Nyuma yaho icyorezo cya koronavirusi gikomeje kugaragara cyane mu bice bitandukanye hagafatwa zimwe mu ngamba nshya zo kwirinda iki cyorezo, no mu mikino izi ngamba ntizahejwe kuko mu mukino wa Volleyball bafashe umwanzuro wo guharika bimwe mu bikorwa bategura cyo kimwe no muri Basketball.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Kamena nibwo ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Basketball ryafashwe umwanzuro wo kuba bahagaritse shampiyona y’u Rwanda iterwa inkunga na Banki ya Kigali, iyi shampiyona ikaba yarim oikomeza mu gice cy’imikino yo kwishyura.
Ibi byagaragariye mu butumwa bandikiye abanyamuryango babo babunyujije kuri Email bagize bati “Dushingiye kubyemezo by’Inama y’abaminisitiri yo kuwa 29 Kamena 2021; dushingiye kandi ku bwiyongere bw’imibare y’abandura COVID-19 ndetse na virusi igenda yihinduranya mu bice bitandukanye by’isi;”
“Ishyirahamwe nyarwanda ry’umukino w’intoki wa Basketball ribandikiye ribamenyeshya ko shampiyona ya BKBNL, Junior Basketball League n’imyitozo ya rusange y’amakipe yitabira aya marushanwa bibaye bisubitswe kugeza igihe hazatangarizwa andi mataliki mashya y’isubukurwa ry’iryo bikorwa.”
Ku ruhande rw’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball bagize bati “Mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza n’ingamba nshya zo kwirinda no gukumira COVID-19, ubuyobozi bw’ishyirahamwe nyarwanda rya Volleyball FRVB buramenyesha abanyamuryango n’abanyarwanda muri rusange ko amarushanwa yose ategurwa na FRVB ndetse n’imyitozo ya Volleyaball bibaye bisubitswe, bisazubukurwa hakurikizwa amabwiriza n’ingamba nshya bizagenwa n’inzego zibifitiye ububasha.”
Ubwo bivuzeko irushanwa ryari riteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru ryari ryateguwe mu rwego rwo kwibohora, ni irushanwa ryagombaga kuba guhera kuwa gatanu tariki ya 2 kugeza kuya 4 Nyakanga 2021.