Ntibikiri inkuru byabaye ukuri ko Kabuga Felesiyani umujenosideri ruharwa wihishahishaga ubutabera wafatiwe mu gihugu cy’u Bufaransa mu cyumweru gishize, basanze afite Pasiporo ya Uganda, muri pasiporo enye bamusanganye. Ibirambuye kuri iyi pasiporo birimo numero yayo ndetse n’igihe yatangiwe Rushyashya iracyabikurikirana.
Usibye Kabuga Felesiyani, uwari ukuriye FDLR, Ignace Murwanashyaka washiriweho ibihano n’Umuryango w’Abibumbye kubera intambara yatezaga muri Kongo, harimo kutabaasha kuva mu gihugu ajya mu kindi, Leta ya Uganda yarenze kuri aya mabwiriza iha Murwanashyaka pasiporo yatumaga abasha gukora akazi ke ko kuba umuhuzabwikorwa w’ibikorwa bya FDLR byaba ibya gisirikari na gisiviri.
Undi mujenosideri ruharwa k’urutonde rw’abashakishwa Maj Protais Mpiranya nawe wanashyiriweho igihembo cya miliyoni eshanu z’amadolari n’Amerika nka Kabuga , yahawe pasiporo ya Uganda ( B 0511266) ahindurirwa izina yitwa Kakule James. Nyuma yaba kandi hari na Maj Wallace Nsengiyuma wa FDLR wahawe Pasiporo ya Uganda (B0511266) akitwa Patrick Bahati.
FPR-Inkotanyi ihagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi muri Nyakanga 1994 abenshi mubayigizemo uruhare bahungiye mu cyahoze ari Zaïre, ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Iki gihugu cyayoborwaga na Mobutu wari inshuti magara ya Habyarimana, bamuhungiraho bizeye kuhakirira.
Bagumye mu gihugu cye kugeza igihe Mobutu Sese Seko akuriwe ku butegetsi mu 1997. Benshi muri bo bakwiye imishwaro berekeza muri Malawi na Zambia babeshya abayobozi baho batari bazi ukuri ku mateka ya Jenoside bakoreshaga iturufu y’uko ari impunzi, nyamara barahungaga ubutabera. Abandi bagumye muri RDC bacungana n’ubuyobozi bushya bwiyubakaga butarabona ubushobozi bwo kubakurikirana no kubata muri yombi ngo baryozwe ibyo bakoze.
Abakurikiranweho Jenoside bahungiye ku bwinshi mu gihugu cya Uganda mu bice bitandukanye ntawabakozeho ndetse babaho mu buzima buzira kirogoya. Amakuru agaragaza ko mu bagera ku 1000 bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi kubera uruhare muri Jenoside ku Isi, ¼ kingana n’abantu 250 bacumbikiwe na Uganda mu duce twa Nyakivale, Mubende, Fort Portal, Kasese, Mityana, Lyantonde na Kampala.
Mu 2010 ubuyobozi bw’u Rwanda bwandikiye ubwa Uganda bubibutsa inshingano mpuzamahanga bafite zo guta muri yombi bakaburanisha cyangwa bakohereza mu Rwanda abakekwaho uruhare mu kwica imbaga y’Abatutsi. Ubusanzwe ibihugu bibujijwe guha ubuhungiro abakekwaho ibyaha mpuzamahanga byibasira inyokomuntu birimo na jenoside.
Ku wa 18 Kamena 2016 u Rwanda rwoherereje Uganda ubutumwa, rugaragaza urutonde rw’abakekwa 137 n’ibyo baregwa. Uganda yataye muri yombi batatu nabo baza kurekurwa. Muri bo harimo Bizimungu Jean Baptiste, Rwiririza Augustin bahoze mu buyobozi bw’inzego z’ibanze, bashishikarije abantu kwijandika muri jenoside.
Bizimungu yari Konseye wa Segiteri Rwankuba muri Komini ya Murambi. Yakoranye bya hafi na Burugumesitiri wa Murambi, Gatete Jean Baptiste, wahamijwe ibyaha bya Jenoside n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda, ICTR. Rwiririza wabaye Konseye muri Segiteri Ndatemwa na we ashinjwa uruhare mu gushishikariza no gutera ingabo mu bitugu ubwicanyi.
Bizimungu yahungiye mu gace ka Gashojwa mu gihe Rwiririza atuye ahitwa Kiretwa mu Karere ka Isingiro, muri Uganda. Aba biyongeraho Kamali Gaspard na we ukomoka muri Komini Murambi aho Jenoside yatangiranye ubukana. Ubu atuye mu Karere ka Ntungamo. Uru rutonde ruriho n’abandi nka Munyengango Marc wahoze ari umupolisi, wakoresheje ububasha bwe ashishikariza abaturage ba Mayaga kwica Abatutsi. Ari kwidegembya ahitwa Isingiro.