• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Sebarundi yabaye Semuhanuka arota atumaho abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre   |   24 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asanga Abanyarwanda ubwabo bagomba kwikebuka, bakigaya cyane kuko aribo bisenyeye ubumwe n’ Igihugu muw’1994, aho gukomeza gushakira impamvu ku banyamahanga.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asanga Abanyarwanda ubwabo bagomba kwikebuka, bakigaya cyane kuko aribo bisenyeye ubumwe n’ Igihugu muw’1994, aho gukomeza gushakira impamvu ku banyamahanga.

Ubwanditsi 01 May 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Kuwa gatanu tariki 30 Gicurasi 2021, ubwo yatangizaga inama ya Biro Politike yaguye y’Umuryango wa FPR-Inkotanyi , Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba na Chairman w’Umuryango, yagarutse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, maze asaba Abanyarwanda kwigaya cyane kuko bakoze ibidakorwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, birengagije ko basangiye Igihugu n’Ubunyarwanda.

Perezida Kagame yavuze ko nubwo hari abanyamahanga bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aba mbere bakwiye kugawa ari Abanyarwanda ubwabo, kuko bitumvikana uburyo umuntu yagushuka kugeza aho wishe uwo mwashakanye cyangwa umwana wawe, umuhoye gusa uko yavutse.  Yasobanuye ko icyo abanyamahanga bakoze  ari ukongerera ikibi  ubukana, aka  wa mugani ngo:”Usenya urwe umutiza umuhoro”.

Mu gukomeza kwibutsa Abanyarwanda ko bagomba kunga ubumwe, bagashyira imbere ikibahuza aho kwita ku kibatanya,Perezida wa Repubulika yerekanye ko hari abitwara nk’isenene ziryanira mu icupa ugiye kuziteka azitwayemo, zikirengagiza ko ziri buhurire mu isafuriya bazikarangiramo. Ibi rero birashushanya Abanyarwanda bashyamirana kubera ibintu bidafite ishingiro, birengagije ko basangiye umwanzi uhora ashaka kubasenyera Igihugu.

Izi mpanuro za Perezida Kagame zije mu gihe hari bamwe mu Banyarwanda bakomeje kugambanira uRwanda n’Abanyarwanda bene wabo, bigaha urwaho abanyamahanga batarwifuriza ineza, kandi ingaruka z’iyo myitwarire igayitse zikagera ku Banyarwanda bose.

Urugero ni Interahamwe n’ibigarasha byirirwa bisebya u Rwanda, bikibeshya ko urwanga bo aba abakunda. Umukuru w’Igihugu yashoje asaba Abanyarwanda muri rusange, n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi by’umwihariko gushyira hamwe, bakubaka uRwanda rutagira uwo ruheza, kuko aribwo inzira y’iterambere ryihuze kandi rirambye izashoboka.

2021-05-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rayon Sports inganyije na As Kigali 1-1 itakaza umwanya wa Kabiri wafashwe na Kiyovu SC

Rayon Sports inganyije na As Kigali 1-1 itakaza umwanya wa Kabiri wafashwe na Kiyovu SC

Ubwanditsi 12 Mar 2023
“Ndigabo” ya Ramaphosa itumye abasirikari igihumbi ba SADC bahera mu biganza bya M23

“Ndigabo” ya Ramaphosa itumye abasirikari igihumbi ba SADC bahera mu biganza bya M23

Ubwanditsi 17 Feb 2025
Ese Lt Gen Kayumba Nyamwasa ntiyaba amerewe nabi ahubwo ariwe ukeneye gutabarwa n’abanyarwanda kurusha uko yabatabara?

Ese Lt Gen Kayumba Nyamwasa ntiyaba amerewe nabi ahubwo ariwe ukeneye gutabarwa n’abanyarwanda kurusha uko yabatabara?

Ubwanditsi 07 Feb 2016
Trump yashyize yemera ko Abarusiya bari bemeye gutanga amakuru kuri Clinton

Trump yashyize yemera ko Abarusiya bari bemeye gutanga amakuru kuri Clinton

Ubwanditsi 07 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Karongi : Hangijwe litiro 660 z’inzoga itemewe
Mu Mahanga

Karongi : Hangijwe litiro 660 z’inzoga itemewe

Ubwanditsi 20 Aug 2016
UGANDA: KIZZA BESIGYE BLOCKED FROM APPEARING AT TREASON TRIAL
Mu Rwanda

UGANDA: KIZZA BESIGYE BLOCKED FROM APPEARING AT TREASON TRIAL

Ubwanditsi 02 Jun 2016
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 04 May 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru