Kwibohora byadutwaye imbaraga n’ imbaga y’abacu. Icyakora umutima uhoora ntuba iwacu, uwacu ni uwo kurwubaka cyane.
Ntituzamare imyambi ariko, abarusengera inabi baracyasutamye mu isenga. Ntituzabahe urwaho rwo gusenya uRwanda. Abagifite urwango tubahe urwamenyo, batubise twiyubakire ibiramba.
Abadutega iminsi, twe tubategurire ineza. Niyo mpamvu ngaya amakaramu akora nk’itindo isenya Urwagasabo, nkababazwa n’ubwisanzure busambura ibyatuvunnye, kimwe n’uburenganzira butagira kirazira.
Abayobye nimusubize agatima impembero. Dore umwera araboshya mukitabana umwete, mutitaye ku isano dusangiye. Mwabaye intumwa z’intumva, zimwe zahoranye imyanya zikaza kwikururira imyangaro, ku bw’imyanda ibunga mu mitwe yazo. Nimuve ku ishyari ryabashoye ishyanga, nimutsimbarara kandi ishyaka ryacu rizabahashya.
Ababashuka bitwaje icumu ngo rya Mugwiza kandi ari igihindugembe. Abo mwita intwari ni impehe. Bararata inkusi kandi ari inkunguzi. Uwakabarasiye yasinze kera!Bagira uw’ubusa, kuko umutima mutindi ntutekana.
Ubuhezanguzi bwabimye agahenge. Inda nini niyo bakesha indaro, umugayo kuri bo ni ubugabo. Nk’abo mubakurikiyeho iki?
Twe turabizi, kwibohora ni uguhozaho, kuko ababisha ntibarashirwa. Icyiza tubarusha ubushake, tubahiga umuhate wo guhanga ibishya no kubirinda. Ingufu zatsinze ikibi ziracyahari zose, ndetse zikubye kensi, n’ubu ikibatsi cyakakura ku izima, mukavira mu nzira abubaka ibizima.
Higiro Emmanuel
Umukunzi wa Rushyashya.