushabe, yabwiye Ijwi ry’Amerika, ko nta handi bajya kuko bakiniraga mu kibuga cy’amategeko none kikaba cyafunzwe.

Ati “Magingo aya dosiye yafunzwe, iyo urukiko rusabye ko umuntu agaragazwa izo nzego zishinzwe umutekano zikandika zivuga ko zitamufite mu mfungwa, ubwo aho niho kure urukiko rushobora kugera. Ubu ahasigaye ni ugukoresha inzira za politiki kubera ko izo nzego zishobora kuba zifite umuntu zikandika zivuga ko zitamufite. Twakiniraga ku kibuga cy’amategeko none baragifunze nta handi twajya”.

Nubwo inzego z’umutekano n’ubushinjacyaha zivuga ko Rutabana atari mu maboko yabo, Mushabe afite icyizere ko umukiriya we ari ku butaka bwa Uganda.

Ati “Umva, amakuru mfite aranyemeza ko ari mu maboko ya CMI nubwo bwose ntafite aho byanditse, mfite abantu bakorana na CMI babimbwiye, ndibwira ko akiri muzima”.

Akomeza avuga ko “Nk’umunyamategeko akazi kanjye karangiye ariko nk’abavandimwe n’inshuti bashobora gukomeza izindi nzira harimo n’iza politiki”.

Abanyamategeko ba Rutabana bavuga ko yafatiwe i Kampala n’abantu bari bambaye imyenda ya gisivili bavuga ko ngo bakorana n’amashami ya gisirikare ashinzwe iperereza CMI na ISO mu gitondo cya tariki 8 Nzeri 2019, kuva ubwo akaba yaraburiwe irengero.

Amakuru avuga ko Ku wa 4 Nzeri 2019 aribwo Ben Rutabana yahagurutse i Bruxelles n’indege ya sosiyete ya Emirates Airlines ya saa 21:45 yerekeza i Kampala aho yari agiye mu bikorwa by’umutwe w’iterabwoba wa RNC asanzwe abarizwamo, abereye komiseri ushinzwe kongera ubushobozi.

Muri uru rugendo ngo yabanje guhagarara i Dubai mbere yo kugera ku kibuga cy’indege cya Entebbe ku wa 5 Nzeri saa saaba n’iminota 50.

Muri iki gihe Yakomeje kuvugana kuri telefoni n’umugore we Diane Rutabana hagati y’itariki 5-8 Nzeri gusa nyuma ntiyongera kumva ijwi rye. Rutabana ngo yagombaga gusubira mu Bubiligi ku wa 19 Nzeri nabwo akoresheje Emirates Airlines, ariko baramutegereje baraheba.

Hari amakuru yagiye avugwa ko yaba yararigishijwe na bagenzi be bahurira mu mutwe w’iterabwoba wa RNC barangajwe imbere na Kayumba Nyamwasa na muramu we Frank Ntwali, kubera ubwumvikane buke bari bafitanye.

Umuryango wa Rutabana umaze kwandikira amaburuwa atabarika Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda ari nako utakambira Leta y’u Bufaransa nk’igihugu afitiye ubwenegihugu ngo kigire icyo gikora kuri iki kibazo, gusa byose byabaye ubusa.

2020-03-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ali Hassan Mwinyi   yahishuye uburyo Mwalimu Julius Nyerere yamurakariye amubaza impamvu atamagana ku mugaragaro Leta y’u Rwanda yakoraga Jenoside

Ali Hassan Mwinyi   yahishuye uburyo Mwalimu Julius Nyerere yamurakariye amubaza impamvu atamagana ku mugaragaro Leta y’u Rwanda yakoraga Jenoside

Ubwanditsi 17 May 2021
Abatatiye amahame ya FPR bishyize mu kangaratete – Kagame

Abatatiye amahame ya FPR bishyize mu kangaratete – Kagame

Ubwanditsi 14 Dec 2017
Moussa Faki Mahamat arasaba ibihugu by’ibihangange kureka gukomeza kwivanga mu bibazo by’Abanyafurika ubwabo

Moussa Faki Mahamat arasaba ibihugu by’ibihangange kureka gukomeza kwivanga mu bibazo by’Abanyafurika ubwabo

Ubwanditsi 21 Feb 2024
Ubwiru muri Sena y’u Bufaransa mu kiganiro cy’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwiru muri Sena y’u Bufaransa mu kiganiro cy’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 10 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kigali Integrated College  K.I.C yafunguye imiryango ( AMAFOTO )
ITOHOZA

Kigali Integrated College K.I.C yafunguye imiryango ( AMAFOTO )

Ubwanditsi 06 Oct 2016
Mcgregor yifatiye ku gahanga Mayweather arahiririra kuzamwesura
IMIKINO

Mcgregor yifatiye ku gahanga Mayweather arahiririra kuzamwesura

Ubwanditsi 25 Aug 2017
Rayon Sports yanyagiwe na Enyimba inayisezerera muri CAF Confederations Cup
IMIKINO

Rayon Sports yanyagiwe na Enyimba inayisezerera muri CAF Confederations Cup

Ubwanditsi 24 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru