Tariki ya 8 Nzeli 2020, umwe muri ba RUHARWA bahekuye u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ariwe Charles ndereyehe Ntahobatuye w’imyaka 72 yafatiwe mu Buholandi aho ari kuva mu mwaka wa 1997.
Ibi byabaye nyuma yo kubura ubwenegihugu bwe bw’Ubuholandi, aza kurekurwa nyuma y’uko umwunganizi we agaragaje ko bajuririye iki cyemezo. Tariki ya 5 Ugushyingo 2008 Ndereyehe yakatiwe gufungwa burundu n’inkiko za Gacaca adahari. Yagize uruhare u bwicanyi bwabereye mu kigo cy’ubushakashatsi ku buhinzi aricyo ISAR aho yari umuyobozi mukuru w’icyo kigo kuva mu mwaka wa 1993. Ariko abakurikiranira ibintu hafi bemezako yari yazanywe muri icyo kigo kugirango azihutishe umugambi wa Jenoside.
Tariki ya 20 Mata 2010, u Rwanda rwasohoye impapuro zita muri yombi Ndereyehe wahunze u Rwanda muri Nyakanga 1994 nyuma yuko Interahamwe Impuzamugambi na bamwe mu basirikari ba FAR boretse imbaga y’Abatutsi isaga Miliyoni. Ndereyehe akaba ari mu bashinze ishyaka CDR. Ari no muri Kongo, Ndereyehe yagize uruhare mu gushing ishyaka RDR ryari rishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside
Mu Buholandi ari mu bayobozi ba FDU Inkingi ryashinzwe na Ingabire Victoire. Ndereyehe yashinze iminzi mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi aho ari umuhuzabikorwa w’amashyirahamwe ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi nka Fédération des Organisations Rwandaises aux pays Bas (FEDERMO), Collectif des Associations Rwandaises aux Pays-Bas (CARP), Réseau International des Femmes pour la Démocratie et la Paix (RIFDP-NL), DEN HAAG, Pro Justitia, and Foundation for Freedom and Democracy in Rwanda (FFDR).
Muri 2003, nibwo Charles Ndereyehe yabonye ubwenegihugu atanze amakuru atariyo amwerekeyeho. Nkuko amategeko y’Ubuholandi abiteganya, Ubuholandi bushobora kwaka ubwenegihugu umuntu mukuru wabuhawe igihe undi atigeze areka ubwenegihugu yari afite mbere. Irindi tegeko ryo kwakwa ubwenegihugu ni igihe uwabuhawe yabubonye mu gihe akoresheje ibinyoma
Aya mategeko uko ari abiri agonga Ndereyehe wagakwiye kuba yaragejejwe I Kigali. Ndereyehe ntiyigeze asaba kureka kuba Umunyarwanda haba mu Rwanda cyangwa muri Ambassade y’u Rwanda I La Haye; ahubwo impauro zo mu kigo gishinzwe abinjira n’abasohoka zerekana ko Charles Ndereyehe n’umugore we Florentine Mukasine basabye ko pasiporo zabo zakongerwa.
Ndereyehe ni umuntu wize cyane bityo amashuri ye atuma abasha gucengeza umugambi wa Jenoside. Abamuzi neza akirangiza amashuri ari umukuru w’umushinga OVAPAM bibuka uburyo yari intagondwa yanga Abatutsi. Iyo hari umututsi wabyaraga bavugaga ko inyenzi nshyashya yavutse. Kandi aha byari mbere ya tariki ya 1 Ukwakira 1990 ubwo FPR yatangizaga urugamba rwo kwibohora. Mu Kwakira 1990, Ndereeyehe yafungishije bamwe mubari abakozi be abita ibyitso bamwe baricwa.
Kubera amashuri n’ubugome bwo kwanga abatutsi, Ndereyehe yayoboye indi mishanga itandukanye yazamuwe mu ntera ayobora indi mishanga itandukanye harimo umushinga wa Crete Zaire- Nil muri Musebeya mu cyahoze ari Gikongoro.
Ahantu hose Ndereyehe yanyuze yahasanze abanda bahezanguni b’abahutu nka Alfred Musema wayoboraga uruganda rw’icyayi rwa Gisozi, Denis Kamodoka wayoboraga uruganda rw’icyayi rwa Kitabi na Marcel Sebatware wayoboraga CIMERWA. Aba bose bakaba bari ku ruhembe rwa Jenoside mu majyepfo n’iburengerazuba.
Hari ibimenyetso byerekana ko ubwo Ndereyehe Charles yari Umukuru w’ikigo gishinzwe ubushakashatsi k’ubworozi (ISAR Songa) mu gihe cya Jenoside ariwe watangaga amabwiriza, aho yemereraga Interahamwe amafaranga zabaga zishe Abatutsi benshi.
Yategetse ko ko 20% by’umushahara w’abakozi ba ISAR yakatwa agafasha mu mugambi wa Jenoside. Ibi byarakozwe ndetse bibera urugero ahandi nabo barabikora bityo Ndereyehe ashimwa nk’umuntu watumye GUKORA (kwica abatutsi) byihutishwa.
Igihe Leta yakoze Jenoside yahungiraga mu cyahoze ari Zaire, Ndereyehe nawe yajyanye nayo. Kubera ibigwi bye muri Jenoside, Ndereyehe ari mu bashinze RDR (Rally for Democracy in Rwanda), ikaba ari guverinoma y’abatabazi yari ihinduye izina ariko tariki ya 25 Werurwe 1995 RDR yahinduye inyito yitwa Return of the Refugees and Democracy in Rwanda mu nama yari iyobowe na Gen Bizimungu.
Mu bari kumwe na Ndereyehe harimo abari abasirikari bakuru harimo Lt Col Bahufite, Col Joseph Murasampongo, Major Aloys Ntabakuze ndetse na Gen Bizimungu wari uyiyoboye. Nigute umusivile yari kwitabira iyi nama yo kurwego rwo hejuru? Ni uko bari bari bahuje gahunda yo gutera u Rwanda bakarangiza Jenoside bari baratangiye. Undi musiviri wari muri RDR ni Ingabire Victoire ufite nyina witwa Therese Dusabe wakoze Jenoside mu cyahoze ari Butamwa aho yari umukuru w’ikigo nderabuzima. Kugirango batagaragara muruhando mpuzamahanga, abasirikari bakuru bashyize mu maboko ya RDR uwitwa Ndereye na Ingabire nyuma ihinduka FDLR naho Ingabire na Ndereyehe bayita FDU Inkingi.
Nkuko byagiye ahagaragara mu minsi yashize mu bitero byakozwe na RUD Urunana byagaragaye ko bafatanyije na FDU Inkingi. Naho uwahoze ari umunyamabanga mukuru wayo akaba n’inshuti ya Ndereyehe ariwe Joseph Mugenzi yafashwe n’inzego z;umutekano.