Mu nama yahuje abakuru b’ibihugu b’u Rwanda, Uganda, Kongo-Kinshasa na Angola yabaye tariki ya 21 Gashyantare 2020 yiga ku bibazo biri hagati ya Uganda n’u Rwanda, abari bahagarariye u Rwanda mu bibazo bagaragaje bibangamiye amasezerano ya Luanda harimo gusesa umuryango utegamiye kuri Leta Self-Worth Initiative(SWI) kuko ari ishami rya RNC ya Kayumba Nyamwasa bakitwaza uwo muryango bakora ibikorwa bigamije guhungabanya Leta y’u Rwanda.
Mu nama yakozwe binyuze mu ikoranabuhanga tariki ya 4 Kamena 2020 nyuma yiyabereye Gatuna, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kuteesa yatangaje muri iyo nama ko umuryango Self-Worth Initiative washeshwe ku mugaragaro tariki ya 16 Werurwe 2020 babimenyesha Leta y’u Rwanda ku munsi ukurikira. Iyi nkuru ya Kutesa yumvikanye nk’inkuru nziza ariko amakuru agera kuri Rushyashya nuko Prossy Boonabana wari ukuriye Self-Worth Initiative, yashinze undi muryango bikora kimwe witwa Self-Worth Development Initiative (SWDI) ukaba ufite inshingano nkuwasheshwe.
Prossy Boonabana na Sula Nuwamanya Wakabiligi bazwi nk’abahuzabikorwa ba RNC muri Uganda bitwaje imiryango itegamiye kuri Leta ariyo Self-Worth Development Initiative (SWDI) bakaba baha raporo Col CK Assimwe Umukuru wungirije w’Ibiro bya Uganda bishinzwe iperereza ubaha ibikenewe byose muri gahunda yo guteza umutekano muke mu Rwanda.
Uyu Prossy Boonabana ukuriye uyu muryango abarizwa no muri Komisiyo ishinzwe itangazamakuru ya RNC akaba ari nawe ushinzwe gukusanya amakuru asebya u Rwanda agashyirwa ku binyamakuru cya CMI aricyo Command Post and Chimp Reports
Guhera muri 2016, Boonabana yakoranye na Kayumba Rugema mubyara wa Kayumba Nyamwasa ushinzwe ubukangurambaga no kwinjiza abantu muri RNC ndetse no gufata Abanyarwanda muri icyo gihugu badashaka kujya muri RNC. Muri iki gihe Boonabana akorana na Frank Ntwali ushinzwe urubyiruko muri RNC na Serge Ndayizeye ushinzwe Radio Itahuka.
Prossy Boonabana nkuko ubuzima bwe bubyerekana ni mafiya yigendera hamwe na Sula Nuwamanya. Amateka ye agaragaza ko yavutse ku murundi witwaga Kaboyi akaba yari umushoferi mu gihe cya Obote. Ise umubyara nawe yahize abanyarwanda akorera Obote no gutoteza imiryango y’Abanyarwanda babaga bafite abana babarizwa muri NRM. Igihe NRM yafataga ibice bya Kampala, Kaboyi yarahunze asiga Boonabana na nyina ahungira ku mugore we wa kabiri I Nakasongola.
Ubwo yajyaga kureba Se I Nakasongola ari mu mashuri abanza mu mwaka wa gatanu, yafashwe ari gukora imibonano mpuzabitsina n’umuzamu w’ishuri bimuviramo ibihano bikakaye naho umuzamu arirukanwa. Yakomeje uburaya ku buryo ageze mu mwaka wa karindwi yafashwe yaryamanye n’umwarimu. Yabaye ikimwaro ku muryango kugeza igihe ababyeyi be bafatiye icyemezo cyo ku mwohereza mu Rwanda kubera ipfunwe baterwaga n’umwana wabo. Yigiye mu Rwanda ku ishuri ryitwaga International Academy-Kicukiro ava mu Rwanda mu gihe kitazwi ajya kwifatanya na RNC aho yitwaza imiryango itegamiye kuri Leta.