• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Nyuma y’imikino ine Rayon Sports yaboye intsinzi, Police itsinda Marines FC

Nyuma y’imikino ine Rayon Sports yaboye intsinzi, Police itsinda Marines FC

Editorial 28 May 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Uko imikino yagenze mu cyiciro cy’abahatanira igikombe no kutamanuka.

Kuri uyu wa kane tariki ya 27 Gicurasi 2021, nibwo hasozwaga umunsi wa munani wa shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru haba mu kiciro cy’abahatanira igikombe ndetse no kubahatanira kutamanuka mu kiciro cya kabiri.

Mu kiciro cy’abashaka igikombe, ikipe ya Rayon Sports yatsindaga ikipe ya Bugesera FC, ni umukino wabereye kuri sitade ya Bugesera ku isaha ya saa cyenda n’igice, muri uyu mukino ikipe ya Rayon Sports yaherukaga intsinzi tariki ya 4 Gicurasi, yatsinze ibitego bitatu kuri kimwe, ni ibitego byatsinzwe na Mugisha Gilbert watsinzemo bibiri naho ikindi cyatsinzwe na Manace Mutatu, ku ruhande rwa Bugesera cyatsinzwe na Rucogoza Djihad.

Mu wundi mukino wari wabaye mbere ku isaha ya saa sita wahuje ikipe ya Police FC yo yari imaze imikino ibiri idatsinda, yari yakiriye Marines FC birangira initwaye neza kuko yatsinze ibitego 2-1, ku ruhande rwa Police FC yatsindiwe na Mico Justin ndetse na Iyabivuze Osee, kuri Marines yo yatsindiwe na Ishimwe Fiston.

Uko mikino yahuje amakipe ahatanira kutajya mu kiciro cya kabiri yagenze:

Kiyovu Sports 3-0 Mukura VS
Musanze FC 3-1 AS Muhanga
Etincelles FC 2-1 Sunrise FC

Nyuma y’umunsi wa 8 amakipe agiye gufata ikiruhuko kubera ikipe y’igihugu Amavubi yitegura gukina imikino ya gicuti izaba muri Kamena, bityo shampiyona ikozakomeza muri Kamena Amavubi ashoje gukina imikino ibiri ifite.

Ibyo wamenya byaranze umunsi wa munani wa shampiyona y’u Rwanda:

Hakinwe imikino 8 hinjizwa ibitego 27, Byatsinzwe n’abakinnyi 24

Hatsinze abanyamahanga 9 batsinze ibitego 11.

Habonetse Penaliti 3 zose zinjiye.

Hatanzwe amakarita 3 y’umutuku
Ndabarasa Trésor (Gasogi Utd)
Ayoub Kiiza (Sunrise FC)
Nshimiyimana Elysée (AS Muhanga)

Nwusu Samuel Chukudi wa Gorilla, Robert Saba wa Kiyovu Sports na Mugisha Gilbert wa Rayon nibo binjiye ibitego 2 mu mukino 1, kugeza n’ubu nta mukinnyi uratsinda ibitego bitatu mu mukino umwe.

Hatsinze abanyarwanda 15 batsinze ibitego 16 harimo 2 bitsinze.

Mu gice cya mbere hinjijwe ibitego 14 mu gice cya kabiri hinjira 13.

Habonentse intsinzi 5 harimo 5 z’amakipe yari iwayo, nta kipe n’imwe yatsindiye hanze y’ikibuga cyayo, Kunganya 3.

Mu bahatanira kutamanuka hatsinzwe ibitego 14, mu bahatanira igikombe hatsindwa ibitego 13.

AS Muhanga na Mukura VS nizo kipe zitarabona intsinzi kuva shampiyona yatangira.

Bwa mbere kuva shampiyona yatangira APR FC yabanje igitego.

Igitego Mugisha Gilbert yatsindiye Rayon Sports cyujuje ibitego 183 bimaze gutsindwa kuva shampiyona yatangira.

Igitego cyihuse kuri uyu munsi wa 8 ni icya Niyigena Shawal wa Muhanga cyo ku munota wa 1′, ni nacyo gitego cyihuse kuva shampiyona yatangira.
Abakinnyi 2 bitsinze : Nzayisenga Jean D’amour wa Sunrise FC na Nshimiyimana Elysée wa AS Muhanga.

Kugeza ubu Saba Robert wa Kiyovu SC niwe umaze gutsinda ibitego byinshi aho amaze kugeza 8, arakurikirwa na Shabalala wa AS Kigali ufite ibitego 7 ndetse na Alain Kwitonda wa Bugesera FC na Hassan Kikoyo wa Gasogi United bombi bafite ibitego5.

2021-05-28
Editorial

IZINDI NKURU

Inkubiri yo kwegura kw’Abameya bahimba [Tour du Rwanda ]yageze i Nyagatare: Nyobozi y’Akarere yose yagiye

Inkubiri yo kwegura kw’Abameya bahimba [Tour du Rwanda ]yageze i Nyagatare: Nyobozi y’Akarere yose yagiye

Editorial 30 May 2018
Umukongomani Nyamuhombeza, indashima  isebya u Rwanda rwamuhaye byose ubwo yari  mu nkambi mu Rwanda.

Umukongomani Nyamuhombeza, indashima isebya u Rwanda rwamuhaye byose ubwo yari mu nkambi mu Rwanda.

Editorial 08 Nov 2023
KNC yishyuye Nyagatare miliyoni 25 Frw ngo ave mu banyamigabane ba Radio 1

KNC yishyuye Nyagatare miliyoni 25 Frw ngo ave mu banyamigabane ba Radio 1

Editorial 06 Nov 2017
Amerika ihangayikishijwe n’uko ibintu bihagaze muri DRC

Amerika ihangayikishijwe n’uko ibintu bihagaze muri DRC

Editorial 31 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rwatubyaye Abdoul yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Shkupi, Djabel atangira akazi muri Iraq
Amakuru

Rwatubyaye Abdoul yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Shkupi, Djabel atangira akazi muri Iraq

Editorial 13 Feb 2024
Kigali: Umugabo wari wambaye imyenda ya gisirikare yarashwe akekwaho kwiba imashini zizwi nk’ibiryabarezi
Mu Rwanda

Kigali: Umugabo wari wambaye imyenda ya gisirikare yarashwe akekwaho kwiba imashini zizwi nk’ibiryabarezi

Editorial 21 Mar 2019
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri CAR bambitswe imidari y’ishimwe
Mu Mahanga

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri CAR bambitswe imidari y’ishimwe

Editorial 31 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru