• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ibyo mutamenye ku buzima bwa Ingabire Victoire Umuhoza n’umuryango we

Ibyo mutamenye ku buzima bwa Ingabire Victoire Umuhoza n’umuryango we

Editorial 07 Jun 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Ingabire victoire wigira umunyapolitiki kandi yaramunzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside yavutse mu 1968 yiga amashuri abanza mu cyahoze ari komini Butamwa muri Kigali Ngali, ubu ni mu murenge wa mageragere mu karere ka Nyarugenge.

Ntabwo yigeze abasha gutsinda ikizamini cya leta, gisoza amashuri abanza, ibyo rero byatumye atiga amashuri yisumbuye ngo akomeze na Kaminuza.

Nyina wa Ingabire (Dusabe Theresa) wari umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Butamwa kuva mu 1979 kugeza 1994, yamusabiye kujya kwiga imyuga mu kigo cy’ababikira b’Abenebikira cyitwaga “Centre de Formation des Jeunes) mucyari komini Gishamvu Prefegitura ya Butare, ubu ni Umurege wa Gishamvu akarere ka Huye.

Muri icyo gihe icyo Kigo cyayoborwaga na Soeur Dosita, Ingabire yahize imyaka 4 maze ku 04/06/1987 ahakura “Certificat” muby’imyuga (Kuboha ibyibo n’uduseke, kudodesha icyarahani no gufuma ibitambaro)
Iri shuri ntiryari ishuri ryisumbuye, nk’ayandi, ryari ishuri Ababikira bashinze bagamije gutegura abana b’abakobwa ngo bazavemo ababikira, kuburyo abenshi mubo biganye babaye ababikira. Bityo rero iyo certificate ntabwo yari yemewe nka diplome kuburyo bamwe mubaharangije baje gusubira mu ishuri ngo babone diplome.

Burya rero ngo ntawubura ubwenge hose, Muri iryo shuri mubanyeshuri 40, Ingabire niwe wabaye uwa mbere.

Nyuma yo kuva Gishamvu, ntahandi hantu hazwi Ingabire yaba yarize, nyamara ntibyamubujije kubona akazi muri ministeri y’Imari muri service za duwani. Muti se byagenze gute? Nyina wa Ingabire, Dusabe Thereza yari inshoreke izwi ya Dr. Akingeneye Emmanuel wari muganga wihariye wa Perezida Habyarimana ndetse babyaranye n’umwana w’umukobwa witwa Uwineza Regine. Akaba ari we rero wafashije Ingabire Victoire gushaka diplome ya A2 mu buryo butemewe n’amategeko nyamara atarigeze yiga secondaire. Ninawe kandi wamufashije kubona akazi muri iriya ministeri twavuze haruguru.

Nyina wa Ingabire yamubyaye ntamugabo uzwi babana. Yamubyaranye na Gakumba Pascal wigeze kuba Burugumestri wa komini Kibilira.

Ni nako byaje kugendekera Ingabire Victoire, kuko yaje guterwa inda n’uwari Veternaire wa komini butamwa ariwe Lin Muyizere ukomoka mu karere ka Kamonyi ariko kuko nyina yari aziranye n’ibikomerezwa birimo Dr. Akingeneye, uwo Veternaire bamutegetse gushyingiranwa na Ingabire Victoire mu 1989, nuko babana gutyo. Ninayo mpamvu byamworoheye kumuta mu Buholandi kandi arwaye akigarukira mu Rwanda ngo aje muri politike.

Nyina wa Ingabire, Dusabe, yabanje kuba mu nzu y’abakozi ba Centre de santé, aza kwimukira mu nzu ye. Ababanye nawe n’abakoranye nawe ngo yari umugore w’umunyamwaga wakunze kugirana amakimbirane n’abaturanyi be ndetse n’abakozi be ndetse k’uburyo bajyaga banamushinja amarozi. Mu 1979, uwitwa Bapfaguheka Appolinaire wayoboraga Ikigonderabuzima cya butwamwa yarapfuye muburyo butunguranye, bivugwa ko ari Dusabe wamuroze kugirango amusimbure kumwanya w’ubuyobozi bw’icyo kigo, ndetse koko niko byagenze ahita amusimbura muri uwo mwaka kugeza 1994 ubwo yahungaga.

Bigaragara ko mu muryango wo kwa Ingabire nta n’umwe wabashije gutsinda ikizamini cya leta gisoza amashuri yisumbuye, kuko na murumuna we Uwineza Regine cyamunaniye.

Mu gihe Ingabire akomeje gusaza imigeri ngo arakora Politiki yuzuyemo amacakubiri, haribazwa uburyo umuntu nk’uyu ukoresha diplome atatsindiye, akaba afite nyina, se ndetse n’umugabo we baregwa ibyaha bya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, nawe ubwe akaba yarakatiwe n’inkiko kubera ibyaha birimo iby’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya genocide, yazayobora igihugu ntagisubize mu icuraburindi cyavuyemo.
Ingabire ararota ku manywa y’ihangu ntaziko politiki agenderaho yarangiranye na MRND.

2021-06-07
Editorial

IZINDI NKURU

Mu rwego rwo kwitegura umukino wa CAF Confederation Cup na Shampiyona , APR FC igiye gukina imikino ibiri ya Gicuti na Gasogi United ndetse na Gorilla FC

Mu rwego rwo kwitegura umukino wa CAF Confederation Cup na Shampiyona , APR FC igiye gukina imikino ibiri ya Gicuti na Gasogi United ndetse na Gorilla FC

Editorial 10 Nov 2021
Gen. Godfroid Niyombare yongeye kumvikana avuga k’umugambi wo gukura Nkurunziza k’ubutegetsi

Gen. Godfroid Niyombare yongeye kumvikana avuga k’umugambi wo gukura Nkurunziza k’ubutegetsi

Editorial 08 May 2017
AS Kigali yagumye ku mwanya wa mbere, APR FC yujuje imikino 13 idatsindwa – Ibyaranze umunsi wa 16 wa PNL

AS Kigali yagumye ku mwanya wa mbere, APR FC yujuje imikino 13 idatsindwa – Ibyaranze umunsi wa 16 wa PNL

Editorial 23 Jan 2023
Caporal Rucyahintare Cyprien ngo wafatiwe i Burundi ntabaho muri RDF – Brig Gen.  Nzabamwita

Caporal Rucyahintare Cyprien ngo wafatiwe i Burundi ntabaho muri RDF – Brig Gen. Nzabamwita

Editorial 16 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuhanzi Yves Kana Trezzor yashyize hanze imwe mu ndirimbo izagaragara k’umuzingo w’indirimbo zizagaruka ku rukundo rwe n’umugore we baherutse kubana.
Amakuru

Umuhanzi Yves Kana Trezzor yashyize hanze imwe mu ndirimbo izagaragara k’umuzingo w’indirimbo zizagaruka ku rukundo rwe n’umugore we baherutse kubana.

Editorial 19 May 2021
Kagame yasangiye ubunani n’abadipolomate bose bakorera mu Rwanda
Mu Mahanga

Kagame yasangiye ubunani n’abadipolomate bose bakorera mu Rwanda

Editorial 17 Jan 2016
U Rwanda ntabwo rukwiye kuba ingunguru ukomanga ikirangira – Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda ntabwo rukwiye kuba ingunguru ukomanga ikirangira – Perezida Kagame

Editorial 27 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru