• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Sebarundi yabaye Semuhanuka arota atumaho abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre

Sebarundi yabaye Semuhanuka arota atumaho abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre

RUSHYASHYA 24 Aug 2026 Amakuru, Mu Rwanda, POLITIKI

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rutigeze rwemerera u Burundi ko ruzabwoherereza abantu bagerageje gukura Pierre Nkurunziza ku butegetsi muri Gicurasi 2015, nk’uko Evariste Ndayishimiye aherutse kubivuga.

Mu kiganiro Ndayishimiye yagiranye na BBC Gahuzamiryango muri Nyakanga 2026, yavuze ko u Burundi bugitegereje ibyo byumvikanye n’u Rwanda, abajijwe ibyo ari byo, asubiza ko ari ukohereza i Bujumbura aba bantu.

Ati “Nk’ubu n’iyo duhuye, ikibazo mbaza ni kimwe, mvuga nti ‘N’ubu ndacyarindiriye ko mushyira mu bikorwa ibyo twumvikanye. Ko mutabishyira mu bikorwa rero? Ngira ngo mufite iyindi ntumbero’.”

Kuri uyu wa 24 Kanama, ubwo Perezida Kagame yaganiraga n’abanyamakuru, yasobanuye ko u Rwanda rutigeze rwemerera u Burundi kubwoherereza aba bantu.

Ati “Reka bisobanuke, ni hehe ibyo byabereye kandi ni ryari byabaye?”

Perezida Kagame yagaragaje ko ibyo Ndayishimiye yavuze bidasobanutse kuko atigeze avuga igihe u Rwanda rwemereye u Burundi kohereza aba bantu n’aho ibyo biganiro byabereye.

Ati “Sinzi uko nabisubiza kubera ko nta sezerano twatanze tutubahirije. Ntaryo twahaye Perezida w’u Burundi, nta n’undi twarihaye.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari ubwo Ndayishimiye yaba yararose mu ijoro rimwe, agatekereza ko ibyo yarose byabaye.

Ati “Ariko wasanga hari ijoro yabirose, agatekereza ko byabaye.”

Perezida Kagame yavuze ko Ndayishimiye ari we wabeshye, mu gihe hari amakuru yavugaga ko u Burundi bukorana n’umutwe wa FDLR na FLN ifite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Yasobanuye ko mu 2023 ubwo u Burundi bwoherezaga ingabo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, inzego z’iperereza z’u Rwanda zabimenye, ahamagara Ndayishimiye, amubajije iby’ayo makuru ayahakana yivuye inyuma.

Perezida Kagame yabwiye Ndayishimiye ko yizeye amagambo ye kabone n’ubwo yari yahawe amakuru yizewe n’iperereza ariko ko nyuma y’iminsi mike ibimenyetso byatamaje Perezida w’u Burundi kuko abasirikare b’Abarundi batangiye gufatwa mpiri na AFC/M23.

Perezida Kagame yatangaje ko nta gihe u Rwanda rwemereye u Burundi kubwoherereza abagerageje gukura Pierre Nkurunziza ku butegetsi

2026-08-24
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

“Demokarasi yanyu irababereye, nimuyigumanire, twe muduhe amahoro”-Tito Rutaremara abwira ba mpatsibihugu

“Demokarasi yanyu irababereye, nimuyigumanire, twe muduhe amahoro”-Tito Rutaremara abwira ba mpatsibihugu

Ubwanditsi 18 Jul 2024
AMAFOTO – Manchester United ndetse na Arsenal zo mu Bwongereza ziri mu makipe yageze mu mikino ya ½ cya Europa League.

AMAFOTO – Manchester United ndetse na Arsenal zo mu Bwongereza ziri mu makipe yageze mu mikino ya ½ cya Europa League.

Ubwanditsi 16 Apr 2021
Rwanda- Uganda : Ukwikuza kwa Perezida Museveni  [ Igice 2]

Rwanda- Uganda : Ukwikuza kwa Perezida Museveni [ Igice 2]

Ubwanditsi 23 May 2019
Ku bwumvikane bw’impande zombi, nyuma y’iminsi 105 Umutoza Adel n’umwungirije batozaga Gasogi United  batandukanye n’iyo kipe

Ku bwumvikane bw’impande zombi, nyuma y’iminsi 105 Umutoza Adel n’umwungirije batozaga Gasogi United batandukanye n’iyo kipe

Ubwanditsi 01 Nov 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abantu bavuga Ikinyarwanda bateye impungenge impunzi z’Abarundi baragenzwa n’iki mu Nkambi ya Nduta?
Mu Mahanga

Abantu bavuga Ikinyarwanda bateye impungenge impunzi z’Abarundi baragenzwa n’iki mu Nkambi ya Nduta?

Ubwanditsi 18 May 2018
Abashakashatsi mu by’ikirere bazatangira koherereza ubutumwa ibindi biremwa biba kuyindi mibumbe iri mw’Isanzure
ITOHOZA

Abashakashatsi mu by’ikirere bazatangira koherereza ubutumwa ibindi biremwa biba kuyindi mibumbe iri mw’Isanzure

Ubwanditsi 02 Jan 2017
AS Kigali yasoje imikino ibanza itakaza, Okoko Godfroid utoza Rutsiro FC abona amanota 3 ye ya mbere nk’umutoza mukuru
Amakuru

AS Kigali yasoje imikino ibanza itakaza, Okoko Godfroid utoza Rutsiro FC abona amanota 3 ye ya mbere nk’umutoza mukuru

Ubwanditsi 22 Dec 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru