• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

  • Bayaherewe mu Rwambariro, Rayon Sports yakiriye amafaranga nyuma yo gushimangira umwanya wa mbere   |   09 May 2025

  • Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless   |   08 May 2025

  • Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango   |   06 May 2025

  • Eric Bagiruwusa yashinze YouTube Channel ishinzwe ubuvugizi mu gushishikariza gusubirishamo imanza z’abajenosideri n’abarwanya ubutegetsi   |   05 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Ingabo z’u Rwanda zikomeje kwigarurira uduce twari twaragizwe ingwate n’Ibyihebe, Agace ka Mbau kaguyemo ibyihebe 11

Ingabo z’u Rwanda zikomeje kwigarurira uduce twari twaragizwe ingwate n’Ibyihebe, Agace ka Mbau kaguyemo ibyihebe 11

Editorial 21 Aug 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Mu bikorwa zirimo byo guhashya iterabwoba Ingabo z’u Rwanda hamwe niza Mozambique zamaze kwigarurira agace ka Mbau kari karabaye ubuhungiro bw’ibyihebe nyuma yo guhatwa umuriro n’ingabo z’u Rwanda igihe habaga ibohozwa rya Macimboa da Praia yari yaragizwe icyicaro gikuru cy’abo barwanyi basanzwe bakorana n’Imitwe igendera ku mahame ya Islam

Aka gace ka Mbau kari ku birometero bisaga 45 (45km) uvuye mu mujyi wa Macimboa da Praia, ni agace karangwamo amashyamba y’inzitine ku kigero cya Nyungwe yo mu Rwanda; bityo amakuru akaba yaragiye avugwa ko ariho izo nyeshyamba zaba zifashisha mu gukora ibikorwa bitandukanye birimo n’imyitozo.

Kuwa gatanu taliki 20 Kanama nibwo ako gace kigaruriwe n’ingabo z’u Rwanda nyuma y’imirwano yari imaze iminsi mu duce twa Chinda no mu nkengero zaho, mu kugaba icyo gitero Abasirikari b’u Rwanda baturutse mu mu bice bibiri aribyo Macimboa da Praia na Mueda.

Mbere yo kwinjira mu mujyi wa Mbau; mu birometero bitanu (5 km) niho Ingabo z’u Rwanda zasakiranye n’ibyihebe bibarirwa hagati ya 80 na 100 haba ukurasana gukomeye kwahosheje Ingabo z’u Rwanda zikubise inshuro abo banzi b’amahoro n’umudendezo, aho nyuma y’imirwano hagaragaye ibyihebe bisaga 11 byari byaguye muri iyo mirwano.

Hari amakuru yandi avugwa ko hashobora kuba harishwe ibyihebe byinshi ariko imirambo yabyo igatwarwa na bigenzi byabyo dore ko bashobora kuba barayitwaye bayikurura bakoresheje imigozi.

Muri iyo mirwano hakaba harafatiwemo ibikoresho byinshi birimo imbunda zo mu bwoko bwa SMG n’ibindi abo barwanyi bakoreshaga mu guhungabanya umutekano w’abaturage no kwangiza ibikorwa remezo muri Cabo Delgado.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Col. Rwivanga Ronald yatangarije itangazamakuru ko nubwo umujyi wa Mbau wamaze kubohorwa ariko ibikorwa byo kurwanya no guhashya burundu iyi mitwe bigikomeje.
Aho yagize ati “Twahafashe kandi twabakuye muri ako gace ariko ntibivuze ko birangiye, ibikorwa birakomeje”.

Hari amakuru aturuka muri Mozambique yemeza ko mu nzira Ingabo z’u Rwanda guhera kuwa kabiri ubwo zatangiraga kurwana zagendaga zibona ahantu abo barwanyi bagiye banyuza imodoka nyinshi bari bafite ubwo RDF yabakubitagaho ikibatsi cy’umuriro muri Macimboa da Praia, ibyo byihebe kandi ngo byagendaga bifunga inzira kugirango bitinze ababa babikurikiye bityo bagatema ibiti bakabirambika mu muhanda.

Urugero ni urwo mu gace kitwa Naquitengue karimo ibiti byinshi aho byasabye ko Ingabo z’U Rwanda RDF zifashisha imashini yo gukata ibiti cyangwa se zigakoresha ibimodoka binini by’intambara kugirango zibashe gutambuka zisatira aho ibyo byihebe byahungiye.

Nyuma y’ibohorwa rya Mbau ubu uduce tubiri nitwo dusigaye mu maboko y’izo nyeshyamba aritwo Siri ya Mbere na Siri ya Kabiri.

Muri uru rugamba rwo kurwanya iterabwoba, ahamaze kubohorwa hahita hasigara mu maboko y’abapolisi bakahacungira umutekano mu gihe Ingabo zo zikomeza imbere zirwana
Uyu mutwe w’iterabwoba urwanira muri Mozambique cyane cyane mu ntara ya Cabo Delgado ufite izina ryitwa Ahlul Sunna wa-Jammah, gusa benshi mu baturage bawita “al-Shabaab”.

Amakuru avugwa ko mu ishingwa ryawo abenshi mu bawugize baba baraturutse mu mahanga aho havuzwe Tanzania aho ngo baje baha abaturage ngo bikenure, ari nako ngo babigishaga amwe mu mahame y’idini ya Islam gusa bafite intego yo guhindura Cabo Delgado icyicaro gikuru cy’uwo mutwe w’Iterabwoba ugendera ku matwara akakaye ya Islam.

Kugeza nubu umuyobozi w’uyu mutwe ntazwi gusa abaturage bo muri Cabo Delgado bavuga ko ari umunyamahanga kandi yaba yaramaze guhunga igihugu nyuma yuko u Rwanda rwari rumaze gufata umwanzuro wo kohereza Ingabo muri Mozambique guhashya uwo mutwe.

Leta zunze ubumwe z’amerika ziherutse kuvuga ko umugabo witwa Bonomade Machude Omar uzwi na none nka AbuSulayfa Muhammad nundi witwa Ibn Omar bashobora kuba aribo bayobozi buwo mutwe
Gusa abatuye agace ka Palma gafatwa nk’izingiro ry’uwo mutwe abahatuye bavuga abo bagabo ataribo bayobozi b’uwo mutwe kuko ngo umwe muri bo bamuzi dore ko ari kavukire muri ako gace kandi undi muyobozi akaba ari umunyamahanga ndetse na benshi mu bawushinze.

Impamvu nyinshi bashingiraho ni uko abenshi muri abo barwanyi babaga bavuga Igiswahili ndetse ngo banafite inyandiko zo muri urwo rurimi kandi ngo iyo bazaga kwica abaturage bavugaga mu majwi aranguruye bati ” Allah Akbar” ngo hanyuma bagaca abantu imitwe bakayishinga ku bisongo ahantu hagaragarira buri muntu ndetse ngo bagakata ubugabo bw’abagabo babaga bamaze kwica.

Si ukwica gusa ibyo byihebe byakoraga dore ko byashimutaga abana bakiri bato bikabajyana mu myitozo ya gisirikari aho bajayaga gutozwa kurwana mu gihe abandi babagiraga abagore babo cyangwa se abazajya babafasha indi mirimo mu gihe babaga ari igitsina gore, ndetse abenshi bavuganye n’abanyamakuru bavuga ko ibyihebe byatwaraga abeza ku isura gusa.

Kuva ibikorwa byo guhashya imitwe y’iterabwoba byatangira muri Cabo Delgado ituze risa niriri kugenda rigaruka aho benshi mu baturage batangiye gusubira mu byabo bari baravukijwe n’umutekano muke muri iyo ntara.

2021-08-21
Editorial

IZINDI NKURU

Ibyo dukora byose bishoboka iyo dufite umutekano- Perezida Kagame

Ibyo dukora byose bishoboka iyo dufite umutekano- Perezida Kagame

Editorial 18 Apr 2019
RGB yagize icyo ivuga kubasha gusenga shitani

RGB yagize icyo ivuga kubasha gusenga shitani

Editorial 29 Mar 2016
U Burundi bwikomye Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango Mpuzamahanga

U Burundi bwikomye Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango Mpuzamahanga

Editorial 05 Dec 2018
Impinduka zitunguranye mu butasi bwa gisirikare

Impinduka zitunguranye mu butasi bwa gisirikare

Editorial 18 Jul 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru