• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu gihe hasigaye iminsi 2 gusa ngo habe amatora ya Perezida muri Uganda, urubuga nkoranyambaga”Facebook” rwafunze “accounts” z’abategetsi bakuru muri icyo gihugu, rubashinja kubiba amacakubiri no kubangamira imigendekere myiza y’amatora.

Mu gihe hasigaye iminsi 2 gusa ngo habe amatora ya Perezida muri Uganda, urubuga nkoranyambaga”Facebook” rwafunze “accounts” z’abategetsi bakuru muri icyo gihugu, rubashinja kubiba amacakubiri no kubangamira imigendekere myiza y’amatora.

Ubwanditsi 12 Jan 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Nk’uko byatangajwe na Kezia Anim-Addo, Umuyobozi wa Facebook muri Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, abategetsi bakuru muri Uganda bafungiwe “accounts” zabo kuko bazikoreshaga bibasira abakandida n’abayoboke babo,bahanganye na Perezida Yoweri K. Museveni, mu matora  y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuri uyu wa kane,tariki 14 Gashyantare 2021.

Kezia Addo yasobanuye ko batashoboraga kwihanganira ubutumwa bushishikariza abaturage kumarana, nk’uko bimaze iminsi bikorwa n’abashyigikiye ubutegetsi buriho. Yagize ati:” Imbuga zafunzwe ni “Facebook” na “instagram”, nyuma y’aho bigaragaye ko ba nyirazo bazikoreshaga mu guhembera urwango n’ubugizi bwa nabi, ibi bikaba binyuranye n’amahame ngengamyitwarire y’abakoresha Facebook na Instagram”.

Uretse imbuga nkoranyambaga za NRM, ishyaka  rimaze imyaka 35 ryica rigakiza muri Uganda, undi wakumiriwe ngo adakomeza gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga no gukwirakwiza ibinyoma biyobya abaturage bazatora, ni uwitwa Don Wanyama , usanzwe ari umuyobozi w’itumanaho mu biro bya Perezida Museveni . Accounts za Perezida Museveni zo ziracyakora, ariko nawe yahawe gasopo, ko niyibeshya agatanga ubutumwa buhembera amacakubiri cyangwa bwibasira abo bahanganye mu matora, nawe ahita agererwa mu kebo nk’akagerewemo ibyegera bye.

Kugeza ubu abantu babarirwa muri 70 bamaze kugwa mu mvururu zaranze ibikorwa byo kwiyamamaza. Ababarirwa mu magana barakomeretse abandi barafungwa, abenshi muri bo bakaba ari abayoboke ba Bobi Wine, umukandida uhangayikishije bikoye Perezida Museveni na NRM ye.

Yoweri K. Museveni w’imyaka 76 ariyamamariza manda ya 6,  abatavuga rumwe nawe bakaba bamushinja kugundira ubutegetsi,  nyamara bwamunzwe na ruswa, urubyiruko rukinubira kutagira akazi.

Perezida Museveni yahinduye itegekonshinga ubugira 2, agamije kuba Perezida wa Uganda ubuziraherezo. Ubwa mbere muw’2005 yavanyeho umubare ntarenwa  wa manda z’umukuru w’Igihugu,  ubwa kabiri muw’2017 avanamo imyaka ntarengwa uwiyamamaza agomba kuba afite, aba avanyeho imbogamizi zagombye kumwohereza mu nka ze, Rwakitura. Ibyo uyu mukambwe akora nyamara binyuranye n’ibyo yivugiye muw’1986 akimara gufata ubutegetsi, ubwo yatangazaga ko “ibibazo bya Uganda bidaterwa n’abaturage, ko abubwo ari ingaruka z’abayobozi bizirika ku butegetsi.”

Abamuzi neza ariko bahamya ko nta gitangaje kirimo, kuko ngo  ikinyoma kwa Museveni ari ibintu yagize umwuga. Mu matora yabanje yagiye ahatana na Dr  Kiiza Besijye, ariko buri gihe ababikurikiranira hafi bakavuga ko Museveni yatsinze mu buriganya bukabije.

2021-01-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amavubi yasesekaye i Kigali avuye muri Benin aho aje kwitegura umukino bafitanye mu minsi itatu

Amavubi yasesekaye i Kigali avuye muri Benin aho aje kwitegura umukino bafitanye mu minsi itatu

Ubwanditsi 24 Mar 2023
Muri gereza ya Mageragere haravugwa ingengabitekerezo ya Jenoside, Ababishinzwe nimutabare amazi atararenga inkombe

Muri gereza ya Mageragere haravugwa ingengabitekerezo ya Jenoside, Ababishinzwe nimutabare amazi atararenga inkombe

Ubwanditsi 19 Oct 2021
Ubujurire bwa Diane Rwigara bwasubitswe, umubyeyi we ntiyitabye kubera uburwayi

Ubujurire bwa Diane Rwigara bwasubitswe, umubyeyi we ntiyitabye kubera uburwayi

Ubwanditsi 07 Nov 2017
Perezida Kagame yahuye na mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron

Perezida Kagame yahuye na mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron

Ubwanditsi 26 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyarwandakazi mu bagize itsinda rya Loni ryiga ku bufatanye mu ikoranabuhanga
IKORANABUHANGA

Umunyarwandakazi mu bagize itsinda rya Loni ryiga ku bufatanye mu ikoranabuhanga

Ubwanditsi 15 Jul 2018
Mu Rwanda hatangijwe umukino w’imodoka nto uzwi nka ‘Karting’ (Video)
IMIKINO

Mu Rwanda hatangijwe umukino w’imodoka nto uzwi nka ‘Karting’ (Video)

Ubwanditsi 26 Aug 2018
Zimbabwe: Mugabe agiye guhabwa  umwanya w’ubujyanama
HIRYA NO HINO

Zimbabwe: Mugabe agiye guhabwa umwanya w’ubujyanama

Ubwanditsi 27 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru