• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Interahamwe n’abambari bazo basomye buhumyi amabaruwa yanditswe n’Amerika n’u Bwongereza

Interahamwe n’abambari bazo basomye buhumyi amabaruwa yanditswe n’Amerika n’u Bwongereza

Ubwanditsi 26 May 2020 INKURU NYAMUKURU

Tariki ya 18 Mutarama 2018, Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yemeje guhindura inyito y’umwanzuro A/RES/58/234 watowe tariki ya 23 Ukuboza 2003 yemezagako tariki ya 7 Mata ari Umunsi wo Kwibuka no Kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe inyito ya 2003 yavugaga Jenoside yabaye mu Rwanda.

Umwanzuro ntiwahindutse ahubwo inyito niyo yahindutse aho kuvuga Jenoside yo mu Rwanda, inyito yahindutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Iyi mvugo igaragaza neza ibyabaye mu Rwanda mu mwaka wa 1994, aho ari ngombwa kugira inyito ihuye n’ibyabaye kuko abakoze Jenoside ndetse n’ababashyigikiye bafite amayeri menshi agamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, bashaka kuyita intamabara hagati y’amoko, amahano n’ibindi bitagaragaza uwishwe ndetse n’uwamwishe.

Guhera muri Mata 1994 kugeza Nyakanga 1994, Abatutsi barenga Miliyoni imwe, abana abagore n’abagabo barishwe bazize uko bavuze. Abitandukanyije nuwo mugambi ariko batahigwaga nabo bamwe barishwe abandi barakomeretswa basigirwa ubumuga. Iyi nyito yatowe,  igaragaza ishusho  yibyabaye mu . Ntabwo Abatutsi bishwe nkuko inkuba yakubita abantu, habaye ibikorwa byinshi byerekanaga ko bahigwa bukware ko bazicwa, byandikwa mu bitangazamakuru ariko Umuryango Mpuzamahanga uricecekera. Jenoside yarateguwe ishyirwa no mubikorwa.

Nubwo Inteko y’Umuryango w’Abibumbye yemeje uyu mwanzuro, Amerika n’u Bwongereza ntabwo bawutoye ariko ntibanawurwanyije. Bo bumvaga ko abahutu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi batibukwa kandi ari ukwibeshya cyane. Iminsi irindwi y’icyunamo mu Rwanda yo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi isozwa hibuka Abanyapolitiki bishwe tariki ya 13 Mata buri mwaka. Abishwe bazize ibitekerezo n’ibikorwa byabo byari bibangamiye umugambi wa Jenoside ntabwo bibagiranye, ariko icyahigwaga muri 1994 ni Umututsi aho ava akagera. N’Abatutsi bari barwariye mu bitaro by’abarwayi bo mu mutwe I Ndera barishwe.

Ibi ariko siko Interahamwe n’abambari bazo babisomye, bo bumviseko ya Jenoside baririmba mu magambo ariyo bari kuvuga; basomye ibi bari mubwonko cyane cyane ko birengagiza nkana ibimenyetso ndetse n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku mpamvu ebyiri: Guhunga ubutabera no gusunika iminsi. Ibi bikorwa cyane cyane n’abakoze Jenoside bagakorerwa mu ngata n’abana babo. Ibi Rushyashya yabigarutseho kenshi ivuga urubyiruko rwibumbira mu mashyirahamwe bagamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gukorera ubuvugizi ba Sekibi aribo babyeyi babo.

Kubera iki uyu munsi?

Uyu mwanzuro ugaragaza inyito umaze imyaka ibiri utowe, naho amabaruwa amaze ukwezi kurenga; Amerika n’u Bwongereza barasubijwe ku mpungenge bari bafite zitagira aho zihuriye nibyo Interahamwe n’abambari bazo bibwira.  Nyuma yuko umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi ufatwa nk’umukuru w’icyubahiro w’Interahamwe, Kabuga Felesiyani afatiwe, abahakanyi ba Jenoside barakonje kuko isi yose niyo makuru, ntaho bamenera.  Bagerageje kwandika inyandiko zimushyigikira ariko biba ubusa bakoresheje inshuti zabo. Ibi kandi bije byiyongera mu kuba imitwe yitwara gisirikari harimo igizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda irimo FDLR na RUD Urunana  irimbukiye muri Kongo umwaka ushize ndetse no muntangiriro zuyu mwaka, kandi ariho bari bateze icyizere ngo bazongera bisubize u Rwanda bahekuye.

2020-05-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Uruvunganzoka” rw’imburamukoro 10, mu “myigaragambyo” isaba ko abajenosideri 8 batakwirukanwa muri Niger

“Uruvunganzoka” rw’imburamukoro 10, mu “myigaragambyo” isaba ko abajenosideri 8 batakwirukanwa muri Niger

Ubwanditsi 05 Jan 2022
M23 yashyize hanze amabanga yagiranye na Perezida Tshisekedi na mbere yuko atorerwa kuyobora iki gihugu

M23 yashyize hanze amabanga yagiranye na Perezida Tshisekedi na mbere yuko atorerwa kuyobora iki gihugu

Ubwanditsi 16 Jun 2022
Karasira Aimable Yirukanywe Muri Kaminuza y’U Rwanda Azira Imyitwarire ye Igayitse Itabereye Umurezi

Karasira Aimable Yirukanywe Muri Kaminuza y’U Rwanda Azira Imyitwarire ye Igayitse Itabereye Umurezi

Ubwanditsi 14 Aug 2020
Impamvu abari ingabo za Kayumba Nyamwasa , Maj. (Rtd) Mudhatiru n’abo bareganwa badashobora gukurikiranwa bidegembya

Impamvu abari ingabo za Kayumba Nyamwasa , Maj. (Rtd) Mudhatiru n’abo bareganwa badashobora gukurikiranwa bidegembya

Ubwanditsi 29 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Iby’Ambasaderi Gasana Eugene byahinduye isura
ITOHOZA

Iby’Ambasaderi Gasana Eugene byahinduye isura

Ubwanditsi 02 Oct 2016
Perezida Kagame yakiriye Shansoriyeri wa Austria mu Rwanda
POLITIKI

Perezida Kagame yakiriye Shansoriyeri wa Austria mu Rwanda

Ubwanditsi 07 Dec 2018
Ni iki Prof. Gambari washimwe na Perezida Kagame yakoze mu gihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi yabaga?
Amakuru

Ni iki Prof. Gambari washimwe na Perezida Kagame yakoze mu gihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi yabaga?

Ubwanditsi 07 Apr 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru