• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Sebarundi yabaye Semuhanuka arota atumaho abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre   |   24 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»P5 ya Kayumba Nyamwasa yongeye kugaragara ku rugamba rwa Minembwe: Ihuriro AFC/M23 rivuga ko yifatanyije na FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi

P5 ya Kayumba Nyamwasa yongeye kugaragara ku rugamba rwa Minembwe: Ihuriro AFC/M23 rivuga ko yifatanyije na FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi

RUSHYASHYA 26 Jun 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Nyuma y’igihe kinini umutwe wa P5 utavugwa cyane mu bikorwa bya gisirikare, amakuru mashya aturuka ku ihuriro AFC/M23 aravuga ko uyu mutwe uyobowe mu rwego rwa gisirikare na Kayumba Nyamwasa wamaze kwinjira mu ntambara ikomeje kubera muri Komini Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ku wa 25 Kamena 2026, Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kwagura ihuriro ryabwo rya gisirikare, aho bwamaze kongeramo abarwanyi ba P5 ku ngabo za FARDC, umutwe wa FDLR, Wazalendo, abacanshuro b’abanyamahanga ndetse n’ingabo z’u Burundi (FDNB).

Mu itangazo AFC/M23 yashyize ahagaragara, yavuze ko “Leta ya Kinshasa ikomeje kwagura ihuriro rya gisirikare ryayo. Kinshasa yongereye abarwanyi b’umutwe wa P5 uyobowe na Kayumba Nyamwasa kuri FARDC, FDLR, Wazalendo, abacanshuro b’abanyamahanga n’ingabo z’u Burundi.”

Iri huriro ryakomeje rivuga ko ku gicamunsi cyo ku wa 25 Kamena, ahagana saa cyenda z’amanywa, izi ngabo zifatanyije zakoresheje drones z’intambara zigatera ibisasu ku Bitaro Bikuru bya Minembwe ku nshuro ya kabiri mu gihe kitarenze amasaha 24.

AFC/M23 ivuga ko icyo gitero cyahitanye abantu benshi b’abasivili, kigasenya ibikorwaremezo by’ubuvuzi bikomeye byifashishwaga n’abarwayi, abagore n’abana bo muri ako gace.

Iri huriro ryasobanuye ko kwibasira ibitaro inshuro ebyiri zikurikiranye bidashobora gufatwa nk’ikosa rya gisirikare, ahubwo ko ari gahunda igamije gutera ubwoba abaturage no kubambura uburenganzira bwabo bwo kubaho mu mutekano.

Mu itangazo ryayo, AFC/M23 yavuze ko izakomeza guharanira umutekano w’abaturage ba Minembwe ndetse n’abo mu bice bihana imbibi na yo, igahangana n’icyo yise umugambi wo kubatsemba, kubamenesha no kubashyira mu bwoba.

P5 ni iki kandi yayoborwaga ite?

P5 ni ihuriro ryashyizweho n’imitwe ya politiki itavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, harimo RNC ya Kayumba Nyamwasa, FDU-Inkingi, PDP-Imanzi, RUD-Urunana n’indi mitwe yari ifite intego yo guhangana n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Mu rwego rwa gisirikare, Kayumba Nyamwasa ni we wafatwaga nk’umuyobozi mukuru w’iri huriro, rikaba ryarigeze gukorera ibikorwa byaryo mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa RDC, aho ryashakaga gutegurira ibitero byarigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Icyakora, ibikorwa byaryo byaje gusubira inyuma cyane nyuma y’ifatwa rya Maj (Rtd) Habib Mudathiru mu mwaka wa 2019. Mudathiru yari umwe mu bayobozi bakuru bashinzwe ibikorwa bya gisirikare bya P5 ndetse no gushaka abarwanyi bashya mu karere.

Muri uwo mwaka kandi, nyuma y’igitero cyagabwe mu Karere ka Musanze n’abarwanyi ba RUD-Urunana, ibikorwa bya P5 byatangiye gucika intege ku buryo benshi batekerezaga ko iri huriro ryari ryarazimye burundu.

Kongera kwisuganya muri Kivu y’Amajyepfo

Nubwo P5 yari imaze imyaka mike itagaragara cyane, amakuru yagiye atangwa n’abakurikiranira hafi umutekano mu karere yagaragazaga ko yari ikomeje kwisuganya.

Mu Ugushyingo 2025, Alexis Mugisha Nkurunziza, Visi Perezida wa MDRP-Twirwaneho ushinzwe politiki, imiyoborere na dipolomasi, yatangaje ko hari abarwanyi ba P5 bari bamaze gusubira muri Kivu y’Amajyepfo kugira ngo bakorane n’ingabo za RDC.

Yavuze ko bamwe muri abo barwanyi bari bamaze kugera mu gace ka Bijombo, abandi bakaba bari bagikomeje imyitozo mu Burundi. Yanasobanuye ko hari amakuru yavugaga ko bamwe muri bo bambaye impuzankano y’igisirikare cy’u Burundi kugira ngo ibikorwa byabo bitamenyekana byoroshye.

Abakurikirana ibibazo by’umutekano bavuga ko kongera kugaragara kwa P5 ku rugamba rwa Minembwe bishobora kuba ari ikimenyetso cy’uko iri huriro ryashoboye kongera kwisuganya nyuma y’imyaka myinshi ryaracitse intege.

Umutekano w’u Rwanda uhangayikishijwe n’imitwe ikorera muri RDC

Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe mu 1994, uburasirazuba bwa RDC bwakomeje kuba indiri y’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, RUD-Urunana, CNRD-FLN n’indi mitwe ifite imigambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Abasesenguzi bavuga ko kuba AFC/M23 ivuga ko P5 yinjiye ku mugaragaro mu rugamba rwa Minembwe bishobora kongera impungenge ku mutekano w’akarere, cyane cyane mu gihe amakimbirane hagati ya Kinshasa n’imitwe iyirwanya akomeje gufata indi ntera.

Kugeza ubu, nta tangazo rirashyirwa ahagaragara na P5 cyangwa Kayumba Nyamwasa ryemeza cyangwa rihakana ibyo AFC/M23 yatangaje. Gusa, amakuru aturuka ku rugamba agaragaza ko ihuriro rishya ry’ingabo rivugwa na AFC/M23 rikomeje gukorera ibikorwa bya gisirikare mu bice bya Minembwe no mu nkengero zabyo.

 

2026-06-26
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Polisi y’u Rwanda yashyikirije Umwongereza  mudasobwa n’ibindi bintu bye byari byibwe

Polisi y’u Rwanda yashyikirije Umwongereza mudasobwa n’ibindi bintu bye byari byibwe

Ubwanditsi 24 Jun 2016
Leta y’u Rwanda yiyemeje ko mu 2030 abanyarwanda 95% bazaba baripimishije Virus itera Sida

Leta y’u Rwanda yiyemeje ko mu 2030 abanyarwanda 95% bazaba baripimishije Virus itera Sida

Ubwanditsi 24 Sep 2023
Ifoto y’umunsi

Ifoto y’umunsi

Ubwanditsi 13 Jan 2016
Ally Bizimungu wahawe gutoza Etincelles yatsinzwe umukino we wa mbere na As Kigali , Police yatsindiye Musanze iwayo – Uko imwe mu mikino y’umunsi wa gatatu yagenze.

Ally Bizimungu wahawe gutoza Etincelles yatsinzwe umukino we wa mbere na As Kigali , Police yatsindiye Musanze iwayo – Uko imwe mu mikino y’umunsi wa gatatu yagenze.

Ubwanditsi 08 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umurenge wa Remera niwo wahize indi mu bukangurambaga bw’isuku n’umutekano uhembwa Imodoka
Mu Mahanga

Umurenge wa Remera niwo wahize indi mu bukangurambaga bw’isuku n’umutekano uhembwa Imodoka

Ubwanditsi 25 Dec 2016
Natnael Tesfatsion yegukanye Tour du Rwanda 2020
IMIKINO

Natnael Tesfatsion yegukanye Tour du Rwanda 2020

Ubwanditsi 01 Mar 2020
Ralex Logistics yasangije Ubunani Abavuye mu bikorwa by’Uburaya n’Ibiyobyabwenge, binyuze mu muryango Purpose Rwanda
Amakuru

Ralex Logistics yasangije Ubunani Abavuye mu bikorwa by’Uburaya n’Ibiyobyabwenge, binyuze mu muryango Purpose Rwanda

Ubwanditsi 03 Jan 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru