Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 20 Ukwakira 2020, Ku mupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi wa Nemba mu Karere ka Bugesera yijeje mugenzi we w’u Burundi, Albert Shingiro, ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo ushoboka kugirango umubano w’ibihugu byombi uve irudubi usubire ku murongo. Ni ijambo yavuze mbere y’ibiganiro byahuje abahagarariye ibihugu byombi, dore ko ari igikorwa cyabanjirijwe no guhana ikaze ku bayobozi b’ibihugu byombi n’amatsinda bari bayoboye, mbere y’uko abayobozi bombi baganirira mu muhezo.
Minisitiri Dr Vinvcent Biruta yatangiye ashimira u Burundi ku gitekerezo nta makemwa bwagize cyo kugirango impande zombi zihure zigirane ibiganiro ku mubano wabyo. Yakomeje agira ati “Ntabwo turi abaturanyi gusa turi n’ibihugu by’abavandimwe. Ni nayo mpamvu ubungubu mvuga Ikinyarwanda, muvuga Ikirundi, tukaganira, tukumvikana nta we dukeneye ko adusemurira. Uru ruzinduko rwanyu rero rw’uyu munsi, turizera ko ari intambwe ikomeye mu buryo bwo gusubiza mu nzira umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi, kandi ndagira ngo tubabwire ko twiteguye, twiteguye rwose gusubiza mu nzira nziza uwo mubano. Twiteguye kuganira, n’ibibazo byaba biriho tukabiganira hanyuma tukabishakira ibisubizo kuko niko tugomba gukora, tukabikora kuko twumva bifitiye akamaro leta zacu zombi, ariko cyane cyane bifitiye akamaro abaturage, bifitiye akamaro abaturage b’u Rwanda, bifitiye akamaro abaturage b’Abarundi, kandi ubundi ubuyobozi nicyo bushinzwe, ni ugukora ibifitiye inyungu abaturage bahagarariye.”
Minisitiri Dr Vincent Biruta ati “Aha turi ni mu Rwanda ariko ni n’iwanyu, tubahaye ikaze mwisanzure tuganire, kandi ibyo tuganira byose ni ibifitiye akamaro abaturage bacu, kandi rero turatangiye, tuzanakomeza kugeza igihe ibintu byose bigiriye mu buryo, ahubwo noneho tukajya mu bikorwa by’ubutwererane bigamije iterambere.” Ntabwo ari ubwa mbere ibi bihugu bituranye bishyira hamwe kuko Repubulika y’u Rwanda n’iy’u Burundi zinjiriye rimwe mu muryango wa Afrika y’iburasirazuba ku wa 18 Kanama 2007, ziba abanyamuryango ku buryo bwemewe guhera ku wa 1 Nyakanga 2007 kandi iyo nzira zayigendanyemo neza haba no mu buryo bw’Ubufatanye mu bushobozi bushingiye ku bukungu.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mu iterambere w’u Burundi, Ambasaderi Shingiro Albert, yashimiye cyane u Rwanda ati “bivuye ku mutima twishimiye uburyo twakiriwe mu Rwanda ndetse n’uburyo ibihugu byombi byateguranye ibi biganiro byitezweho umusaruro ngaruramahoro. Ati “U Burundi nka leta twaje kugira ngo tubereke ko twifuza ko imigenderanire yacu n’igihugu cy’abaturanyi cy’u Rwanda, imigenderanire nk’uko mu bizi yahungabanye mu 2015, ubu rero leta y’u Burundi irifuza ko iyo migenderanire twagerageza tukayinagura, kugira ngo twongere kubana neza nka mbere, tubane nk’abavandimwe, nk’abaturanyi. Nibyo nakunze kubwira abantu baba bashaka guhuza u Rwanda n’u Burundi, ababimbwira benshi mbabwira ko bidakenewe, turaziranye cyane Abanyarwanda n’Abarundi, ibibazo dufite tubishakira umuti nta muntu utugiye hagati. Nibyo by’ibi turimo gukora ubu.” Shingiro yagarutse ku gikorwa cyari gikurikiyeho cyo kuganirira mu muhezo ari umwanya wo kuganira, ku buryo havamo ikintu kigaragara.
Ati “Ku buryo mu minsi iri imbere imigenderanire y’u Burundi n’u Rwanda ishobora kugenda neza kurushaho, kandi njye mbona nta cyabibuza haramutse hari ubushake bw’Abarundi n’Abanyarwanda. Aba bayobozi baganiriye nyuma y’igihe Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, agaragaje ko igihugu cye cyiteguye gufatanya n’u Burundi, mu gihe ubuyobozi bushya burangajwe imbere na Perezida Evariste Ndayishimiye bugaragaje ubushake bw’impinduka”.
Twakwitega ibyiza byava mu biganza bigari bya Shingiro twumvise i New York, Ubwo Komisiyo yashyiriweho u Burundi yatangazaga raporo yayo ku kanama gashinzwe uburenganzira bwa muntu, ikubiyemo ibyo babonye mu iperereza bakoze ku ihungabanywa ry’uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu cyari gikomeje gushegeshwa n’imvururu za politiki guhera muri Mata 2015, Kuko Shingiro ni umwe mubateruye bati “U Rwanda ni igihugu cyiriza ko cyakozweho na Jenoside, ariko ubu icyo gihugu cyakoze Jenoside muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yaguyemo abasaga miliyoni esheshatu. Mu by’ukuri ntabwo ari igihugu cy’icyitegererezo ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, Aho nditsa nti “Birabe ibyuya”
Si ubwa mbere u Burundi buvugwa mu bikorwa byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kuko na Loni yarabwiyamye ubwo ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD, ryatangazaga ko mu Rwanda nta Jenoside yahabaye. Yabitangaje nyuma y’itangazo ryasohowe na CNDD-FDD, rivuga ko nta Jenoside yabaye mu Rwanda ahubwo ari ibinyoma byahimbwe n’umuryango mpuzamahanga n’amayeri yakoreshejwe mu guhirika Guverinoma ryise iy’Abahutu mu Rwanda. Yakomeje avuga ko u Rwanda ari igihugu kiriza ko cyakozweho na Jenoside yakorewe abatutsi, amagambo yateye abari bakoraniye mu nama ubwoba no kumirwa.
Mu minsi mike itambutse Ingabo z’u Rwanda zemeje ko zafashe abarwanyi 19 b’Abarundi biyemereye ko bagize umutwe wa RED Tabara, binjiye ku butaka bw’u Rwanda banyuze mu ishyamba rya Nyungwe, ku gice cy’Akarere ka Nyaruguru. Ni igikorwa cyabaye ku wa 29 Nzeri 2020, Itangazo ryashyizwe ahagaragara na RDF rivuga ko “Abo barwanyi, bitwaje intwaro zabo, bafatiwe mu ishyamba rya Nyungwe mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, ari naho bafungiwe.
Uwo munsi ni nabwo RED Tabara yatangaje ko ikomeje kurwana n’ingabo za Leta y’u Burundi, harimo imirwano yabaye ku wa 26 na 27 Nzeri 2020 mu gace ka Kabarore mu Ntara ya Kayanza na Bukinanyana mu Ntara ya Cibitoke. Ni umutwe uvuga ko urwanira ko u Burundi bwagira amahoro arambye n’ikibazo cy’impunzi kikabonerwa umuti.
Mu ijoro ryo ku wa 19 Kamena 2018 kandi inyeshyamba za FLN ya Rusesabagina zagabye igitero ku Biro by’Umurenge wa Nyabimata, zikomeretsa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, asanzwe mu nzu yari acumbitsemo ndetse zinatwika n’imodoka ye. Nanone mu ijoro risahyira kuwa 27 Kamena 2020 Abantu babarirwa mu 100 bitwaje imbunda bagabye igitero ku birindiro by’Ingabo z’u Rwanda mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo.
Aba bateye bakaba baraturutse mu Burundi. Ingabo z’u Rwanda zikaba zarahanganye na bo, bane muri bo bahasiga ubuzima ubwo amasasu akaba yamaze iminota iri hagati ya 20 na 30, Nibwo Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango, yagize ati “ Abantu bitwaje imbunda bateye baturutse mu Burundi nyuma bahunga basubira mu cyerekezo kimwe. Basize abantu babo bane bapfuye ndetse n’ibikoresho bitandukanye bya gisirikare birimo intwaro n’iby’itumanaho n’udusanduku tujyamo ibiryo by’abasirikare twanditse FORCE DE DEFENSE NATIONALE DU BURUNDI ( Ingabo z’u Burundi). Abantu batatu mu bateye barafashwe. Abasirikare batatu ba RDF barakomeretse byoroheje.
Tugana ku musozo w’iyi nkuru, Ubuhahirane n’iterambere bigamije amahoro arambye ntawe ubyanga haba k’ubaturage b’ibihugu ibyo ari byo byose ku isi, u Rwanda rwagerageje gushaka uko rwazahura Umubano n’ibihugu birukikije uruzi ko Mpuzamahanga ho ari nta makemwa, Kugeza ubwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda abwiye abanyamakuru ko ubwo wenda u Burundi bubonye umuyobozi mushya ari umwanya mwiza wo kuzahura umubano wari umaze kuzahazwa na Nyakwigendera Nkurunziza Pierre. Jenerali Evariste Ndayishimye ati “Twebwe ntabwo twiteguye kumvikana n’indyarya, ngo hace kabiri Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi ati ‘’Uvuga ikinyarwanda wese mumutungire agatoki inzego z’Umutekano yewe bamwe baranafungwa’’ Twizeye tudashidikanya y’Uko ubwo habayeho intambwe yo kwambuka akanyaru byanze bikunze habaho kwongera gutsura umubano hagati y’ibi bihugu bivuga ururimi rujya kumera kimwe, Duharire abasomyi.