• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

  • U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge   |   21 Apr 2026

You are at :Home»Amakuru»Gushyira Julie d’Andurain, umugore wahagurukiye gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komisiyo isesengura uruhare rw’Ubufaransa muri iyo jenoside, si ugushakira amata ku kimasa?

Gushyira Julie d’Andurain, umugore wahagurukiye gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komisiyo isesengura uruhare rw’Ubufaransa muri iyo jenoside, si ugushakira amata ku kimasa?

Ubwanditsi 13 Nov 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Ubu impaka ziri mu gihugu cy’Ubufaransa, zishingiye ku mugore witwa Julie d’Andurain washyizwe muri Komisiyo yo gusesengura uruhare Leta y’ Ubufaransa yagize mu gushyigikira ubutegetsi bw’uRwanda bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi uwo Mufaransakazi azwi cyane nk’ isandi yirirwa ipfobya ikanahakana iyo jenoside. Ubundi iryo tsinda ry’ ‘impuguke” ryiswe “ Commission Duclert”, ryashyizweho na Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron ubwe, ariha inshingano yo kugaragaza ukuri kose ku myitwarire y’iki gihugu mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe yakorwaga na nyuma yayo.

Icyo ababikurikiranira hafi bibaza rero, ni ukuntu iyo komisiyo yashyirwamo umuntu nka Julie d’Andurain wamaze kugaragaza ko abogamiye cyane ku bajenosideri, inshuti z’akadasohoka z’ubutegetsi bwa Mitterand wari ku butegetsi mu gihe Jenoside mu Rwanda yategurwaga, no mu gihe yashyirwaga mu bikorwa. Uyu mugore ubundi yiyita umushakashatsi n’impuguke mu by’amateka, nyamara inyandiko ze zigaragaza amarangamutima adafite aho ahuriye n’ubushakashatsi, nk’aho yemeza ko ibyabaye mu Rwanda atari jenoside, ahubwo ari “ugusubiranamo hagati y’Abahutu n’Abatutsi”, yirengagije ko isi yose yamaze kwanzura ko ibyabaye mu Rwanda ari”Jenoside yakorewe Abatutsi”. Ibinyoma n’urwango biranga Julie d’Andurain, bisa neza neza n’ibya Hubert Vedrine wari ushinzwe ibiro bya Perezida w’Ubufaransa mu gihe Jenoside yari irimbanyije mu Rwanda, nawe uhakana akanapfobya bikoye Jeoside yakorewe Abatutsi.

Julie d’Andurain ni umwe na ba Pierrre Péan, Judi Rever n’abandi babaye imizindaro y’ abajenosideri barimo n’ abahoze mu butegetsi mu Bufaransa, bakora uko bashoboye ngo basibanganye ubugome ndengakamere bakoreye Abanyarwanda. Abakurikiranira hafi iby’iyi komisiyo twaganiriye, bagize bati:” Wakwizera ute ko Komisiyo ya Duclert izashyira ahagaragara ukuri se, kandi bamwe mu bayigize barahagurukiye kwamamaza ibinyoma? Niba umuntu nka Julie d’Andurain atinyuka akavuga ko operation Turquoise” yatabaye Abatutsi bahigwaga, kandi bizwi ko yaje gukingira ikibaba abajenosideri, ngo bice abatutsi ntacyo bikanga, yarangiza ikanabaherekeza kugeza bahungiye muri Kongo”., wamutekerezaho ukuhe kuri? Ibi ni nko gushakira amata ku kimasa.”

Magingo aya n’ Abafaransa ubwabo bari mu mpaka ku cyizere umuntu yagirira iyi komisiyo. Uwitwa Guillaume Ancel, umusirikari wari muri “Opération Turquoise”, yanenze bikomeye ishyirwa rya Julie d’Andurain muri komisiyo itegerejweho kugaragaza ukuri, abihereye ku binyoma by’ uyu mugore wemeza ko Turquoise yari igambiriye gutabara abicwaga, kandi ahubwo yarazanywe no gufasha abicaga.
Ibi rero birasa neza n’ibibera mu Bubiligi, aho bafashe uwitwa Laure Uwase bakamutereka mu itsinda risesengura amateka y’ubukoloni bw’Ababiligi mu Rwanda, n’ingaruka mbi bwagize , kandi uwo Laure Uwase ahakana ku mugaragaro ukuri kuzwi na buri wese ushyira mu gaciro, ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ingaruka z’amacakubiri abakoloni b’Ababiligi babibye mu Banyarwanda.

Biteganyijwe ko “ Commission Duclert” izashyira ahabona imyanzuro yayo mu gihembwe cya mbere cy’umwaka utaha wa 2021, ariko abareba kure batangiye gukemanga ibizatangwa n’ umunyamahano Julie d’Andurain.

2020-11-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

AS Kigali yasoje imikino ibanza itakaza, Okoko Godfroid utoza Rutsiro FC abona amanota 3 ye ya mbere nk’umutoza mukuru

AS Kigali yasoje imikino ibanza itakaza, Okoko Godfroid utoza Rutsiro FC abona amanota 3 ye ya mbere nk’umutoza mukuru

Ubwanditsi 22 Dec 2022
Chairman wa APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa yatorewe kuba umwe mubagize inama y’ubuyobozi bwa Rwanda Premier League

Chairman wa APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa yatorewe kuba umwe mubagize inama y’ubuyobozi bwa Rwanda Premier League

Ubwanditsi 15 Feb 2025
Ngarambe Rafaél yatorewe kuba Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda.

Ngarambe Rafaél yatorewe kuba Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda.

Ubwanditsi 30 May 2021
Umuryango wa Habyarimana mu muhogo ugana mu nda ya FDLR

Umuryango wa Habyarimana mu muhogo ugana mu nda ya FDLR

Ubwanditsi 14 Aug 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abofisiye bakuru badacana uwaka na Gen Kayihura baragororerwa ubutitsa
Mu Mahanga

Abofisiye bakuru badacana uwaka na Gen Kayihura baragororerwa ubutitsa

Ubwanditsi 16 Jan 2019
Bobi Wine ari guhigwa bukware na Polisi ya Uganda aho yamaze no kugota agace bivugwa ko aherereyemo
POLITIKI

Bobi Wine ari guhigwa bukware na Polisi ya Uganda aho yamaze no kugota agace bivugwa ko aherereyemo

Ubwanditsi 16 Dec 2018
Amagambo ya cyana yavuzwe na Minisitiri wa Uganda agamije kurangaza- Umusesenguzi
INKURU NYAMUKURU

Amagambo ya cyana yavuzwe na Minisitiri wa Uganda agamije kurangaza- Umusesenguzi

Ubwanditsi 07 Feb 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru