• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Umunyarwanda CP Christophe BIZIMUNGU yasimbuye Umufaransa Maj. Pascal CHAMPION ku buyobozi bukuru bw’abapolisi bari mu butumwa bwa Loni muri Santrafrika.

Umunyarwanda CP Christophe BIZIMUNGU yasimbuye Umufaransa Maj. Pascal CHAMPION ku buyobozi bukuru bw’abapolisi bari mu butumwa bwa Loni muri Santrafrika.

Ubwanditsi 29 Jun 2021 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

Itangazo dukesha Ubunyamabanga Bukuru bwa Loni ndetse ryashimangiwe na Polisi y’u Rwanda, riravuga ko Commissioner of Police Christophe Bizimungu yagizwe Umuyobozi Mukuru w’ Umutwe w’Abapolisi bari muri Santrafika, mu butumwa bwa Loni bwo kubugabunga amahoro n’umutekano muri icyo gihugu, ndetse kuva ejobundi ku cyumweru akaba yaramaze kugera muri Santrafrika.

CP Bizimungu Christophe agiye kuyobora uwo mutwe w’abapolisi babarirwa mu 2.000, barimo abakabakaba 350 bakomoka mu Rwanda. Asimbuye kuri uwo mwanya Major Pascal Champion, Umufaransa wayoboraga abo bapolisi ba Loni kuva mu mwaka wa 2019.

CP Bizimungu Christopphe ni impuguke mu mategeko, dore ko anayafitemo impamyabushobozi y’ikirenga(PhD), yavanye muri Kaminuza ya Sussex,mu Bwongereza, ndetse akaba yaranabaye umwalimu w’amategeko muri kaminuza.

CP Bizimungu afite kandi uburambe buhambaye mu mirimo y’igipolisi, kuko yagiye ahabwa inshingano zikomeye muri Polisi y’uRwanda, nko kuyobora Urwego rw’Ubugenzacyaha(CID), akaba agiye muri Santrafrika yari Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’ Abapolisi riri i Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru.
CP Bizimungu Christophe aje yiyongera ku bandi bapolisi b’Abanyarwanda bagiye bahabwa inshingano zikomeye mu buyobozi bw’ abapolisi bari mu bumwa mpuzamahanga, nka DCG Marry Gahonzire ukuriye umutwe w’abapolisi ba Loni bari mu gace ka Abyei, na Sudani na Sudani y’Amajyepfo, CP Bruce Munyambo wayoboye abapolisi ba Loni muri Sudani y’Amajyepfo, hakaba na CP Nshimiyimana Vianney wabaye mu buyobozi bw’abapolisi ba Loni muri Cote d’Ivoire.

Rushyashya yifurije CP Christophe Bizimungu kurangiza neza inshingano, kimwe n’abandi bapolisi n’abasirikari b’Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro mu bihugu binyuranye. Ubwitange bwanyu, ubuhanga n’umurava mwakomeje kugaragaza, ni ishema rikomeye ku Gihugu cyacu.

2021-06-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amakimbirane muri RRM, Sankara yirukanye Noble Marara mu ishyaka

Amakimbirane muri RRM, Sankara yirukanye Noble Marara mu ishyaka

Ubwanditsi 22 Oct 2018
Amafoto: Musanze FC yakoze imyitozo ya mbere yibanze yo kongerera abakinnyi imbaraga, Seninga uyitoza avuga ko bafite akazi gakomeye we n’abasore be.

Amafoto: Musanze FC yakoze imyitozo ya mbere yibanze yo kongerera abakinnyi imbaraga, Seninga uyitoza avuga ko bafite akazi gakomeye we n’abasore be.

Ubwanditsi 20 Apr 2021
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bukomeje gusura abapolisi buganira nabo ku mikorere y’akazi

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bukomeje gusura abapolisi buganira nabo ku mikorere y’akazi

Ubwanditsi 15 Jan 2016
“Ndigabo” ya Ramaphosa itumye abasirikari igihumbi ba SADC bahera mu biganza bya M23

“Ndigabo” ya Ramaphosa itumye abasirikari igihumbi ba SADC bahera mu biganza bya M23

Ubwanditsi 17 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abaturage b’i Goma muri Kongo barishimira uburyo bakiriwe mu Rwanda ubwo bahahungiraga muri izi mpera z’icyumweru, ikirunga cya Nyiragongo kirimo kuruka. Baboneyeho kwamagana Martin Fayulu na Denis Mekwege bavuga ibinyoma ku Rwanda.
Amakuru

Ubwanditsi 23 May 2021
Umunyamakuru Casmiry Kayumba  yashyinguwe gitwari
INKURU NYAMUKURU

Umunyamakuru Casmiry Kayumba  yashyinguwe gitwari

Ubwanditsi 18 Jan 2018
Paul Kagame yasoreje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Gasabo i Bumbogo ku Isoko y’u Rwanda
Mu Rwanda

Paul Kagame yasoreje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Gasabo i Bumbogo ku Isoko y’u Rwanda

Ubwanditsi 02 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru