Uko imikino yagenze mu cyiciro cy’abahatanira igikombe no kutamanuka.
Kuri uyu wa kane tariki ya 27 Gicurasi 2021, nibwo hasozwaga umunsi wa munani wa shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru haba mu kiciro cy’abahatanira igikombe ndetse no kubahatanira kutamanuka mu kiciro cya kabiri.
Mu kiciro cy’abashaka igikombe, ikipe ya Rayon Sports yatsindaga ikipe ya Bugesera FC, ni umukino wabereye kuri sitade ya Bugesera ku isaha ya saa cyenda n’igice, muri uyu mukino ikipe ya Rayon Sports yaherukaga intsinzi tariki ya 4 Gicurasi, yatsinze ibitego bitatu kuri kimwe, ni ibitego byatsinzwe na Mugisha Gilbert watsinzemo bibiri naho ikindi cyatsinzwe na Manace Mutatu, ku ruhande rwa Bugesera cyatsinzwe na Rucogoza Djihad.
Mu wundi mukino wari wabaye mbere ku isaha ya saa sita wahuje ikipe ya Police FC yo yari imaze imikino ibiri idatsinda, yari yakiriye Marines FC birangira initwaye neza kuko yatsinze ibitego 2-1, ku ruhande rwa Police FC yatsindiwe na Mico Justin ndetse na Iyabivuze Osee, kuri Marines yo yatsindiwe na Ishimwe Fiston.
Uko mikino yahuje amakipe ahatanira kutajya mu kiciro cya kabiri yagenze:
Kiyovu Sports 3-0 Mukura VS
Musanze FC 3-1 AS Muhanga
Etincelles FC 2-1 Sunrise FC
Nyuma y’umunsi wa 8 amakipe agiye gufata ikiruhuko kubera ikipe y’igihugu Amavubi yitegura gukina imikino ya gicuti izaba muri Kamena, bityo shampiyona ikozakomeza muri Kamena Amavubi ashoje gukina imikino ibiri ifite.
Ibyo wamenya byaranze umunsi wa munani wa shampiyona y’u Rwanda:
Hakinwe imikino 8 hinjizwa ibitego 27, Byatsinzwe n’abakinnyi 24
Hatsinze abanyamahanga 9 batsinze ibitego 11.
Habonetse Penaliti 3 zose zinjiye.
Hatanzwe amakarita 3 y’umutuku
Ndabarasa Trésor (Gasogi Utd)
Ayoub Kiiza (Sunrise FC)
Nshimiyimana Elysée (AS Muhanga)
Nwusu Samuel Chukudi wa Gorilla, Robert Saba wa Kiyovu Sports na Mugisha Gilbert wa Rayon nibo binjiye ibitego 2 mu mukino 1, kugeza n’ubu nta mukinnyi uratsinda ibitego bitatu mu mukino umwe.
Hatsinze abanyarwanda 15 batsinze ibitego 16 harimo 2 bitsinze.
Mu gice cya mbere hinjijwe ibitego 14 mu gice cya kabiri hinjira 13.
Habonentse intsinzi 5 harimo 5 z’amakipe yari iwayo, nta kipe n’imwe yatsindiye hanze y’ikibuga cyayo, Kunganya 3.
Mu bahatanira kutamanuka hatsinzwe ibitego 14, mu bahatanira igikombe hatsindwa ibitego 13.
AS Muhanga na Mukura VS nizo kipe zitarabona intsinzi kuva shampiyona yatangira.
Bwa mbere kuva shampiyona yatangira APR FC yabanje igitego.
Igitego Mugisha Gilbert yatsindiye Rayon Sports cyujuje ibitego 183 bimaze gutsindwa kuva shampiyona yatangira.
Igitego cyihuse kuri uyu munsi wa 8 ni icya Niyigena Shawal wa Muhanga cyo ku munota wa 1′, ni nacyo gitego cyihuse kuva shampiyona yatangira.
Abakinnyi 2 bitsinze : Nzayisenga Jean D’amour wa Sunrise FC na Nshimiyimana Elysée wa AS Muhanga.
Kugeza ubu Saba Robert wa Kiyovu SC niwe umaze gutsinda ibitego byinshi aho amaze kugeza 8, arakurikirwa na Shabalala wa AS Kigali ufite ibitego 7 ndetse na Alain Kwitonda wa Bugesera FC na Hassan Kikoyo wa Gasogi United bombi bafite ibitego5.