• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Ntilivamunda Alphonse, Umujenosideri akaba n’Umukwe wa Habyarimana wari warahungiye mu Bubiligi yapfuye adashyikirijwe ubutabera

Ntilivamunda Alphonse, Umujenosideri akaba n’Umukwe wa Habyarimana wari warahungiye mu Bubiligi yapfuye adashyikirijwe ubutabera

Ubwanditsi 19 Nov 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Ku munsi w’ejo, mu gihugu cy’Ububiligi nibwo hamenyekanye inkuru ko Alphonse Ntilivamunda, ruharwa wo mu cyiciro cya mbere akaba n’umukwe wa Perezida Habyarimana yapfuye azize kanseri ya Prostate yari amaranye igihe dore ko atabyukaga.

Ntilivamunda Alphonse yari umuhungu w’umucuruzi ukomeye witwa Gaspard Munyampeta na nyina Cyurinyana Melania, we kimwe na Kabuga bakaba bari abaherwe bakurikirana kurutonde ariko batazi gusoma no kwandika. Ntilivamunda yari umugabo wa Jeanne Habyarimana bakaba barakoze ubukwe mu mwaka wa 1988, ubukwe bwabereye muri Komini Mukingo, ubu ni mukarere ka Musanze umurenge wa Gataraga ariko ku ruhande ruherereye kuri Pariki.

Ntilivamunda Alphonse, impapuro zashikirijwe n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, zimushinja kuba umujenosideri ku rwego rwa ruharwa, aho ashinjwa jenoside yabereye hirya no hino mu mugi wa Kigali. Izo mpapuro, Leta y’u Rwanda yazishyikirije igihugu cy’Ubufaransa yabagamo muri icyo gihe, tariki ya 12 Ukwakira 2012, mu byaha aregwa harimo ibyaha bya Jenoside, gutsemba inyokomuntu ndetse n’ibyaha bishishikariza abantu gukora Jenoside.  Ntilivamunda ari mu bashinze umutwe w’interahamwe ku ikubitiro we na Felesiyani Kabuga.

Yari ashinzwe amateme n’imihanda akaba yaricaga agakiza muri minisiteri y’ibikorwaremezo. Yari umwe mu bagize Akazu akaba numwe mubagize “Reseau Zero” agatsiko kari gahuje abateguraga umugambi wa Jenoside ku buryo nta mututsi numwe uzasigara mu gihugu.

Ntilivamunda yari umuyobozi mukuru muri minisiteri y’ibikorwaremezo akaba yari ashinzwe amateme n’imihanda. Ariko mu buyukuri ninkaho ari we wari umuyobozi mukuru, kuko usibye kuba Umukwe wa Habyarimana yari n’umuhungu w’umucuruzi ukomeye, Munyampeta Gaspard wapfuye mu mwaka wa 1993. Abana be bose bahabwaga amasakaramentu na Musenyeri Nsengiyumva Vincent, nawe wabaga muri Komite Nkuru ya MRND.

Ntilivamunda yavutse tariki ya 31 Kanama 1955 akaba apfuye afite imyaka 65.

2020-11-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bashiki ba Rutabana bajyanye RNC na CMI mu rukiko ngo basobanure ibura rye

Bashiki ba Rutabana bajyanye RNC na CMI mu rukiko ngo basobanure ibura rye

Ubwanditsi 03 Dec 2019
Amafoto: FERWAFA yemeje Adel Amrouche nk’umutoza mukuru w’Amavubi y’Abagabo, Cassa Mbungo ahabwa iy’Abagore

Amafoto: FERWAFA yemeje Adel Amrouche nk’umutoza mukuru w’Amavubi y’Abagabo, Cassa Mbungo ahabwa iy’Abagore

Ubwanditsi 02 Mar 2025
U Burusiya bwemeje ko Syria yashwanyurije mu kirere ibisasu 71 mu birenga 100 yarashweho

U Burusiya bwemeje ko Syria yashwanyurije mu kirere ibisasu 71 mu birenga 100 yarashweho

Ubwanditsi 15 Apr 2018
Ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi rishishikajwe n’amatora kurusha ubumwe bw’Abarundi

Ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi rishishikajwe n’amatora kurusha ubumwe bw’Abarundi

Ubwanditsi 23 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Safi wemeza ko atarakora ubukwe na Judithe yahishuye igihe bazabanira mu nzu imwe
SHOWBIZ

Safi wemeza ko atarakora ubukwe na Judithe yahishuye igihe bazabanira mu nzu imwe

Ubwanditsi 04 Jan 2018
General Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi ba APR FC intsinzi kuko nta rwitwazo ruhari rwo kudatsinda
Amakuru

General Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi ba APR FC intsinzi kuko nta rwitwazo ruhari rwo kudatsinda

Ubwanditsi 25 Nov 2024
APR FC yitegura gukina na Rayon Sports yakiriye mu myitozo Djibril Outarra wari umaze iminsi yaravunitse
Amakuru

APR FC yitegura gukina na Rayon Sports yakiriye mu myitozo Djibril Outarra wari umaze iminsi yaravunitse

Ubwanditsi 05 Nov 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru