Kuwa gatanu tariki 19 Werurwe 2021 nibwo i Bangui mu murwa mukuru wa Santarafrika habereye umuhango ukomeye, wari ugamije gushima umurava , urukundo n’ubuhanga abasirikari bari muri icyo gihugu bakomeje kugaragaza mu kugarura amahoro n’umutekano.
Muri uwo muhango waranzwe no gutanga imidari y’ishimwe ku basirikari b’u Rwanda bagize RwaBatt 7, Umugaba w’Ingabo za Loni ziri muri Santarafrika,Gen de Brig Driss OKaddour, yavuze ko ikinyabupfura, ubutwari n’ubushishozi biranga abasirikari b’uRwanda byatumye amahoro n’umutekano bigaruka mu bice byinshi by’icyo gihugu, none ubu abaturage bari mu bikorwa bibateza imbere mu mutuzo baherukaga kera. Gen Okaddour, mu yagize ati:” Ubwo inyeshyamba zari zasizoye zishaka kuburizamo amatora y’Umuru w’Igihugu yabaye mu mpera z’umwa ushize no kwigarurira umurwa mukuru Bangui, navuganye n’uyoboye ingabo z’u Rwanda muri Santrafrika, Lt Col JB Safari, maze ampa icyizere ko ibintu bitazatinda gusubira mu buryo. Niko byagenze kuko amatora yagenze neza, kandi Bangui n’indi mijyi myinshi iratekanye kubera ubwitange bw’izi ngabo”.
Si kenshi ingabo z’amahanga zigera ku ntego iba yazijyanye aho zatabaye, kuko usanga zigerayo, aho guharanira amahoro n’umutekano, zikigira mu bikorwa by’ubucuruzi n’ibindi bihabanye n’inshingano zazo. Urugero rwa hafi ni ingabo za Loni, MONUSCO zimaze imyaka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ariko zikaba zarananiwe guhashya imitwe y’iterabwoba yagize icyo gihugu indiri, ahubwo Monusco ikaba idasiba kuvugwa mu bikorwa by’urukozasoni.
Aha niho havuye gutangarira no gushima ingabo z’uRwanda zikora kinyamwuga. Kuva abasirikari b’uRwanda bagera muri Santarafrika bakoze ibikorwa byinshi bigamije gukoma mu nkokora ibitero by’ineshyamba , ndetse zihabwa inshingano zitoroshye, z irimo no kurinda Umukuru w’Igihugu.
Amakuru ava muri iki gihugu cyazahajwe n’intambara , arahamya ko inyeshyamba zishyize hamwe ngo zihirike ubutegetsi zitinya bikomeye abasirikari b’uRwanda, dore ko ngo iyo bumvise ko Rwambatt 7 ihagurutse zihita ziyabangira ingata.
Bivugwa ko izo nyeshyamba ari iza François Bozizé wigeze kuba Perezida w’icyo gihugu, ndetse amakuru afitiwe gihamya akemeza ko afashwa ku rugamba n’ingabo za Uganda, dore ko ngo Perezida Yoweri Kaguta Museveni yijeje Bozizé kumusubiza ku butegetsi.