• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Omar Artan witegura gusifura UEFA Super Cup izahuza PSG na Aston Villa, azasifura umumukino wa nyuma wa CECAFA KAGAME Cup 2026   |   03 Aug 2026

  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda ritagira rutangira amaherezo rizaturoha aho tutazikura!

Itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda ritagira rutangira amaherezo rizaturoha aho tutazikura!

Ubwanditsi 03 Aug 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ubundi zimwe mu ndangagaciro z’umunyamakuru, ni ukwiyubaha, kuvuga ibyo ufitiye gihamya, kwirinda gukoreshwa no kuba icyitegererezo mu bandi baturage, kuko baba bagufata nk’uvuga rikumvikana.

Ngicyo igituma abahanga bita itangazamakuru ”ubutegetsi bwa kane”, kuko rubanda iba irifitiye icyizere.Bene iryo riba ryigisha, rigahungura, rigasusurutsa, rigatanga amakuru ya ngombwa, yemwe rikaba ryananenga ibitagenda neza hagamijwe ko bikosorwa, ariko byose bigakorwa kinyamwuga, nta gusesereza.

Uyu munsi simvuga ku itangazamakuru ryo mu Rwanda muri rusange, ahubwo ndibanda ku ry’imikino, dore ko rinafite abarikurikira batari bake. Ni mu gihe kandi kuko itangazamakuru n’imikino ari nk’umukenyero n’umwitero, iyo byujujanyije byombi bitera imbere. Iyo binyuranyije ni nko kuvanga amata n’amaganga. Aha niho mu Rwanda twerekeza.

Iyo usesenguye itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda, usanga ryihariye ”ubudasa”, ariko bubi, utapfa gusanga ahandi. Ntirigira rutangira, nta hamwe ry’ itangazamakuru ryubaha. Kabaye akarima k’intyoza muri byose:Ubutoza, ubuyobozi bw’imikino, ubuganga, ubusifuzi, n’ubundi bumenyi bwigwa mu ishuri, waba utabufite ukabuharira bene bwo. Kugeza aha n’ubwo atari byiza, ariko ntacyo byishe cyane, kuko umuntu nyawe ashobora no kwigira ku makosa.

Ushobora kumbwira uti “umukobwa aba umwe agatukisha bose”. Njye nagusubiza ko ahubwo “abakobwa babi babaye benshi batukisha umwe”, kuko abubahiriza amahame y’umwuga aribo bake. Mu itangazamakuru rya siporo mu Rwanda niho honyine wemerewe gusebanya ntibikugireho ingaruka, niho urya ruswa ntihagire ubikuryoza, niho impuha zemwe, ukamara amasaha atatu uri mu buzima bwite bw’umuntu bigafatwa nk’ibisanzwe.

Ingero zirahari zitabarika, aho umunyamakuru atukana na mugenzi we kuri mikoro bapfa uruhande buri wese ashyigikiye , kuko yakiriye “bitanu” bya rumwe mu mpande zishyamiryanye mu ikipe cyangwa ishyirahamwe ry’umikino runaka. Ni hahandi “umunyamakuru” yamamara muri rubanda, kuko azi gutukana by’abatagira uburere, apfa gusa kuba yahawe icupa rya byeri, ubundi akajya mu ngazo.

Si ukuvuga uburyo umukinyi runaka ari umuswa cyangwa umuhanga kabuhariwe( bitewe n’ingano y’amacupa yaguriwe), si ugutaka cyangwa kwibasira umuyobozi cyangwa umutoza runaka (bitewe n’ayo abamurwanyacyangwa abamushyigikiye bamupfumbatije”, mbese ibibera mu itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda biteye agahinda.
Mu myaka yashize hari ubwo abantu batekerezaga ko iyo myitwarire igayitese yaterwaga n’uko abenshi mu bakoraga uwo mwuga babaga batarawize.

Iri sesengura nta gaciro ryahabwa ubu, kuko benshi mu bakora amahano ari abarangije kaminuza mu itangazamakuru. Urugero rwa hafi ni abadasiba muri RMC (Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura), baregwa gusebanya no gukwiza impuha, kandi baramaze imyaka nibura 3 bigishwa ko kizira mu itangazamakuru ry’umwuga.

Abandi bo kugawa ni bamwe mu batega amatwi aba “banyamakuru”, usanga babogeza, ndetse bakabagira intwari muri rubanda, ngo baratinyuka. Ariko se gutinyuka kurenza nyoko akaguru bikugira intwari, cyangwa byakakugize igicibwa. Mpamya ko abaturage bamaganye bamwe mu babayobya bitwaje mikoro, abenshi mu biyita abanyamakuru bajya mu myanya ibakwiye, mu iyarara n’ahandi haba abantu batiha agaciro ngo bagahe n’abandi.

Igiteye impungenge kurushaho, aya makosa yose aba inzego zireberera itangazamakuru ryicecekeye. Hari RMC twavuze, hari Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru b’Imikino, AJSPOR, hari na ARJ nk’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru muri rusange, hakaba n’inzego za Leta zagombye kurengera uburenganzira bw’abaturage itangazamakuru rihonyora.

Abo bose babirenza ingohi, birengagije ko buhobo buhoro, abo bangizi batuganisha aho tutazabasha kwikura cyangwa tukazahava bitugoye. Dushishikazwa no kuveba urwego rw’imikino yacu, ariko twirengagije imwe mu mpamvu zikomeye ziyidindiza.

Birababaza kuba tuzi uburyo kuyobora amakipe n’amashyirahamwe y’imikino bivuna, ariko “abanyamakuru” bagashimishwa no guca intege abishora muri izo nshingano benshi muri twe dutinya.

Ba nyir’ibitangazamakuru n’abayobozi babyo bakwiye kwirengera uyu mutwaro. Wasobanura ute ukuntu ufata igitangazamakuru cyawe ukagihindura umuyoboro w’ibitutsi, gusebanya, kurya ruswa n’andi marorerwa, imyaka igashira indi igataha, kugeza ubwo abagikurikira batangira kwibaza niba utari umufatanyacyaha? Amakuru dufite ni uko abo ba”boss” birinda gutanga gasopo ku “banyamakuru” b’urukozasoni, ahanini kuko baba badahembwa cyangwa ngo bahemberewe igihe, maze “boss” akabaha rugari ngo bishakire amaramuko.

Kandi nibyo, ntiwaba umaze amezi 3 udahemba umuntu, ngo umujye imbere umutonganyiriza ibyo yavuze ashaka ”agatike”. Uzahititamo gukoresha utagusaba umushahara, ubundi umuhe rugari, atukane kugeza ibitutsi bimukamutsemo.

Radiyo cyangwa Televiziyo bipfa kuba byafunguye gusa.
IMu gusoza turisegura. Iyi nkuru ntawe igamije gutunga agatoki cyangwa gukomeretsa. Yemwe ndetse nta n’intungane ibaho mu kazi ako ariko kose. Gusa baca umugani ngo”umuryango utazimuye urazima”.

Gukira ikibyimba bisaba kugitoneka. Twiteguye kwakira ibitekerezo by’abazasoma iyi nkuru, baba abanyamakuru, abafatanyabikorwa b’itangazamakuru n’abagenerwabikorwa baryo.

Ikigamijwe ni ukwikubita agashyi, naho ubundi itangazamakuru ry’imikino dufite ubu aho rituganisha si heza habe na gato.

Kayumba Xavier
Umusomyi wa Rushyashya

2021-08-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Icyegeranyo RWANDA CLASSIFIED, ni urukozasoni umuntu wese ushyira mu gaciro akwiye kwirinda.”- Impuguke mu itangazamakuru n’amateka.

“Icyegeranyo RWANDA CLASSIFIED, ni urukozasoni umuntu wese ushyira mu gaciro akwiye kwirinda.”- Impuguke mu itangazamakuru n’amateka.

Ubwanditsi 07 Jun 2024
Areruya Joseph ni we wegukanye agace ka Rubavu- Musanze

Areruya Joseph ni we wegukanye agace ka Rubavu- Musanze

Ubwanditsi 15 Nov 2017
Amafoto – Mu mukino ubanza wa gishuti, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsinze Central Africa ibitego 2-0.

Amafoto – Mu mukino ubanza wa gishuti, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsinze Central Africa ibitego 2-0.

Ubwanditsi 04 Jun 2021
Kirehe: Abakora umwunga w’uburaya bavuga ko bahohoterwa n’abayobozi

Kirehe: Abakora umwunga w’uburaya bavuga ko bahohoterwa n’abayobozi

Ubwanditsi 17 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rooney yujuje imikino 120 mu ikipe y’u Bwongereza asezera mu marira menshi
IMIKINO

Rooney yujuje imikino 120 mu ikipe y’u Bwongereza asezera mu marira menshi

Ubwanditsi 17 Nov 2018
Abayobozi batatu barahiriye inshingano nshya
INKURU NYAMUKURU

Abayobozi batatu barahiriye inshingano nshya

Ubwanditsi 10 Apr 2018
Ingabire Victoire yemereye RIB ko hari amategeko y’igihugu atari asobanukiwe
ITOHOZA

Ingabire Victoire yemereye RIB ko hari amategeko y’igihugu atari asobanukiwe

Ubwanditsi 09 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru