• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Nyuma y’imyaka 6 adahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, rutahizamu wa Real Madrid Karim Benzema yisanze ku rutonde rw’abakinnyi 26 bitegura Euro 2020.

Nyuma y’imyaka 6 adahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, rutahizamu wa Real Madrid Karim Benzema yisanze ku rutonde rw’abakinnyi 26 bitegura Euro 2020.

Editorial 19 May 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa Karim Benzema ku rutonde rw’akinnyi 26 ikipe y’igihugu yitabaje mu bakinnyi bagomba kwitegura guhatanira igikombe cy’i Burayi, uyu rutahizamu ahamagawe nyuma y’imyaka itandatu atitabira ubutumire bw’ikipe y’u Bufaransa.

Uru rutahizamu w’ikipe y’igihugu aheruka kugaragara muriyo kipe mu mwaka wa 2015 aza kuyivamo nyuma yaho yaketsweho ko yaba yaragize uruhare mu gusebya mugenzi we Mathieu Valbuena binyuze mu mashusho y’urukozasoni yagiye hanze.

Benzema w’imyaka 33 y’amavuko agarutse mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa nyuma yaho iyi kipe yari imaze iminsi iri mu byishimo by’uko yatwaye igikombe cy’i Burayi cya 2016 ndetse kandi inatwara igikombe cy’isi giheruka kuba muri 2018 kibera mu gihugu cy’u Burusiya.

Hugo Lloris na Moussa Sissoko wo muri Tottenham Hotspur, umukinnyi w’ibumoso wa Everton Lucas Digne, Kurt Zouma wa Chelsea, Olivier Giroud na N’Golo Kante na Paul Pogba wo muri Manchester United bose bavuzwe mu ikipe y’Ubufaransa.

Guhamagarwa kwa Benzema muri Les Bleu bije nyuma yaho ari umwe mu bakinnyi bakomeje kwitwara neza muri Real Madrid kuko mu mikino 45 yakinnye yatsinzemo ibitego 29, uyu kandi aherutse gutorwa nk’umukinnyi w’Umufaransa witwaye neza mu bakinnyi bakina hanze y’icyo gihugu muri uyu mwaka wa 2020-2021.

Karim Benzema ubwo aheruka gukinira ikipe ye y’igihugu yari yatsinze ibitego 27 mu mikino 81 yakinnye, mu mukino aheruka gukina ni uwo bakinnye na Armenia ibitego 4-0 aho we ku giti cye yatsinzemo ibitego bibiri wenyine.

Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa itozwa na Didier Deschamps bagomba kwitegura imikino ya EURO 2020 iteganyijwe gutangira 15 Kamena 2021:

Abanyezamu: Hugo Lloris (Tottenham), Mike Maignan (Losc), Steve Mandanda (Marseille).

Ba Myugariro: Lucas Digne (Everton), Leo Dubois (Lyon), Lucas Hernandez (Bayern Munich), Presnel Kimpembe (PSG), Jules Kounde (Sevilla), Clement Lenglet (Barcelona), Benjamin Pavard (Bayern Munich), Raphael Varane (Real Madrid), Kurt Zouma (Chelsea).

Abakina hagati: N’Golo Kante (Chelsea), Thomas Lemar (Atletico Madrid), Paul Pogba (Manchester United), Adrien Rabiot (Juventus), Moussa Sissoko (Tottenham), Corentin Tolisso (Bayern Munich).

Ba Rutahizamu: Wissam Ben Yedder (Monaco), Karim Benzema (Real Madrid), Kingsley Coman (Bayern Munich), Ousmane Dembele (Barcelona), Olivier Giroud (Chelsea), Antoine Griezmann (Barcelona), Kylian Mbappe (PSG), Marcus Thuram (Borussia Monchengladbach).

2021-05-19
Editorial

IZINDI NKURU

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Editorial 08 Feb 2017
FDLR iracyari ihurizo rikomeye ku mutekano w’u Rwanda

FDLR iracyari ihurizo rikomeye ku mutekano w’u Rwanda

Editorial 17 Jun 2025
Uban Boys ikoze amateka yo kuba itsinda ryambere ryegukanye Guma Guma kunshuro yayo ya 6 ibera hano mu Rwanda

Uban Boys ikoze amateka yo kuba itsinda ryambere ryegukanye Guma Guma kunshuro yayo ya 6 ibera hano mu Rwanda

Editorial 13 Aug 2016
FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo

FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo

Administrator 13 Nov 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nsabimana Aimable yagize imvune ishobora gutuma atitabira imikino y’Amavubi
Amakuru

Nsabimana Aimable yagize imvune ishobora gutuma atitabira imikino y’Amavubi

Editorial 29 Sep 2024
Amafaranga yakusanyijwe na Rusesabagina ashenye FLN aho kuyubaka
Amakuru

Amafaranga yakusanyijwe na Rusesabagina ashenye FLN aho kuyubaka

Editorial 26 Nov 2020
FDLR: Col Nizeyimana Evariste yahambaga abantu ari bazima
HIRYA NO HINO

FDLR: Col Nizeyimana Evariste yahambaga abantu ari bazima

Editorial 17 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru