Imirwano yakomereje muri Kilinga , Gurupoma ya Gihondo Zone ya Rucuro ahari ibirindiro by’ubunyamabanga bwa FDLR nabyo bikaba bimaze kwigarurirwa na FARDC, ibiri kuba kuri FDLR abasesenguzi batangiye kubihuza n’ibyabaye kuri CNRD Ubwiyunge, ku buryo mu minsi iri imbere hashobora gucyurwa abarwanyi benshi n’imiryango yabo Col.Minani, wa FDL JMV yishwe.
Mu gitondo cyo kuri uyu munsi mu rukerera ingabo za FARDC umutwe wa HIBOU SPECIAL FORCE wongeye kugaba igitero simusiga ku nyeshyamba za FDLR mu birindiro bya Batayo yitwa Sinayi mu mirwano imaze amasaha atatu yahosheje mu ma sayine n’igice nkuko byemejwe n’umwe bayobozi wa Gurupoma ya Gihondo mu kiganiro yagiranye n itangazamakuru yemeje aya amakuru ko abarwanyi 43 ba FDLR bahasize ubuzima harimo na Col.Minani Jmv wari Umunyamanga wihariye wa FDLR. Ibirindro bya FDLR bizwi nka Bivake i Kilinga byasenywe n’amabombe ya FARDC.
Abaturage babyiboneye n’amaso bavuga ko Ingabo za HIBOU SPECIAL FORCE zagose ibirindiro bya Batayo ya FDLR yitwa Sinayi mu masaha ya sa kumi z’ijoro imirwano itangira ubwo, abo baturage kandi bavuga ko benshi muri abo barwanyi bahise bayabangira ingata abandi bamanika amaboko mu kurasana gukomeye, ku buryo hunvikanye urusaku rw’amabombe aremeye.
Imirambo y’ abarwanyi b’inyeshyamba za FDLR biciwe i KAZAROHO yeretswe abaturage.Imirwano imaze iminsi mu birindiro bikuru bya FDLR aho Ingabo za RD -Congo FARDC zabashije kwigarurira agace Inyeshyamba za FDLR zari zimazemo iminsi itanu zikagenzura, iyi mirwano yabaye ejo ikaba yafatiwemo intwaro nyinshi, inyeshyamba za FDLR nyinshi zihasiga ubuzima.