• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»CNLG iramagana ibirego bya Diane Rwigara ivugwaho gukorana n’abanzi b’Igihugu

CNLG iramagana ibirego bya Diane Rwigara ivugwaho gukorana n’abanzi b’Igihugu

Ubwanditsi 17 Jul 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) iramagana ibirego bya Diane Rwigara utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, ikavuga ko abarokotse Jenoside bazi kandi bashima ibyo bagejejweho na Leta y’u Rwanda mu myaka 25 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 16 Nyakanga 2019, nibwo Diane Rwigara yahamagaye itangazamakuru maze arimenyesha ko yandikiye Umukuru w’Igihugu ibaruwa, nyuma y’uko ngo akoze ubushakashatsi agasanga hari abarokotse Jenoside bakomeje kwicwa mu bihe bitandukanye, nyamara ntabashe kugaragaza ibimenyetso by’ibyo avuga.

Diane Rwigara avuga ko yandikiye Perezida wa Repubulika ibaruwa, agashyira ku mugereka urutonde rw’abo yemeza ko barokotse Jenoside bishwe mu buryo budasobanutse kandi mu bihe bitandukanye. Cyakora ntiyabashije kwereka itangazamakuru gihamya y’ibyo avuga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Jean Damascene Bizimana, uyobora komisiyo yanabonye kopi y’iyo baruwa, yateye utwatsi ibyavuzwe n’uyu munyapolitiki wagerageje kwiyamamariza kuyobora igihugu mu matora y’umukuru w’igihugu muri 2017 ariko akaza kwangirwa bitewe n’ibyaha bitandukanye yakoze ashaka kuzuza ibisabwa ngo yiyamamaze birimo gukoresha impapuro mpimbano.

Dr Bizimana yagize ati “Ibikorwa byakozwe na Leta y’u Rwanda iyobowe na FPR Inkotanyi mu gusubiza ubuzima abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ni ibikorwa bigaragarira buri wese ushaka kubibona kereka impumyi n’abasabitswe n’urwango.”

“Ndetse abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi barabishima cyane, byaba ibirebana n’ubuzima, uburezi, amacumbi, kwita ku mibereho yabo n’ibindi. Ntabwo abacitse ku icumu bakeneye ibinyoma bya Diane Rwigara n’abatekereza cyangwa abakora nabi nka we.”

Dr Bizimana yakomeje asa nk’ugira inama Diane Rwigara, amubwira ko abaye akunda u Rwanda n’Abanyarwanda bose akaba abifuriza ibyiza yagombye kuva mu bikorwa bye bibi akorera igihugu aho kwitwaza abacitse ku icumu bafite Leta ibakunda, yabarokoye kandi ikomeje kubafasha kwiyubaka kuva Jenoside ihagaritswe n’Inkotanyi muri Nyakanga 1994.

Ati “Hari umugani w’ikinyarwanda uvuga ngo urusha nyina w’umwana imbabazi aba ashaka kumurya. Icyo ni cyo gihango abacitse ku icumu bafitanye na Leta. Ushaka kubivuga ukundi ni umubeshyi.”

CNLG isanga kandi mu byavuzwe na Diane Rwigara harimo ugupfobya Jenoside, kuko kimwe mu biranga ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko biteganywa n’itegeko rihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside ryo muri 2013, ryavuguruwe muri 2018 ari ugukwiza ibinyoma n’impuha kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kugoreka ukuri no gutesha agaciro ingaruka zayo ugamije kuyobya abantu.

Umunyamabanga wa CNLG agira ati “Muri iriya mvugo ya Diane Rwigara ibyo byaha birimo ariko si byo byonyine kuko no gusebanya birimo.”

Dianne Shima Rwigara ni umuyobozi w’ikitwa Mouvement pour le Salut du Peuple [ M.S.P Itabaza ].

Src: KT

2019-07-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kayumba Rugema wakunze kumvikana atuka abayobozi b’u Rwanda, asanga icyitwa “opozisiyo” ari ubuhungiro bw’abicanyi n’abandi banyabyaha.

Kayumba Rugema wakunze kumvikana atuka abayobozi b’u Rwanda, asanga icyitwa “opozisiyo” ari ubuhungiro bw’abicanyi n’abandi banyabyaha.

Ubwanditsi 14 Nov 2020
Perezida Kagame yabwiye urubyiruko icyo amateka azarwishyuza nirujenjeka

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko icyo amateka azarwishyuza nirujenjeka

Ubwanditsi 05 Jul 2018
Minisitiri Mushikiwabo yagiranye ibiganiro na Perezida Kabila wa Congo

Minisitiri Mushikiwabo yagiranye ibiganiro na Perezida Kabila wa Congo

Ubwanditsi 26 Jul 2018
Gen. Kayihura yasubijemo umwambaro wa gisirikare, harakurikiraho iki ?

Gen. Kayihura yasubijemo umwambaro wa gisirikare, harakurikiraho iki ?

Ubwanditsi 15 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ruhamiriza Jean Sauveur yatoranyijwe mu bazasifura igikombe cy’isi cy’abakobwa cy’abaterengeje imyaka 19 mu mukino wa Basketball
Amakuru

Ruhamiriza Jean Sauveur yatoranyijwe mu bazasifura igikombe cy’isi cy’abakobwa cy’abaterengeje imyaka 19 mu mukino wa Basketball

Ubwanditsi 03 Apr 2021
Rayon Sports na Luvumbu bambukanye 2022 ibyishimo, Haruna yerekeje muri Libya mu ikipe ya ‪ Al Ta’awon SC
Amakuru

Rayon Sports na Luvumbu bambukanye 2022 ibyishimo, Haruna yerekeje muri Libya mu ikipe ya ‪ Al Ta’awon SC

Ubwanditsi 02 Jan 2023
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’umuyobozi wa FAO
POLITIKI

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’umuyobozi wa FAO

Ubwanditsi 22 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru