Muri iyi minsi kuva aho Ikigo cy’ubucuruzi cyo muri Amerika Google gifite n’urubuga nkoranyambaga rwa Youtube gitangiye guhemba abantu bashyira video kuri urwo rubuga bitewe n’inshuro izo video zarebwe, abantu batandukanye biyambuye umuco, ubumuntu aho usanga bafotora abarwayi bo mu mutwe, abakecuru n’abasaza bakababaza ibivugwa n’ibitavugwa rimwe na rimwe abo bantu twubaha mu muco nyarwanda batabizi ko babafata amashusho, bagashyira kuri Youtube n’imitwe y’inkuru ikurura abazireba. Akenshi usanga bavugisha abo bantu twubaha ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina kuko ariyo ngingo ikunda gukurura benshi.
Si ibijyanye no guta umuco rero gusa kuko Interahamwe n’ibigarasha nabyo ubu bushabitsi (business) ntibwabacitse aho babukora bagamije gushaka indonke no gukwirakwiza ingengabitekerezo yabo, akenshi iba iganisha mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi,kubiba urwango mu Banyarwanda, kwangisha abaturage ubuyobozi buriho n’ibindi.
Ubwo muri 2017 Komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora yakiraga kandidatire z’abiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, batunguwe n’umugabo waje yitwaje igikapu cye akavuga ko aje gutanga kandidatire ye, ariko mu byasabwaga byose nta nakimwe yari yujuje. Ubwo nibwo Abanyarwanda benshi bamenye Barafinda Sekikubo Fred, ariko abari batuye Kanombe cyangwa abanyeshuri bize ku ishuri rya Kagarama Secondary School yahoze yitwa Kigali international Academy ntabwo yari mushya kuri bo. Bari bamuzi nk’umuntu wacanganyikiwe. Yigeze kubwira abo banyeshuri ngo bazamwamamaze nk’ukuriye abarimu natorwa azabashyiriraho robinet z’igikoma kuva aho barira kugera aho barara bityo ntibazongere kubyuka. Nta hantu ku isi habura umuntu wacanganyakiwe mu gace runaka, aho akenshi usanga anywa inzoga nyinshi, yarasabwe n’ibiyobyabwenge, bityo ugasanga avuga amagambo menshi asekeje kandi amutunga dore ko nta kintu aba atinya.
Barafinda ari muri abo, ariko byaje guhumira ku mirari ubwo ibigarasha n’interahamwe byateye intero Barafinda yateye yiyita umunyapolitiki w’akataraboneka. Yemwe nta mugayo koko niwe ukwiye kubahagararira. Ubu imbuga nkoranyambaga zabaye inzira z’ibigarasha nizo akenshi usanga zivugisha Barafinda nk’umunyapolitiki, bakamuvugisha ibyo bashaka kuvuga dore ko nyuma abihemberwa. Aha twavuga cyane nk’Umubavu TV n’Ukuri (gukemangwa) kwa Karasira.
Uwitwa Karasira Aimable, nawe ugaragara nkuwacanganyikiwe, yajyaga ajya mu rugo rwa Barafinda igihe yari yarajyanwe mu bitaro byabavura ibibazo byo mu mutwe i Ndera, akagaragara kuri Youtube ahereza umugore wa Barafinda amafaranga ndetse anavugisha umwe mu bana ba Barafinda ufite imyaka itatu ibijyanye na Politiki. Karasira nawe nubwo yivugisha ko afite ikibazo cya depression, aba agamije indonke dore ko usibye gusabisha Barafinda nawe ubwe yirirwa asabiriza kuri Youtube, atanga ibiganiro avuga ngo bamufashe arinako atanga numero boherezaho amafaranga. Uko abona amafaranga niko aryoherwa ndetse akayaryohamo kuko akenshi agaragara yasinze mu ruhame. We ubwe niwe wivugiye ko amafaranga ye yose ayanywera.
Tugarutse kuri Barafinda, aho aviriye i Ndera, bigaragara ko ataragarura imbaraga, ibinyamakuru bitandukanye birimo Umubavu wa Ingabire Victoire, Ukuri gukemangwa kwa Karasira ndetse n’Ukwezi, bihutiye kumutunga mikoro ngo agire icyo avuga, ariko akumvikana ko rwose akeneye kwitabwaho aho gushyirwa mu itangazamakuru.
Mubyo Barafinda yavuze avugana niryo tangazamakuru yagize ati ’’ Njyewe namize Politiki bunguri ndi umukuru wabaruda n’abarudakazi ndetse n’uturuda dutoya tutarafata indangamuntu, umunyapolitiki w’ubwenge bw’akataraboneka » Barafinda yakomeje abwira Karasira Aimable nawe w’umurwayi ko mu matora ya Perezida wa Repubulika, ishyaka rye RUDA riteganya kugira abarihagaririye 30 (umwe muri buri Karere), hanyuma bagahitamo 20. Abo bakandida 20 ngo bazatorerwa bose icyarimwe kuba Perezida wa Repubulika, umwe ayobore imyaka 5 ahereza undi, ku buryo bizamara imyaka 100 nta yandi matora abaye. Nguwo umunyapolitiki Karasira aba yagiye gushaka.
Karasira Aimable nk’umuntu wakagombye kuba ari umurezi urerera igihugu nawe akoreshwa n’abifuza amaronko akuwe kuri za youtube, aho agaragara kenshi avuga amagambo asanzwe akoreshwa n’abantu bafite ibibazo byo mu mutwe kurenza abantu bazima bafite ibitekerezo byubaka, aba bagabo bagakwiye kuba bavuzwa aho gukoreshwa n’abo bishakira indonke.
Ikindi kigaragaza ko aba barwayi bakoreshwa n’abifuza kwishakira indonke ni uko buri gihe hari amagambo asekeje akunda gukoreshwa na Barafinda aho aba abeshya ko yashimuswe inshuro nyinshi cyane akagera naho avuga ko yajyanywe za Nyarutarama,Mu biro bitandukanye bya Police kugera yewe no muri Village Urugwiro uwabyumva ahita yumva ikiba kigamijwe ko nta kindi uretse kwishakira amaronko gusa, Sekikubo ukunzwe n’abishakira indonke kuri murandasi.
Nibyo koko ibyo Karasira na Barafinda baba bavuga birasekeje, ariko nibishyirwe mu byiciro byo gusetsa aho kugirango babivangiremo na politiki bityo babe umuyoboro w’ibigarasha n’interahamwe n’abandi bose batifuriza u Rwanda amahoro. Ubu umukobwa wa Ntuyahaga Bernard (uyu yari yarakatiwe imyaka 20 n’inkiko z’u Bubiligi) wasakuzaga ko se niyohererezwa mu Rwanda azicwa niwe wirirwa avugira Barafinda nk’umunyapolitiki. Umukobwa wateye ikirenge mucya Se aho we yumvikana ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi no kugira Se umwere.
Barafinda aganira na Karasira basa nk’abahuje ibibazo byo mu mutwe yemeje ko yafungiwe kuri Metropolitan police HQ, bisa nkaho aribyo mu mvugo y’ubu bita kwikina dore ko mbere yari yivugiye ko yashyizwe mu isanduku akamaramo iminsi itatu ibyo nabyo ni akaga kavanze n’uburwayi bwo mu mutwe bwagaragaye kuri uyu mugabo, kuko yafashijwe kujyanwa kwitabwaho mu bitaro bya Caraes nubwo hagikenewe kugira byinshi avurwa dore ko asa n’utarakira neza. Mugenzi we Karasira Aimable dore ko bombi bakwiye kwitabwaho byihariye.
Kwiyita abanyapolitiki kuri aba bagabo ni ishyano ababakoresha mu gushaka indonke bagakwiye mbere na mbere kubafasha kwivuza dore ko ayo bamaze kubakuramo ni menshi bakabahayeho make bakajyanwa kwivuza aho gukomeza kubakiniraho babashakamo indonke bifatwa nk’ubuhemu buvanze n’ubujura kandi bitagakwiye mu muryango nyarwanda, kuko zimwe mu nshingano za leta y’ubumwe harimo no kwita ku banyarwanda bavuzwa.