Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Haruna Niyonzima yongeye kugaruka mu ikipe y’abanyamujyi ya AS Kigali yigeze gukinira mu mwaka w’imikino wa 2019-2020, gusa ntiyaje gusoza uwo mwaka kuko yahise asubira muri Tanzaniya gukinira Young Africans SC.
Nk’uko byatangajwe n’ikipe ya AS Kigali ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, iyi kipe yemeje ko Haruna Niyonzima yagiranye amasezerano n’iyi kipe izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederations Cup izatangira mu kwezi kwa Nzeri.
Nubwo iyi kipe itatangaje igihe uyu mukinnyi azamarana nayo, amakuru RUSHYASHYA NEWS yamenye ni uko Haruna Niyonzima yasinye amasezerano y’umwaka umwe akinira iyi kipe ifashwa n’umujyi wa Kigali.
Kapiteni w’Amavubi, Haruna agarutse mu Rwanda nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Young Africans yo muri Tanzaniya yo izakina imikino ya CAF Champions League, bakaba baratandukanye amaze gusoza amasezerano ye muri iyo kipe yakiniye mu bihe bitandukanye mbere y’uko ajya muri Simba SC akayigarukamo ndetse ayivamo aza muri AS Kigali muri 2019.
Haruna wari kapiteni muri AS Kigali ayijemo asanga abandi bakinnyi bashya baguzwe n’iyi kipe barimo Ntwali Fiacre, Rukundo Denis, Rugwiro Herve, Mugheni Fabrice, Saba Robert, Uwimana Guillain ndetse na Butera Andrew.
Usibye aba bakinnyi kandi, amakuru yandi aravuga ko iyi kipe yitegura kongerera amasezerano myugariro wayo Emery Bayisenge wari umaze umwaka umwe muri iyi kipe nyuma akaza gusoza ayo masezerano, gusa igituma uyu myugariro atinda kongererwa ngo ni uko mu minsi mike iri imbere ashobora kwerekeza hanze y’u Rwanda.