• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Dr. Kabera Callixte na Ngarambe Raphael bayoboye abakandida bifuza kuyobora ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda FRVB.

Dr. Kabera Callixte na Ngarambe Raphael bayoboye abakandida bifuza kuyobora ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda FRVB.

Ubwanditsi 19 May 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ubwo hari kuwa Gatatu tariki ya 24 Werurwe 2021 nibwo Minisiteri ya siporo yashyize hanze ibaruwa igenewe ishyirihamwe ry’umukino w’intoki mu Rwanda , FRVB iyo baruwa ikaba yarahagarikaga amatora ya komite nyobozi yo muri iryo shyirahamwe.

Uko guhagarikwa kwabaye mbere y’iminsi itagera kuri ine ngo amatora abe, icyo gihe muri iyo baruwa yari iriho umukono wa Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa yabwiye FRVB ko ngo bagomba kubanza gushyiraho amategeko agenga ayo matora, ndetse hakanashyirwaho akanama gashinzwe ayo matora kazayayobora hakurikijwe amabwiriza azaba yashyizweho, Nyuma yaho ibi bikozwe hahise hashyirwa hanze abakandida bagomba kwiyamamariza kuyobora iri shyirahamwe.

Nyuma yo kwakira kandindatire ku bifuza kwiyamamariza imyanya itandukanye, Komisiyo y’amatora yashyizweho yamaze gutangaza abemerewe kwiyamamaza ku mwanya wo kuyobora komite nyobozi, kuri uyu mwanya hari Ngarambe Raphael umunyamuryango watanzwe n’ikipe ya Petit Seminaire Virgo Fidelis uyu akaba yarigeze no kuba Visi Perezida wa FRVB, hari kandi na Dr. Kabera Callixte uyobora ikipe ya UTB WVC akaba kandi yari asanzwe ari Perezida w’Inteko rusange ya FRVB.

Ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere hari Nsabimana Eric watanzwe na Kigali Volleyball Club akaba kandi uyu yarakiniye amakipe atandakanye hano mu Rwanda by’umwihariko akaba yarabaye na Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umukino wa Volleyball.

Ku mwanya wa Visi Perezida wa kabiri hari Bagirishya Jean de Dieu umunyamuryango wa Kirehe Volleyball Club, ku mwanya w’Umunyamabanga mukuru hari abakandida 3 ari bo Mucyo Philbert wa UTB VC, Nshimiyimana Innocent wa Gatenga VC na Dr. Ndayambaje Jean Bernard wa UR Nyarugenge, ku mwanya w’umubitsi mukuru hari Mukase Josiane watanzwe na RRA VC na na Karigirwa Grace watanzwe na APR VC.

Uretse abakandinda biyamamaje ku mwanya wa Komite Nyobozi, hateganyijwe n’amatora y’abayobozi b’Inteko rusange, kuri uyu mwanya hari Zawadi Geoffrey wa REG VC na Karekezi Leandre watanzwe na Gisagara VC ku mwanya wa Perezida ndetse na Mutabazi Aline wa UR Huye VC ku mwanya wa Visi Perezida.

Biteganyijwe ko amatora ya komite nyobozi izasimbura iyari isanzwe iyobowe na Karekezi Leandre azaba tariki 29 Gicurasi 2021.

2021-05-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Valens Pappy na DC Clement babere Urugero abandi biyita abanyamakuru babaho ubuzima bw’ikinyoma

Valens Pappy na DC Clement babere Urugero abandi biyita abanyamakuru babaho ubuzima bw’ikinyoma

RUSHYASHYA 09 Apr 2026
Impamvu Ronaldo ashima Zidane zirumvikana

Impamvu Ronaldo ashima Zidane zirumvikana

Ubwanditsi 05 Sep 2016
Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage uko bitwaye muri Tour du Rwanda 2017

Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage uko bitwaye muri Tour du Rwanda 2017

Ubwanditsi 21 Nov 2017
[AMAFOTO]: Abayobozi ba Polisi z’u Rwanda na Tanzaniya mu biganiro byo gukomeza ubufatanye ndengamipaka

[AMAFOTO]: Abayobozi ba Polisi z’u Rwanda na Tanzaniya mu biganiro byo gukomeza ubufatanye ndengamipaka

Ubwanditsi 08 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uwububa abonwa n’uhagaze: Ukekwaho Jenoside yafatiwe mu Giporoso nyuma y’igihe kinini  yihishahisha
Mu Mahanga

Uwububa abonwa n’uhagaze: Ukekwaho Jenoside yafatiwe mu Giporoso nyuma y’igihe kinini yihishahisha

Ubwanditsi 12 May 2016
Tanzania yakajije umutekano w’impunzi z’abarundi nyuma yo gutahura imbonerakure zabacengeyemo
POLITIKI

Tanzania yakajije umutekano w’impunzi z’abarundi nyuma yo gutahura imbonerakure zabacengeyemo

Ubwanditsi 08 Nov 2017
RDF igiye kwinjiza amaraso mashya, menya ibisabwa
Mu Rwanda

RDF igiye kwinjiza amaraso mashya, menya ibisabwa

Ubwanditsi 26 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru