• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»P5 ya Kayumba Nyamwasa yongeye kugaragara ku rugamba rwa Minembwe: Ihuriro AFC/M23 rivuga ko yifatanyije na FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi

P5 ya Kayumba Nyamwasa yongeye kugaragara ku rugamba rwa Minembwe: Ihuriro AFC/M23 rivuga ko yifatanyije na FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi

RUSHYASHYA 26 Jun 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Nyuma y’igihe kinini umutwe wa P5 utavugwa cyane mu bikorwa bya gisirikare, amakuru mashya aturuka ku ihuriro AFC/M23 aravuga ko uyu mutwe uyobowe mu rwego rwa gisirikare na Kayumba Nyamwasa wamaze kwinjira mu ntambara ikomeje kubera muri Komini Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ku wa 25 Kamena 2026, Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kwagura ihuriro ryabwo rya gisirikare, aho bwamaze kongeramo abarwanyi ba P5 ku ngabo za FARDC, umutwe wa FDLR, Wazalendo, abacanshuro b’abanyamahanga ndetse n’ingabo z’u Burundi (FDNB).

Mu itangazo AFC/M23 yashyize ahagaragara, yavuze ko “Leta ya Kinshasa ikomeje kwagura ihuriro rya gisirikare ryayo. Kinshasa yongereye abarwanyi b’umutwe wa P5 uyobowe na Kayumba Nyamwasa kuri FARDC, FDLR, Wazalendo, abacanshuro b’abanyamahanga n’ingabo z’u Burundi.”

Iri huriro ryakomeje rivuga ko ku gicamunsi cyo ku wa 25 Kamena, ahagana saa cyenda z’amanywa, izi ngabo zifatanyije zakoresheje drones z’intambara zigatera ibisasu ku Bitaro Bikuru bya Minembwe ku nshuro ya kabiri mu gihe kitarenze amasaha 24.

AFC/M23 ivuga ko icyo gitero cyahitanye abantu benshi b’abasivili, kigasenya ibikorwaremezo by’ubuvuzi bikomeye byifashishwaga n’abarwayi, abagore n’abana bo muri ako gace.

Iri huriro ryasobanuye ko kwibasira ibitaro inshuro ebyiri zikurikiranye bidashobora gufatwa nk’ikosa rya gisirikare, ahubwo ko ari gahunda igamije gutera ubwoba abaturage no kubambura uburenganzira bwabo bwo kubaho mu mutekano.

Mu itangazo ryayo, AFC/M23 yavuze ko izakomeza guharanira umutekano w’abaturage ba Minembwe ndetse n’abo mu bice bihana imbibi na yo, igahangana n’icyo yise umugambi wo kubatsemba, kubamenesha no kubashyira mu bwoba.

P5 ni iki kandi yayoborwaga ite?

P5 ni ihuriro ryashyizweho n’imitwe ya politiki itavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, harimo RNC ya Kayumba Nyamwasa, FDU-Inkingi, PDP-Imanzi, RUD-Urunana n’indi mitwe yari ifite intego yo guhangana n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Mu rwego rwa gisirikare, Kayumba Nyamwasa ni we wafatwaga nk’umuyobozi mukuru w’iri huriro, rikaba ryarigeze gukorera ibikorwa byaryo mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa RDC, aho ryashakaga gutegurira ibitero byarigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Icyakora, ibikorwa byaryo byaje gusubira inyuma cyane nyuma y’ifatwa rya Maj (Rtd) Habib Mudathiru mu mwaka wa 2019. Mudathiru yari umwe mu bayobozi bakuru bashinzwe ibikorwa bya gisirikare bya P5 ndetse no gushaka abarwanyi bashya mu karere.

Muri uwo mwaka kandi, nyuma y’igitero cyagabwe mu Karere ka Musanze n’abarwanyi ba RUD-Urunana, ibikorwa bya P5 byatangiye gucika intege ku buryo benshi batekerezaga ko iri huriro ryari ryarazimye burundu.

Kongera kwisuganya muri Kivu y’Amajyepfo

Nubwo P5 yari imaze imyaka mike itagaragara cyane, amakuru yagiye atangwa n’abakurikiranira hafi umutekano mu karere yagaragazaga ko yari ikomeje kwisuganya.

Mu Ugushyingo 2025, Alexis Mugisha Nkurunziza, Visi Perezida wa MDRP-Twirwaneho ushinzwe politiki, imiyoborere na dipolomasi, yatangaje ko hari abarwanyi ba P5 bari bamaze gusubira muri Kivu y’Amajyepfo kugira ngo bakorane n’ingabo za RDC.

Yavuze ko bamwe muri abo barwanyi bari bamaze kugera mu gace ka Bijombo, abandi bakaba bari bagikomeje imyitozo mu Burundi. Yanasobanuye ko hari amakuru yavugaga ko bamwe muri bo bambaye impuzankano y’igisirikare cy’u Burundi kugira ngo ibikorwa byabo bitamenyekana byoroshye.

Abakurikirana ibibazo by’umutekano bavuga ko kongera kugaragara kwa P5 ku rugamba rwa Minembwe bishobora kuba ari ikimenyetso cy’uko iri huriro ryashoboye kongera kwisuganya nyuma y’imyaka myinshi ryaracitse intege.

Umutekano w’u Rwanda uhangayikishijwe n’imitwe ikorera muri RDC

Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe mu 1994, uburasirazuba bwa RDC bwakomeje kuba indiri y’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, RUD-Urunana, CNRD-FLN n’indi mitwe ifite imigambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Abasesenguzi bavuga ko kuba AFC/M23 ivuga ko P5 yinjiye ku mugaragaro mu rugamba rwa Minembwe bishobora kongera impungenge ku mutekano w’akarere, cyane cyane mu gihe amakimbirane hagati ya Kinshasa n’imitwe iyirwanya akomeje gufata indi ntera.

Kugeza ubu, nta tangazo rirashyirwa ahagaragara na P5 cyangwa Kayumba Nyamwasa ryemeza cyangwa rihakana ibyo AFC/M23 yatangaje. Gusa, amakuru aturuka ku rugamba agaragaza ko ihuriro rishya ry’ingabo rivugwa na AFC/M23 rikomeje gukorera ibikorwa bya gisirikare mu bice bya Minembwe no mu nkengero zabyo.

2026-06-26
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Kampala : Ikizere kiraza amasinde, gitumye  Rudasingwa yisubiriye mu ” ISHAKWE ” kugirango abone uko yaramuka kabiri

Kampala : Ikizere kiraza amasinde, gitumye Rudasingwa yisubiriye mu ” ISHAKWE ” kugirango abone uko yaramuka kabiri

Ubwanditsi 08 Feb 2018
Ni iki kihishe inyuma y’inyeshyamba zivuga Ikinyarwanda zisirisimba mu Ntara ya Cibitoke,  ku mupaka w’u Rwanda

Ni iki kihishe inyuma y’inyeshyamba zivuga Ikinyarwanda zisirisimba mu Ntara ya Cibitoke, ku mupaka w’u Rwanda

Ubwanditsi 13 Apr 2019
FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga

FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga

RUSHYASHYA 24 Apr 2026
Uganda: Besigye na bagenzi be barekuwe batanze miliyoni eshantu z’amashilingi

Uganda: Besigye na bagenzi be barekuwe batanze miliyoni eshantu z’amashilingi

Ubwanditsi 26 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kwibuka24: Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu Mahanga

Kwibuka24: Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 09 Apr 2018
Steve Mclaren yeretswe umuryango muri NEWCASTLE
IMIKINO

Steve Mclaren yeretswe umuryango muri NEWCASTLE

Ubwanditsi 11 Mar 2016
Mukuru wa Gérard Niyomugabo wo murubanza rwa Kizito nawe yafashe iy’ishyamba
ITOHOZA

Mukuru wa Gérard Niyomugabo wo murubanza rwa Kizito nawe yafashe iy’ishyamba

Ubwanditsi 16 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru