• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Amafaranga yakusanyijwe na Rusesabagina ashenye FLN aho kuyubaka

Amafaranga yakusanyijwe na Rusesabagina ashenye FLN aho kuyubaka

Editorial 26 Nov 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Ishyamba si ryeru mu mutwe w’iterabwoba wa FLN ya Paul Rusesabagina aho uwari umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa bya gisirikari Col Alex Rusanganwa bakunze kwitwa Guado, yitandukanyije nawo agashinga ikindi kiryabarezi afatanyije na Fawusitini Twagiramungu Alias Rukokoma “nk’umugaba mukuru w’uwo mutwe”.

Rusanganwa niwe wari inyuma y’ibitero byagabwe muri Nyungwe, Nyabimata na Nyamagabe muri Kamena n’Ukuboza 2018, ubwo ingabo yari ayoboye zibaga, zikica zikanatwika imitungo y’abaturage n’ibindi bikorwa bya kinyamaswa.

Impamvu ntabwo ingana ururo mu gutandukana kw’abagize umutwe wa FLN. Amakuru yizewe yageze kuri Rushyashya yizewe avuga ko gushwana kwa Rusanganwa n’abo bakoranaga muri FLN, kwaturutse ku madolari 150 000 bohererejwe n’abashyigikiye FLN baba mu mahanga, yaburiye mu mufuka wa Brig Gen Antoine Hakizimana uzwi nka Jeva, ari na we ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri FLN. Aya mafaranga yakusanyijwe na Rusesabagina akoresheje cyane cyane imiryango imwiyitiriye yitwa ko ifasha imfubyi.

Jeva yahoze ahagarariye CNRD Ubwiyunge i Bruxelles, uyu ukaba ari umutwe wari ugize impuzamashyaaka MRCD ikuriwe na Rusesabagina ubu uri muri gereza. Ayo mafaranga Jeva ashinjwa kunyereza, yari yatanzwe ngo yifashishwe mu gutegura ibikorwa by’iterabwoba bya FLN ku butaka bw’u Rwanda.

Nubwo imbere iwabo byacikaga, uwo mutwe ntabwo worohewe n’inzego z’umutekano kuko zawukubise inshuro, ndetse bamwe mu bari abayobozi bawo bakuru batabwa muri yombi barimo Callixte Nsabimana wawuvugiraga, Herman Nsengimana wamusimbuye na Paul Rusesabagina wari umuyobozi mukuru.
Amakuru yizewe avuga ko tariki 12 Kamena 2020 hakozwe igenzura ry’uburyo amafaranga akoreshwa muri uwo mutwe, hakemezwa ko ayo mafaranga yari yohererejwe yibwe na Gen Jeva ushinzwe ibikorwa bya gisirikare, akaba ahagarariye n’ishyaka CNRD Ubwiyunge. Byatumye CNRD yirukanwa mu mpuzamashyaka.

Rusanganwa yarakajwe bikomeye no kuba amafaranga y’inkunga bari barohererejwe yarariwe na Jeva akayizirikaho, kandi ari we wari ukwiriye gushimwa kuko yarwanye muri Nyungwe hafi no kuhasiga umutwe. Yahisemo kujya gushinga undi mutwe we afatanyije na Twagiramungu.Umwe mu bazi ayo makuru yagize ati “Umuvugizi wungirije wa MRCD, Twagiramungu yagize uruhare rukomeye mu kwigumura kwa Rusanganwa kugira ngo MRCD igire ishami rya gisirikare ryayo ryihariye kuko ntaryo yagiraga.”

CNRD Ubwiyunge kuko ariyo yari umutwe w’iterabwoba ugizwe n’inyeshyamba, nizo zifashishwaga nk’ingabo za MRCD. Kwirukana Jeva n’umutwe we bivuze ko MRCD yahise itakaza ingabo. Twagiramungu yagombaga gukora ibishoboka byose ngo umutwe wabo ugire ingabo, mu gihe izo bishingikirizagaho zagiye.

Amakuru avuga ko kuri ubu Rusanganwa ahabwa amabwiriza na Twagiramungu aho kuba Jeva nk’uko byahoze.
Hari uwagize ati “Ubwumvikane buke muri FLN ni ikimenyetso simusiga ko uriya mutwe w’iterabwoba ugeze aharindimuka. Umwaka ushize abari abagaba bakuru bawo barafashwe, amagana y’abarwanyi bawo bararaswa abandi bafatwa n’ingabo za Congo, barimo bamwe boherejwe mu Rwanda ngo bagezwe imbere y’ubutabera.”

Isenyuka rya FLN kandi rije mu gihe umwuka utameze neza no mu yindi mitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda nka RNC, FDLR, RUD Urunana na CFCR Invejuru, bapfa ubugambanyi, ubusambo, amacakubiri n’ibindi.

2020-11-26
Editorial

IZINDI NKURU

Urubyiruko rw’Abahezanguni bahekuye u Rwanda rurakataje mu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Urubyiruko rw’Abahezanguni bahekuye u Rwanda rurakataje mu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 13 Jul 2018
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Mbere tariki ya 28 Mutarama 2019

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Mbere tariki ya 28 Mutarama 2019

Editorial 29 Jan 2019
Impamvu y’uruzinduko rwa Sam Kutesa mu Rwanda

Impamvu y’uruzinduko rwa Sam Kutesa mu Rwanda

Editorial 26 Oct 2018
“Bizagorana ko amahoro agaruka muri Kongo igihe cyose ubutegetsi buzakomeza kwima amatwi abagerageza kubafasha kuva mu ngorane”

“Bizagorana ko amahoro agaruka muri Kongo igihe cyose ubutegetsi buzakomeza kwima amatwi abagerageza kubafasha kuva mu ngorane”

Editorial 26 Jun 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Abantu 10 Batwikiwe Mu Nzu Barakongoka Abandi 7 Baburirwa Irengero
HIRYA NO HINO

RDC: Abantu 10 Batwikiwe Mu Nzu Barakongoka Abandi 7 Baburirwa Irengero

Editorial 09 Jul 2018
Abanyeshuri barokotse Jenoside barasaba kurihirwa ‘Masters’
Mu Mahanga

Abanyeshuri barokotse Jenoside barasaba kurihirwa ‘Masters’

Editorial 09 Apr 2016
Ese ni nde mu nzego z’igisirikare n’umutekano bya Uganda ushyigikiye RNC na FDLR mu guhungabanya URwanda?
INKURU NYAMUKURU

Ese ni nde mu nzego z’igisirikare n’umutekano bya Uganda ushyigikiye RNC na FDLR mu guhungabanya URwanda?

Editorial 03 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru