• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo   |   12 Jun 2026

  • Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo   |   09 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Amafaranga yakusanyijwe na Rusesabagina ashenye FLN aho kuyubaka

Amafaranga yakusanyijwe na Rusesabagina ashenye FLN aho kuyubaka

Ubwanditsi 26 Nov 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Ishyamba si ryeru mu mutwe w’iterabwoba wa FLN ya Paul Rusesabagina aho uwari umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa bya gisirikari Col Alex Rusanganwa bakunze kwitwa Guado, yitandukanyije nawo agashinga ikindi kiryabarezi afatanyije na Fawusitini Twagiramungu Alias Rukokoma “nk’umugaba mukuru w’uwo mutwe”.

Rusanganwa niwe wari inyuma y’ibitero byagabwe muri Nyungwe, Nyabimata na Nyamagabe muri Kamena n’Ukuboza 2018, ubwo ingabo yari ayoboye zibaga, zikica zikanatwika imitungo y’abaturage n’ibindi bikorwa bya kinyamaswa.

Impamvu ntabwo ingana ururo mu gutandukana kw’abagize umutwe wa FLN. Amakuru yizewe yageze kuri Rushyashya yizewe avuga ko gushwana kwa Rusanganwa n’abo bakoranaga muri FLN, kwaturutse ku madolari 150 000 bohererejwe n’abashyigikiye FLN baba mu mahanga, yaburiye mu mufuka wa Brig Gen Antoine Hakizimana uzwi nka Jeva, ari na we ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri FLN. Aya mafaranga yakusanyijwe na Rusesabagina akoresheje cyane cyane imiryango imwiyitiriye yitwa ko ifasha imfubyi.

Jeva yahoze ahagarariye CNRD Ubwiyunge i Bruxelles, uyu ukaba ari umutwe wari ugize impuzamashyaaka MRCD ikuriwe na Rusesabagina ubu uri muri gereza. Ayo mafaranga Jeva ashinjwa kunyereza, yari yatanzwe ngo yifashishwe mu gutegura ibikorwa by’iterabwoba bya FLN ku butaka bw’u Rwanda.

Nubwo imbere iwabo byacikaga, uwo mutwe ntabwo worohewe n’inzego z’umutekano kuko zawukubise inshuro, ndetse bamwe mu bari abayobozi bawo bakuru batabwa muri yombi barimo Callixte Nsabimana wawuvugiraga, Herman Nsengimana wamusimbuye na Paul Rusesabagina wari umuyobozi mukuru.
Amakuru yizewe avuga ko tariki 12 Kamena 2020 hakozwe igenzura ry’uburyo amafaranga akoreshwa muri uwo mutwe, hakemezwa ko ayo mafaranga yari yohererejwe yibwe na Gen Jeva ushinzwe ibikorwa bya gisirikare, akaba ahagarariye n’ishyaka CNRD Ubwiyunge. Byatumye CNRD yirukanwa mu mpuzamashyaka.

Rusanganwa yarakajwe bikomeye no kuba amafaranga y’inkunga bari barohererejwe yarariwe na Jeva akayizirikaho, kandi ari we wari ukwiriye gushimwa kuko yarwanye muri Nyungwe hafi no kuhasiga umutwe. Yahisemo kujya gushinga undi mutwe we afatanyije na Twagiramungu.Umwe mu bazi ayo makuru yagize ati “Umuvugizi wungirije wa MRCD, Twagiramungu yagize uruhare rukomeye mu kwigumura kwa Rusanganwa kugira ngo MRCD igire ishami rya gisirikare ryayo ryihariye kuko ntaryo yagiraga.”

CNRD Ubwiyunge kuko ariyo yari umutwe w’iterabwoba ugizwe n’inyeshyamba, nizo zifashishwaga nk’ingabo za MRCD. Kwirukana Jeva n’umutwe we bivuze ko MRCD yahise itakaza ingabo. Twagiramungu yagombaga gukora ibishoboka byose ngo umutwe wabo ugire ingabo, mu gihe izo bishingikirizagaho zagiye.

Amakuru avuga ko kuri ubu Rusanganwa ahabwa amabwiriza na Twagiramungu aho kuba Jeva nk’uko byahoze.
Hari uwagize ati “Ubwumvikane buke muri FLN ni ikimenyetso simusiga ko uriya mutwe w’iterabwoba ugeze aharindimuka. Umwaka ushize abari abagaba bakuru bawo barafashwe, amagana y’abarwanyi bawo bararaswa abandi bafatwa n’ingabo za Congo, barimo bamwe boherejwe mu Rwanda ngo bagezwe imbere y’ubutabera.”

Isenyuka rya FLN kandi rije mu gihe umwuka utameze neza no mu yindi mitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda nka RNC, FDLR, RUD Urunana na CFCR Invejuru, bapfa ubugambanyi, ubusambo, amacakubiri n’ibindi.

2020-11-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Akabaye icwende ntikoga, Rashid Hakuzimana yafunzwe mu mwaka wa 2006 azira ibyaha bitandukanye harimo kuvutsa igihugu umudendezo, ibyaha arimo asubiramo

Akabaye icwende ntikoga, Rashid Hakuzimana yafunzwe mu mwaka wa 2006 azira ibyaha bitandukanye harimo kuvutsa igihugu umudendezo, ibyaha arimo asubiramo

Ubwanditsi 31 Aug 2021
Mu mubano w’ u Rwanda n’u Bushinwa amateka yaraye yiyanditse

Mu mubano w’ u Rwanda n’u Bushinwa amateka yaraye yiyanditse

Ubwanditsi 23 Jul 2018
Impamvu icengezamatwara rya Uganda ryahishe ko Abagande biciwe ku butaka bw’u Rwanda bazize magendu

Impamvu icengezamatwara rya Uganda ryahishe ko Abagande biciwe ku butaka bw’u Rwanda bazize magendu

Ubwanditsi 11 Nov 2019
Uganda : CMI yashimuse undi munyarwanda

Uganda : CMI yashimuse undi munyarwanda

Ubwanditsi 11 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Icyo Jay Polly yavuze ku mugore we mbere y’uko amukura amenyo
Mu Rwanda

Icyo Jay Polly yavuze ku mugore we mbere y’uko amukura amenyo

Ubwanditsi 06 Aug 2018
Ruswa ikomeje guhagama bamwe mu Badepite bo mu Burayi.
Amakuru

Ruswa ikomeje guhagama bamwe mu Badepite bo mu Burayi.

Ubwanditsi 03 Feb 2023
Police FC yanganyije na Mukura VS, Havugaruremo afungura konti y’ibitego muri shampiyona-AMAFOTO
IMIKINO

Police FC yanganyije na Mukura VS, Havugaruremo afungura konti y’ibitego muri shampiyona-AMAFOTO

Ubwanditsi 24 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru