Igikombe cy’ibihugu by’Afurika cy’abari munsi y’imyaka 17 cyahagaritswe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika hasigaye iminsi ine ngo irushanwa ritangire, ni mu gihe igihugu cya Maroc cyagombaga kwakira iyi mikino cyatangaje ko icyorezo cya koronavirusi gikomeje gukaza umurego bityo iki gihugu kikaba cyanzuye ko ntabantu bagomba kwinjira muri icyo gihugu.
Mu nama ya komite nyobozi ya CAF yaraye ibereye mujyi wa Rabat mu gihugu cya Maroc hafashwe umwanzuro w’uko iri rushanwa rigomba guhagarikwa hagashakwa ubundi buryo rishobora kuzaba, mubyo baganiriye ni ukureba ko iri rushanwa ryakwimurirwa mu kindi gihugu cyaba cyiteguye kuryakira cyangwa se rigasubikwa kugeza mu mpera z’uyu mwaka.
Iyi komite nyobozi kandi yagaragaje impungenge z’uko iyi mikino mu gihe yaba itabayeho byakwangiza iterambere ry’abakinnyi bakiri bato bo kuri uyu mugabane, si iki gikokombe yca Afurika gusa gihagaritswe kuko n’igikombe cy’isi cy’abari munsi y’imyaka 17 haba mu bagabo ndetse n’abagore cyahagaritwe, mu bagabo byari biteganyijwe ko iki gikombe cy’isi cyagombaga kubera mu gihugu cya Peru hagati ya tariki ya 5 ndetse na 21 Ukwakira 2021.
Iki gikombe cy’Afurika gihagaritswe mu gihe hari makipe y’igihugu yari yamaze kugera mu gihugu cya Maroc, aha twavuga nk’ikipe y’igihugu ya Uganda, Zambia, Senegal ndetse na Cameroon, mu yandi makipe yagombaga kwitabira iki gikombe cy’Afurika ni Maroc yagombaga kwakira iri rushanwa, Algeria, Mali, Nigeria, Cote d’Ivoire, Tanzania, Congo ndetse n’Afurika y’Epfo.