Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ryamenyesheje ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Kenya ko ikipe ya AFC Leopards ko itemerewe kugura abakinnyi bashya mu myaka ibiri iri imbere bitewe nuko iyi kipe yananiwe kwishyura umukinnyi w’umunyarwanda Habamahoro Vincent .
Ubwo hari muri Nyakanga 2019 nibwo Habamahoro Vincent ukina mu kibuga hagati yasinyiye AFC Leopards yo mu gihugu cya Kenya nyuma yaho yari avuye mu ikipe ya Kiyovu SC ariko baza aza gutandukana n’iyi kipe mu Kuboza 2019, ni nyuma yaho yari amaze amezi atanu adahembwa abona kugaruka muri Kiyovu SC muri Mutarama 2020.
Nyuma uyu mukinnyi yahise arega iyi kipe muri FIFA, mu ntangiriro za Gashyantare 2021 FIFA ikaba yafashe umwanzuro ko ikipe ya AFC Leopards igomba kumwishyura miliyoni 1.8 y’amashilingi ya Kenya ni ukuvuga agera kuri miliyoni 15 800 000 y’amafaranga y’u Rwanda, ayo mafaranga akaba yari agizwe n’imishahara yamugombaga, uduhimbazamusyi ndetse n’impozamarira.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Werurwe 2021 nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi ryahise ryandikira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Kenya ko ikipe ya AFC Leopards kubera kutishyura uyu mukinnyi ihanishijwe kumara imyaka ibiri y’imikino itagura abakinnyi bashya ndetse Habamahoro Vincent nawe akaba agomba kwishyurwa.