• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Gilbert Mwenedata, Mpemukendamuke, Umunyaburiganya Wahunze U Rwanda, Ubu Niwe Muzindaro w’Abarutuka!

Gilbert Mwenedata, Mpemukendamuke, Umunyaburiganya Wahunze U Rwanda, Ubu Niwe Muzindaro w’Abarutuka!

Ubwanditsi 26 Aug 2020 INKURU NYAMUKURU

Iyi ndashima Gilbert Mwenedata abenshi bayimenye muw’ 2017 ubwo yiyamamarizaga ngo kuyobora U Rwanda. Ibi abenshi twanabibonyemo agasuzuguro ku gihugu, kubona abantu nka Barafinda na Mwenedata barota kuba Perezida w’Abanyarwanda.

Uyu Mwenedata we si n’umuti w’amenyo gusa, ahubwo ni n’umunyaburiganya, kuko ubwo Komisiyo y’Amatora yamusabaga urutonde rw’abantu bashyigikiye kandidatire ye(nk’uko biteganywa n’amategeko), yazanye ururiho n’abantu bapfuye, yigana imikono yabo, Ubundi iki ni icyaha gihanwa biremereye kuko ari ugukoresha impapuro mpimbano.

Ng’uko uko Mwenedata yaboneye iy’ubuhunzi, ubu akaba atuye muri USA, aho yirirwa tukanira.
Mu kiganiro aherutse kugirana na”Biza Tubireba Tugaceceka”(iri zina ubwaryo risekeje nka ba nyiraryo), Televiziyo yo kuri Youtube bizwi ko ari iy’abantu badashakira ineza uRwanda,Gilbert MWENEDATA yumvikanye asaba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuva mu muryango wa RPF-Inkotanyi, ngo kuko ishakira indonke mu mibiri y’abapfuye. Abumvise aya magambo ariko ntiyabatunguye, ngo kuko n’ubusanzwe Gilbert MWENEDATA ari Mpemuke ndamuke, Nyamwangiyobyavuye wanze uwamuhaye. Iyo RPF asebya niyo yahagaritse Jenoside, ituma nawe ubwe abaho,Ese koko uretse izi ndashima, ninde warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wakwirengagiza ineza yagiriwe na Leta irangajwe imbere na FPR-Inkotanyi, Ninde utazi amamiliyari ya Leta agenda ku buvuzi, ku burezi, amacumbi, inkunga y’ingoboka n’ibindi bigenewe gufata mu mugongo abarokotse Jenoside?.

Mu mwaka wa 2018, uyu Gilbert Mwenedata yashinze ikiryabarezi kitwa People’s Initiative for Democratic Alliance (PIDA), gitangira gukorana n’izindi nzererezi zitunzwe no gusebya urwababyaye, Ng’uko yagiranye igihango na Daphrose Nkundwa wigeze kuyobora ishyirahamwe-baringa RIFDP ryo mu Bubiligi,Charlotte Mukankusi, inkunguzi yo muri RNC, Jean-Marie Vianney Ndagijimana , watubereye imfura mbi, ubwo igihe yari Ministiri wa mbere w’ububanyi n’amahanga muri Leta y’Ubumwe, yatorokanaga ibihumbi 200 by’amadolari yari ahawe ngo ajye gufungura za Ambasade mu mahanga, n’abandi bapfuye bahagaze.

Gilbert MWENEDATA kandi ni umwe mu bashyize umukono ku bipapuro ngo bihururiza Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ukibaza uwabasabye kumuvugira bikagushobera.

Muri bo harimo Thabita Gwiza wo mu gatsiko ka ARC-Urunana, kagizwe n’ibigarasha byiyomoye kuri Kayumba Nyamwasa, umugore-gito Tasiyana washakanye na Rusesabagina, ya Nterahamwe-Parimehutu kabombo, Iyo urebye umwirondoro w’abasinye ibyo bipapuro, usanga ari ba bantu n’ubundi utategerezaho ijambo rizima, bamwe nabo ubwabo batazi icyo bashaka.
Gilbert Mwenedata rero niba ari n’ikikuramutsa ushaka, wigishaka mu izina ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ntawagutumye kubavugira, Bubaha Ubuyobozi bw’uRwanda, si indashima nkawe, Komeza ute ibitabapfu, urebe ko bwacya kabiri aho ubundabunda iyo mu buhungiro, ariko amaherezo amateka azakwereka ko Abanyarwanda wibeshya ko ushukashuka bagusize mu bitekerezo.

2020-08-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kayumba Nyamwasa Mu Mugambi Wimbitse Wo Kwikiza Uwo Batavuga Rumwe

Kayumba Nyamwasa Mu Mugambi Wimbitse Wo Kwikiza Uwo Batavuga Rumwe

Ubwanditsi 22 Mar 2021
Nduhungirehe avuga ko ikibazo cya Kayumba Nyamwasa kitazigera kivugwaho mu biganiro na Afurika y’Epfo

Nduhungirehe avuga ko ikibazo cya Kayumba Nyamwasa kitazigera kivugwaho mu biganiro na Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 26 Nov 2018
Ku ngengabitekerezo ya parmehutu, umwuzukuru wa Dominiko Mbonyumutwa ni sekuru wagiye aragaruka

Ku ngengabitekerezo ya parmehutu, umwuzukuru wa Dominiko Mbonyumutwa ni sekuru wagiye aragaruka

Ubwanditsi 24 Jan 2022
FARDC yiyemeje kuburizamo umugambi wa Kayumba Nyamwasa na FDLR wo gutera u Rwanda

FARDC yiyemeje kuburizamo umugambi wa Kayumba Nyamwasa na FDLR wo gutera u Rwanda

Ubwanditsi 29 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kim Jong Un yagiriye uruzinduko mu Bushinwa mu ibanga rikomeye
POLITIKI

Kim Jong Un yagiriye uruzinduko mu Bushinwa mu ibanga rikomeye

Ubwanditsi 27 Mar 2018
Kidumu atewe ipfunwe n’imva ya Christophe Matata wishwe na Col. Karegeya muri Afrika y’epfo.
INKURU NYAMUKURU

Kidumu atewe ipfunwe n’imva ya Christophe Matata wishwe na Col. Karegeya muri Afrika y’epfo.

Ubwanditsi 23 Apr 2019
ADEPR: Uko Bish.Sibomana yasimbutse “UMUTEGO” wateguwe n’abashumba bari bagiye kumweguza. Imitima ya benshi iradiha!
ITOHOZA

ADEPR: Uko Bish.Sibomana yasimbutse “UMUTEGO” wateguwe n’abashumba bari bagiye kumweguza. Imitima ya benshi iradiha!

Ubwanditsi 12 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru