• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ex FAR Ntwali John Williams ararashya imigeri nyuma yo Kubona Inkuru yanditswe na Rushyashya igaragaza ibikorwa bye bibisha bigambanira igihugu

Ex FAR Ntwali John Williams ararashya imigeri nyuma yo Kubona Inkuru yanditswe na Rushyashya igaragaza ibikorwa bye bibisha bigambanira igihugu

Editorial 04 Jun 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Abanyarwanda benshi basetse baratembagara nyuma yo kubona Byenda gusetsa ya Ntwari John William aho yandikiye ibaruwa Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) avuga ko yibasiwe n’Ikinyamakuru Rushyashya News mu nkuru yanditswe na Nyakwigendera Bwana BURASA Jean Guarbert (Imana imuhe iruhuko ridashira), yanditswe kuwa 24 Nyakanga 2019 yari ifite umutwe ugira uti “ Ntwari John William: Mpemuke ndamuke mu kwangiza isura y’Igihugu ukwirakwiza Ibihuha, wunguka iki?

Ni ikibazo kuri we atabasha gusubiza kuko Ntwari umubajije inyungu akura mu gusiga icyasha gihimbano igihugu ntiyabona icyo asubiza kubera ko birazwi byanabonerwa n’ibimenyetso ko iteka arazwa ishinga no guhimba ibyasha byo gusiga u Rwanda afatanyije na Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan wo ku Ishema TV, Eric Bagiruwubusa n’abandi benshi barimo Uwimana Agnes Nkusi iteka ugaragara mu mvugo z’abashinjacyaha ko ari we wakira inkunga zituruka kwa TWAGIRAMUNGU Alias Rukokoma n’abandi bamubonyemo ikivera (igishashi/Mbaraje).

Ntwari agaragara kenshi ku nzu y’abanyamakuru ikoreramo RMC, ikodeshwa na Leta y’u Rwanda yiyoroshe amajoro dore ko noneho ari nawe ushinzwe abanyamakuru bakora shift ya ni joro abenshi bakorera ibitangazamakuru byo hanze.  Ahagaragara kenshi aho aba avugana na Cyuma Hassan wo ku Ishema ndetse n’abandi tutarondoye barimo naya Miryango Mpuzamahanga nka Amnesty International, Human rights watch ndetse no kwirirwa yiruka muri za ambasade uruhuri, dore ko atanagira isoni zo gusinya mu mazina ye,Yamaze iminsi yiruka muri za ambasade ateza ubwega ariko noneho birangira aguye ku bwenegihugu bwa Senegal ubu mbese ni Umunyasenegali uba mu Rwanda (birasekeje)

Agenda ateza ubwega abeshya ko ahamagarwa n’abantu batazwi bakamutegeka gusiba inkuru n’ibiganiro akorera kuri Whatsap na Facebook, nyamara birazwi ko we arara amajoro kugirango apime amasaha abarwanya leta baba bari maso bose ngo bahuze ibikorwa byo kwandagaza igihugu cyababyaye, ukibaza inyungu bakuramo ukayibura.

Abanyamakuru n’abasomyi batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bagarutse ku mpamvu za Ntwari John William wahuruje impapuro uruhuri rw’amapaji atatu yandikira RMC akamenyesha RIB  (Rwanda Investigation Bureau)na ARJ (Association Rwandaise des Journalistes) boshye abo bose bataba mu gihugu cyangwa batazi ubwenge bwo kureba amakorokoro yirirwamo bakavuga ko byanze bikunze ibi bikorwa bibi yirirwamo bigize ibyaha ubwabyo bitazamugwa amahoro

Ubwo Perezida w’Ubufaransa Nyakubahwa Emmanuel Macron yagiriraga uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda Ntwari John William yashatse kwigira imbonera maze ashakisha kubura hasi kubura hejuru ibitangazamakuru mpuzamahanga maze aba aguye ku gitangazamakuru cy’Abafaransa M6 izwi nka Métropole Television yari yaje mu Rwanda ibifashijwemo na Twizeyimana Albert Baudouin uyobora Pax press, maze si ukubabwira ibihimbano yivamo koko nibwo abantu baje baratesha bati “Sigaho wibeshya amanywa ava” ni uko Ntwari yikubuye hagenda we….

Abasesengura amakuru ahubwo basabaga ko Ntwari yashaka undi muvuno kuko ibuye ryagaragaye riba ritakishe isuka kuko bamuzi ko ari inkoramutima ya Karasira Uzaramba Aimable nyiri Ukuri Mbona, Ingabire Umuhoza Victoire wa MRND yahindutse FDLR nyuma y’iminsi ikaba FDU Inkingi mu kujijisha ikaba DALFA Umulinzi , Me NTAGANDA wirukanywe mu ishyaka PS Imberakuri, Ingirwa Padili NAHIMANA tutibagiwe na TWAGIRAMUNGU Faustin, hanyuma  Agnes Uwimana Nkusi w’Umurabyo akihamagarira intumwa ye mudatenguha Ntwari John Williams

Ukuri rero kurigaragaza kandi iminsi y’igisambo ni mirongo ine, guhinduka birashoboka aho kwirirwa ukubita hirya no hino usebya igihugu cyakubyaye, wanga kwikuramo uburakari bwa Ex FAR dore ko anigamba ko yari Umukomando wa Kinani aho agenda avuga ko Ingabo zari iza kera, Ntwari John Williams yagakwiye gufatanya n’abandi banyarwanda kubaka ubumwe bitaba ibyo akazaba aka Cassien Ntamuhanga wafatiwe mu ruzerero nyuma yo gutoroka Gereza

Agapfa kaburiwe ni impongo kandi n’Umwana yica akanyoni bangana.

2021-06-04
Editorial

IZINDI NKURU

Gen. Ruvusha yavuze ku ‘binyoma’ by’abaherutse kwigamba gutera u Rwanda

Gen. Ruvusha yavuze ku ‘binyoma’ by’abaherutse kwigamba gutera u Rwanda

Editorial 09 Aug 2018
Uganda yirukanye Umunyarwanda ku butaka bwayo imushinja kubangamira umutekano w’igihugu

Uganda yirukanye Umunyarwanda ku butaka bwayo imushinja kubangamira umutekano w’igihugu

Editorial 22 Jan 2019
Kayumba Rugema yigambye igitero cy’iterabwoba amasaha 12 mbere yuko kigabwa ku ngabo z’u Rwanda mu karere ka Nyaruguru

Kayumba Rugema yigambye igitero cy’iterabwoba amasaha 12 mbere yuko kigabwa ku ngabo z’u Rwanda mu karere ka Nyaruguru

Editorial 27 Jun 2020
MARASA Umubano Hotel Kigali wishes a Happy Birthday H.E. Paul Kagame

MARASA Umubano Hotel Kigali wishes a Happy Birthday H.E. Paul Kagame

Editorial 23 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

’Army Week 2017’ mu isura nshya mu gufasha abaturage
Mu Rwanda

’Army Week 2017’ mu isura nshya mu gufasha abaturage

Editorial 04 May 2017
Umuryango w’Abibumbye ugiye gukoresha miliyoni $630 mu iterambere ry’u Rwanda kugeza mu 2023
UBUKUNGU

Umuryango w’Abibumbye ugiye gukoresha miliyoni $630 mu iterambere ry’u Rwanda kugeza mu 2023

Editorial 01 Aug 2018
Amakipe 4 y’u Rwanda, 2 mu bagabo n’andi 2 mu bagore yerekeje i Mombasa gukina imikino ya Beach-Volleyball
Amakuru

Amakipe 4 y’u Rwanda, 2 mu bagabo n’andi 2 mu bagore yerekeje i Mombasa gukina imikino ya Beach-Volleyball

Editorial 19 Dec 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru