• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Yafashwe ku ngufu n’abagabo 37 bamuvuna umugongo. Amaze imyaka 23 aryamye

Yafashwe ku ngufu n’abagabo 37 bamuvuna umugongo. Amaze imyaka 23 aryamye

Ubwanditsi 17 Apr 2017 Mu Rwanda

Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe ubunyamaswa burenze ukwemera, ibimenyetso byabyo si inzibutso ziri ahanyuranye mu gihugu gusa, n’abarokotse bamwe baracyafite ibikomere byayo bigaragaza aya mateka mabi imyaka 23 nyuma yabwo. Mukangarambe yari afite imyaka 17 gusa. Yafashwe ku ngufu n’abagabo barenga 30, bamujugunya mu cyobo ngo apfe, ntiyapfa ahubwo avunika uruti rw’umugongo. Kuva ubwo kugeza ubu…. aracyahumeka.

Marie Mukangarambe ubu afite imyaka 40, yibuka Jenoside nk’iyabaye ejo, ariko yongeye kugarura inseko ku isura kubera uburyo hari abakomeje kumuba hafi. Atuye mu mudugudu wa Ruturusu ya II mu kagari ka Rukiri II mu murenge wa Remera. Abana n’umwana abereye nyina wabo kuko benshi bo mu muryango we wari utuye hano n’ubundi barishwe muri Jenoside.

Marie Mukangarambe avuzwa n’ikigega gitera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye, akanabenshwaho n’inkunga z’ingoboka.

Ntashobora kweguka, ntashobora no kuryamira urubavu, umugongo aryamira uhorana ibisebe bikamusaba intungamubiri zo ku rwego rwisumbuyeho kugira ngo ibisebe bimworohere, agakenera kwitabwaho bya buri gihe bikorwa n’uwo babana cyangwa inshuti.

Antoine Mugunga ushinzwe gukurikirana ibikorwa byo kwibuka n’imibereho y’abarokotse muri uyu mudugudu yabwiye Umuseke ko muri Jenoside uyu mukobwa wari ufite imyaka 17 gusa ngo yakorewe ubunyamaswa buteye ubwoba, afatwa ku ngufu n’abagabo 37 mu gihe gito cyane, barangije bamujugunya mu rwobo baziko yapfuye.

Mukangarambe yaje kuvanwa muri iki cyobo agihumeka, ariko abamutabaye basanga yavunitse umugongo.

Imibereho ye nyuma ya Jenoside ngo yari igoye kandi ibabaje cyane kuko na benshi cyane mubo mu muryango we bapfuye. Uko iminsi yagiye ishira niko uyu murwayi yagiye agarura kongera kubaho.

Mugunga avuga ko ubu ikibazo Mukangarambe agira ari ukubura ibiribwa bigendanye na ‘regime’ yihariye yandikiwe n’abaganga ihenze.

Mukangarambe aho ahora aryamye n’akaradio hafi yiyumvira, bamusohora gake cyane ngo yote akazuba kuko kumusohora bisaba guterura uburiri bwose kandi kumunyeganyeza bikumubabaza cyane.

Ashimira cyane ubuvuzi yishyurirwa na FARG.

Ati “Ntacyo nagaya Leta kuko iramvuza. Ndayishimira ibyo ikora kandi n’abandi bose bamfasha mu bushobozi bwabo Imana ijye ibahemba.”

Mukangarambe yandikiwe n’abaganga ‘regime’ yihariye yo gufasha umubiri we, iyi regime ngo ihagarara nibura amafaranga ibihumbi magana abiri buri kwezi. Amafaranga adashoboka kuri Mukangarambe.

Gacye cyane nibwo bashobora kubasha kumuha regime yandikiwe yuzuye kubera ubushobozi bucye, ububoneka nabwo butangwa n’abagiraneza rimwe na rimwe.

Mukangarambe iyo muganira umubonana akanyamuneza no guseka bya hato na hato iyo muganira, yishimira kumusura no kuganirizwa gusa akeneye inkunga yunganira iyo ahabwa na FARG kugira ngo ubuzima bwe bukomeze…

-6327.jpg

-6326.jpg

Hashize imyaka 23 Mukangarambe, aryamye gusa. Kumuvana ahano ni uguterurana n’uburiri bwe

2017-04-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikinamico kwa bene Rwigara:  ‘ Amagambo  ashize ivuga ‘

Ikinamico kwa bene Rwigara: ‘ Amagambo ashize ivuga ‘

Ubwanditsi 11 Sep 2017
Profesa Malonga yabonye umudali wo guteza imbere Igiswahili

Profesa Malonga yabonye umudali wo guteza imbere Igiswahili

Ubwanditsi 12 Oct 2016
Nyuma y’imikino ine Rayon Sports yaboye intsinzi, Police itsinda Marines FC

Nyuma y’imikino ine Rayon Sports yaboye intsinzi, Police itsinda Marines FC

Ubwanditsi 28 May 2021
Nta kuntu amaraso atagiye kumeneka muri DRC

Nta kuntu amaraso atagiye kumeneka muri DRC

Ubwanditsi 31 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imana ihora ihoze: Wa musenateri wo muri Amerika, Bob Menendez wahozaga u Rwanda ku nkeke yafatanywe igihanga cya ruswa.
Amakuru

Imana ihora ihoze: Wa musenateri wo muri Amerika, Bob Menendez wahozaga u Rwanda ku nkeke yafatanywe igihanga cya ruswa.

Ubwanditsi 17 Jul 2024
Sen. Tito Rutaremara yagize icyo avuga ku Inzu ihereye i Kanombe ahahoze hatuye Perezida Juvenal Habyarimana
Amakuru

Sen. Tito Rutaremara yagize icyo avuga ku Inzu ihereye i Kanombe ahahoze hatuye Perezida Juvenal Habyarimana

Ubwanditsi 21 Jul 2016
Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize
Mu Mahanga

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

Ubwanditsi 20 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru