• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Hubert Védrine wari Umunyamabanga Mukuru mu biro bya Perezida François Mitterrand, yibukijwe uruhare rw’ u Bufaransa, n’urwe bwite, muri Jenoside yakorewe Abatutsi , anasabwa kureka kuyipfobya no kuyihakana.

Hubert Védrine wari Umunyamabanga Mukuru mu biro bya Perezida François Mitterrand, yibukijwe uruhare rw’ u Bufaransa, n’urwe bwite, muri Jenoside yakorewe Abatutsi , anasabwa kureka kuyipfobya no kuyihakana.

Ubwanditsi 24 Dec 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Urebye mu nyandiko y’ iki kinyamakuru cyizwi cyane mu Bufaransa gikorera kuri murandasi”Ne Pas Subir”,  nta gishya kirimo ugereranyije n’ibyashyizwe ahagaragara n’abashakashatsi, abanyamateka n’izindi mpuguke. Gusa, uwanditse iyi nkuru avuga ko abashyira mu gaciro batazahwema kwibutsa ingoma ya François Mitterrand n’icyegera cye Hubert Védrine, ko yasebeje Abafaransa, ubwo yijandikaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nta nyungu n’imwe imwe y’uBufaransa,ubwo butegetsi bwavuga ko bwarengeraga.

Mu buryo bwimbitse, iyi nyandiko iragaruka  ku nkunga icyo gihugu cyahaye ubutegetsi bwa Perezida  Yuvenali Habyarimana, ndetse n’aho apfiriye, kigira uruhare mu gushyiraho Guverinoma yiyise iy’ Abatabazi, ari nayo yashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. N’ikimenyimenyi ngo umuhango wo gushyiraho Leta y’ “Abanazi-nyarwanda”, wabereye muri Ambasade y’uBufaransa mu Rwanda, bizwi neza ko abayigize ari abambari ba MRNDD, CDR n’abandi bo mu mashyaka ya ”Hutu-Power”, yangaga Abatutsi urunuka.

Ubwo  isi yose yari imaze kumenya ko mu Rwanda harimo kuba Jenoside ikorerwa Abatutsi, Guverinoma ya “Perezida” Théodore  Sindikubwabo na Yohani Kambanda yakomanyirijwe mu bijyanye no kugura intwaro, nyamara Perezida w’uBufaransa icyo gihe, François Mitterrand n’umuyobozi mukuru w’ibiro bye, Hubert Védrine, ibyo barabyirengagije, bakomeza guha iyo Leta-ndimburabatutsi intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikari, babinyujije mu nzira ndende, kugera bigeze i Bukavu na Goma muri Zayire ya Mobutu Sese Seko. Ibi nabyo Perezida Mitterrand na Hubert Védrine ngo basanze bidahagije,maze mu gihe Jenoside yari irimbanyije, bohereza ingabo mu Rwanda, mucyo bise “Opération Turquoise”, bayobya uburari ngo ni igikorwa by’ubutabazi, nyamara ari uburyo bwo gufasha abasirikari bicaga inzirakarengane ku rugamba bari bahanganyemo n’ingabo za RPA-Inkotanyi, zo zaharaniraga gutabara abicwaga.

Umwe mu basirikari bakuru bari muri “Opération Turquoise”, Guillaume Ancel, avuga ko, uko abo bagome  bagendaga batsindwa, ni ko abasirikari b’uBufaransa nabo  babakingiraga ikibaba kugeza bahungiye ikivunge muri Zayire y’icyo gihe. Mu nkambi zo muri Zayire , uBufaransa naho ngo bwakomeje gufasha ingabo zatsinzwe kwisuganya ngo zigaruke mu Rwanda  gusoza neza ibikorwa bya Jenoside.Ngo nta musirikari n’umwe w’uBufaransa wifuzaga kwisiga amaraso y’inzirakarengane mu Rwanda, ariko babikoreshejwe n’amategeko y’ibikomerezwa birimo Hubert Védrine.

Ikibabaje kurushaho, nk’uko uru rubuga “Ne Pas Subir” rukomeza kubivuga ni uko Hubert Védrine ashishikajwe no  gusiga icyaha abahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, agashyigikira ku mugaragaro abayipfobya n’abayihakana. Bwana Védrine ngo ni inkoramutima y’abantu nka Judi Rever, Filip Reyntjens, Charles Onana, Peter Erlinder, n’abandi bahora bashakisha icyasiga icyasha uRwanda n’Abayobozi bakuru barwo.

Inshuro zose Hubert Védrine yasabwe n’Abafaransa ubwabo gutanga ibisobanuro ku myitwarire y’ubutegetsi yari arimo mu gihe cyo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo yaramanjiriwe, aho gusubiza ibimureba akahitamo gushinyagurira abo iyo Jenoside yagizeho ingaruka. Mu gusoza rero, Hubert Védrine yibukijwe ko ari umwe mu bategetsi b’uBufaransa bakiriho, bagomba kugira ibyo baryozwa, bitaba ibyo ngo bikazashyira  icyubahiro cy’icyo gihugu aharindimuka.

Hubert Védrine yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ibiro bya Perezida François Mitterand kuva mu mwaka w’1991 kugeza muw’1995. Magingo aya ni intumwa y’uBufaransa muri Komite-ngishwanama y’Umuryango wa OTAN, ibi nabyo Abafaransa benshi bakabifata nko gusuzuguza igihugu cyabo.

2020-12-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kiyovu SC yanganyije na APR FC yasoje ifite abakinnyi 10, Mukura idaheruka gutsinda Police FC barakina bazosa umunsi wa 12 wa shampiyona

Kiyovu SC yanganyije na APR FC yasoje ifite abakinnyi 10, Mukura idaheruka gutsinda Police FC barakina bazosa umunsi wa 12 wa shampiyona

Ubwanditsi 17 Jan 2022
Shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare yari iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru yasubitswe kubera Koronavirusi.

Shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare yari iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru yasubitswe kubera Koronavirusi.

Ubwanditsi 17 Jun 2021
Amafoto- Munyantwali Alphonse mu ihererekanyabubasha na Matiku Marcel wayoboroga FERWAFA basuye ibikorwaremezo byayo

Amafoto- Munyantwali Alphonse mu ihererekanyabubasha na Matiku Marcel wayoboroga FERWAFA basuye ibikorwaremezo byayo

Ubwanditsi 27 Jun 2023
Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda

Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda

RUSHYASHYA 24 Apr 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CHAN2016: Ikipe ya RDC yatangiye inyagira iya Ethiopia ibitego 3 – 0
IMIKINO

CHAN2016: Ikipe ya RDC yatangiye inyagira iya Ethiopia ibitego 3 – 0

Ubwanditsi 17 Jan 2016
Uruzinduko Kagame agiye gukorera muri Tanzania rusobanuye byinshi
Mu Rwanda

Uruzinduko Kagame agiye gukorera muri Tanzania rusobanuye byinshi

Ubwanditsi 23 Jun 2016
Umunyarwanda Butare Esdras niwe ushinzwe ubucuruzi no kwinjiza Interahamwe mu ngabo z’ u Burundi.
ITOHOZA

Umunyarwanda Butare Esdras niwe ushinzwe ubucuruzi no kwinjiza Interahamwe mu ngabo z’ u Burundi.

Ubwanditsi 31 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru