• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ntihazagire uwizera amareshyamugeni ya Perezida Yoweri K. Museveni , asaba guhagarika iyicarubozo rikorerwa Abanyarwanda, Burya abeshya kurusha uko ahumeka

Ntihazagire uwizera amareshyamugeni ya Perezida Yoweri K. Museveni , asaba guhagarika iyicarubozo rikorerwa Abanyarwanda, Burya abeshya kurusha uko ahumeka

Editorial 19 Aug 2021 Amakuru, ITOHOZA, Mu Mahanga

Mu mpera z’icyumweru gishize Perezida Yoweri K. Museveni yavuze ijambo ryateye benshi kwibaza niba yararikuye ku mutima, icyakora abenshi bakaba basanga ari ibinyoma asanganywe, byo kuvuga ibihabanye n’ibyo atekereza.

Kimwe mu byo Perezida Museveni yagarutseho, ni uburenganzira bw’abanyamahanga baba muri Uganda, dore ko abantu n’imiryango mpuzamahanga bakomeje kwamagana ihohoterwa baborerwa muri Uganda. Abakunze kwibasirwa n’iyicarubozo bakorerwa n’urwego rw’ubutasi rwa Uganda, CMI, ni Abanyarwanda batabarika bicwa, bagakubitwa, bagafungirwa ahantu hatazwi, bagacuzwa utwabo, mbere yo kuvugunywa ku mupaka wa Uganda n’uRwanda. Aba banyarwanda bashinjwa kuba intasi z’uRwanda, nyamara ntawe urashyikirizwa ubucamanza ngo aburanishwe ku byaha aregwa

Mu ijambo rye, Perezida Museveni “yamaganye” ako karengane, karimo gufunga no guhambiriza Abanyamahanga mu buryo butemewe n’amategeko. Aha rero niho benshi batangiye gukeka ko ibyo yavuze atabitewe n’umutimanama, ko ahubwo ashobora kuba amaze kuganzwa n’amajwi menshi amusaba guhagarika ubugome akorera Abanyarwanda.

Icyakora abasobanukiwe imikorere ya Perezida Museveni, bavuga n’iyo byaba ari ugutinya icyo gitutu, bitamubuza kuvuga ibinyuranye n’ibyo akora, cyane cyane ko ubugome bwa Gen Abel Kandiho utegeka CMI, bujyanye n’amawiriza ya shebuja Museveni.

Ikinyoma cya Perezida Museveni si icya none. Abamuzi neza bemeza ako ari umuntu ugira amarira y’ingona, ku buryo adatinya kuririra umuntu yishe ubwe, ndetse akanatabara umuryanyo we. Ibi byarabaye ubwo uwari umuvugizi wa Polisi, Andrew Felix KAWEESI yahitanwaga n’ibyegera bya Museveni, biraba ubwo Gen WAMALA KATATUMBA yarusimbukaga agiye kwicwa n’abatumwe na Museveni ndetse umukobwa we akahasiga ubuzima.

Museveni yasutse amarira ubwo umunyapolitiki ukomeye, Ibrahim KABIRIGA, yicwaga n’ inkoramaraso za Museveni, n’ahandi n’ahandi abantu bahitanywe n’inzego za Museveni, ntibimubuze gusuka marira y’ingona, ati : “Nashenguwe bikomeye n’urupfu rw’intwari yabohoye Uganda, kandi iperereza rikomeye rizagaragaza abicanyi, bahanwe b’intangarugero”.

Byahe byo kajya! Kandi birumvikana, uperereza ni we mwicanyi.
N’ubu rero ntihagire Umunyarwanda wirara ngo Perezida Museveni yamaganye akarengane bakorerwa muri Uganda.

Inama ni ukugabanya ingendo muri icyo gihugu, kuko Umunyarwanda wese uzanga kujya mu mitwe y’itrabwoba nka RNC, FDLR n’indi ishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Uganda, nta kabuza azagirirwa nabi. Ururimi rwa Perezida Museveni ntacyo rupfana n’ubwonko bwe, kuko ibyo avuga bihabaye kure n’ibyo akora.

2021-08-19
Editorial

IZINDI NKURU

Constant Mutamba: Minisitiri w’Ubutabera wa Congo Usigaye Azwi kurusha Ibikorwa Bye Bibi Kurusha Byiza

Constant Mutamba: Minisitiri w’Ubutabera wa Congo Usigaye Azwi kurusha Ibikorwa Bye Bibi Kurusha Byiza

Editorial 29 May 2025
Gutabariza umunyarwandakazi waguye mu gihugu cy’U Buholandi

Gutabariza umunyarwandakazi waguye mu gihugu cy’U Buholandi

Editorial 10 Jan 2018
Ibibazo bibazwa Mukamugema umaze kugaragaza urwango yangaga  Umwami Kigeli

Ibibazo bibazwa Mukamugema umaze kugaragaza urwango yangaga Umwami Kigeli

Editorial 27 Jan 2017
General Aloys Nzabampema uyoboye FNL irwanya Leta y’ u Burundi, yarusimbutse

General Aloys Nzabampema uyoboye FNL irwanya Leta y’ u Burundi, yarusimbutse

Editorial 13 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwamaganye irekurwa rya Rukundo na Nahimana bahamijwe ibyaha bya Jenoside
Mu Mahanga

U Rwanda rwamaganye irekurwa rya Rukundo na Nahimana bahamijwe ibyaha bya Jenoside

Editorial 17 Dec 2016
RDC: Gen.Wilson Irategeka wa FLN ruramugera amajanja
INKURU NYAMUKURU

RDC: Gen.Wilson Irategeka wa FLN ruramugera amajanja

Editorial 18 Dec 2019
“Ntugakore, ntukavuge, utabanje gutekereza. Icyo gihe biduha kwirinda ibintu bimwe bitari ngombwa” Perezida Kagame
Amakuru

“Ntugakore, ntukavuge, utabanje gutekereza. Icyo gihe biduha kwirinda ibintu bimwe bitari ngombwa” Perezida Kagame

Editorial 09 Mar 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru