Umugambi mubisha wo kwicishisha no kurigisa abantu bazwiho kuba inshuti za Rutabana cyangwa se ba babajwe n’ibura rye urarimbanije muri Uganda. Kayumba Nyamwasa akoresheje bamwe mubo bakorana nka Sula Nuwamanya na Prossy Bonabana, aba bombi bikaba bizwi ko bafite karibu ihoraho ku cyicyaro cy’urwego rukuru rw’ubutasi rwa gisirikari CMI.
Igitangaje kuri urwo rutonde hariho abantu b’imena muri RNC ndetse bakaba bari ku ikubitiro mu bayishinze.
Ku isonga hari Pastor Deo Nyirigira akaba ari Se wa Felix Mwizerwa waburanye na Ben Rutabana, Christophe Busigo, ndetse nabagize icyitwa komite yose ya Kampala usibye gusa abo bise “abantu ba Ntamushobora Epimaque”.
Ubutumwa Kayumba Nyamwasa yahaye Sula Nuwamanya, yamusabye kumenya icyo bakora, abo bantu bose tuvuze hejuru, n’aho bakunda kujya kugirango bizaborohere gutabwa muri yombi igihe Kayumba Nyamwasa azakoresha CMI.
Hashize iminsi abagize umutwe w’iterabwoba wa RNC badacana uwaka; ndetse baterana amagambo nk’abashumba, kubera ibura rya Ben Rutabana, ibi ninabyo byatumye Kayumba, abuza abantu be kujya kwibuka Col.Patrick Karegeya nkuko umugorwe Lea Karegeya amaze iminsi abivuga.
Uganda ifatwa nk’indiri ya RNC naho byabaye uko, ariko cyane cyane imbarutso yabaye ibura rya Felix Mwizerwa, umuhungu wa Deo Nyirigira waburanye na Rutabana. Ibi ntibikiri ibanga kuko buri wese aziko Rutabana na Mwizerwa bashimuswe na Kayumba Nyamwasa, dore ko no mu ihuriro, ubajije iki kibazo ahita yirukanwa. Aha twatanga urugero nka Komite ya RNC muri Canada, yegujwe kubera kubaza ikibazo cya Rutabana, dore ko harimo mukuru we na mushiki we.
Baca umugani mu kinyarwanda ngo uhishira umurozi akakumaraho urubyaro; ngizo ingaruka zo guheka impyisi.
Ku italiki 13 ugushyingo 2019 , nibwo RNC yashyizeho Komite i Bugande ikuriwe na Pastoro Déo Nyirigira wavuye mu Rwanda atorotse yarateje uruhagarara mu madini. Mbere yo guhunga yabanje no kuvuga mu rusengero ko mu Rwanda hagiye kuba intambara kugirango ateze impagarara bamukurikire.
Deo Nyirigira,akuriye urusengero rwitwa AGAPE ruri mu Mujyi wa Mbarara, rwatunzwe agatoki n’Umunyarwanda, Emmanuel Cyemayire, wari ufite iduka ryitwa Sanyu Electronics muri uyu mujyi nyuma yaho agambaniwe na Deo Nyirigira agafatwa n’inzego z’ubutasi za Uganda [ CMI ], zikamukorera iyicarubozo nyuma zikamujugunya ku mupaka w’u Rwanda na Uganda yarabaye intere.
Cyemayire yageze mu Rwanda aririmba urwo yabonye, atunga agatoki Pasiteri Deo Nyirigira kuba inyuma y’itotezwa yakorewe.
Amakuru avuga ko Cyemayire kimwe n’abandi Banyarwanda batandukanye, yari amaze igihe akurikiranwa cyane n’uyu mupasiteri Deo Nyirigira, akaba ari umwe mu bantu bagize umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, RNC, uyoborwa na Kayumba Nyamwasa.
Mu igihe ishize nibwo hagiye hanze amakuru y’imikoranire ya hafi ya RNC n’Urwego rw’Ubutasi rw’Igisirikare cya Uganda, CMI na RNC n’ibindi bikorwa byo gushimuta abantu byagiye bigirwamo uruhare na Nyirigira.
Abandi bantu bavugwa cyane muri ibyo bikorwa babarizwa muri RNC barimo Charles Sande [ uzwi nka Robert Mugisha ], Dr. Sam Ruvuma uri ku isonga mu gushakira abayoboke RNC muri Uganda.
Pasiteri Nyirigira bivugwa ko akuriye itsinda ry’ibanga rigira uruhare mu gushakisha Abanyarwanda, bagashimutwa, bagakorerwa iyicarubozo mu birindiro bya CMI, bashinjwa ko bari mu kazi ka Guverinoma y’u Rwanda.
Hari amakuru avugwa ko Jackie Umuhoza umukobwa wa Deo Nyirigira yafashwe ari mubikorwa by’ubutasi.
Christophe Busigo: Uyu mugabo yavuye mu Rwanda yibye amafaranga yari yaratanzwe na MINALOC yo kubaka amadamu mu ntara y’iburasirazuba ahungira muri Kenya. Nyuma yaho, Frank Ntwali yamukuyeyo amwijeje ibitanganza amujyana muri Uganda ariko ubu bakaba badacana uwaka na Ntwali ndetse na sebuja Kayumba.
Amakuru aturuka mu nzego zo hejuru za RNC muri Uganda, avugako ko Christophe Busigo ariwe Nyirabayazana w’inshingwa rya Komite ya Uganda yanze kwemerwa n’Umuhutu wa Kayumba ariwe Jerome Nayigiziki nk’uko bigaragara mu itangazo rya Nayigiziki.
Nayigiziki nyuma yo kubona ibaruwa yanditswe na Charles Lwanga imumenyesha abagize Komite ya RNC muri Uganda, yabasubije ko baba baretse kuyitangaza kuko bidahuye n’ amahame na statut ya RNC.
Tugarutse kuri Busigo ni umuntu uzwiho ubutiriganya bukabije akoresheje ubugambo busize umunyu, iyo yakwitumye ntiwamuva munzara, ariko akaba n’umuntu uzi guhangana kuko ntiwapfa kumwisukira. Akaba akomeje guhangana bikomeye na muramu wa Kayumba Nyamwasa ariwe Frank Ntwali ndetse akanamutuka kumugaragaro, aherutse no gutuka Prossy Bona uri ku ibere akaba ariwe ushyigikiwe na Frank Ntwali, Epimaque, Nyarwaya ndetse nabandi…