Rutahizamu w’ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC Jacques Tuyisenge yasobonuye byinshi ku mvune ye yagiriye mu ikipe y’igihugu ubwo yari muri Cameroon mu mikino ya CHAN, avuga ko ameze neza yamaze gukira ndetse ngo yiteguye gutanga umusanzu we mu gihe yaba agiriwe ikizere.
Mukiganiro uyu rutahizamu yagiranye na website ya APR FC mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, yavuze ko yumva ameze nyuma y’igihe amaze afite imvune yanatumye atabasha gutangirana nabandi imikino ya shampiyona aho kugeza ubu imikino ibanza yamaze gushyirwaho akadomo.
Yagize ati” Ubu narakize meze neza ntakibazo, maze n’iminsi ntagiye imyitozo, igihe icyo aricyo cyose umutoza yangirira ikizere, nakina kuko ubu meze neza ntakibazo rwose.”
Jacques yaboneyeho n’umwanya wo kugira icyo abwira abafana n’abakunzi ba APR FC avuga ko yiteguye gutanga imbaraga ze mu gihe cyose yaba agarutse mu kibuga kandi ko ngo yiteguye gufatanya nabagenzi be.
Yagize ati” Abafana n’abakunzi ba APR FC nababwira ko niteguye gutanga imbaraga zanjye zose mu gihe naba ngarutse mu kibuga, no gufatanya na bagenzi banjye kugira ngo dukomeze kubaha ibyishimo.”
Jacques Tuyisenge yavuze ko akumbuye gukina, cyane umupira ko ngo umupira w’amaguru kuri we ari ubuzima bwe kandi ngo ari n’akazi kamutunze mu buzima bwe bwa buri munsi.
Ati ” Nibyo koko maze igihe ntakina ndumva nkumbuye ikibuga, nkumbuye gikina kuko umupira w’amaguru ni ubuzima bwanjye kandi ni akazi.”
Kugeza ubu ikipe ya APR FC niyo iyoboye urutonde mu itsinda ryayo A aho ifite amanota icyenda ikaba izigamye ibitego bitandatu mu mikino itatu ya shampiyona imaze gukinwa.