Mu bikorwa zirimo byo guhashya iterabwoba Ingabo z’u Rwanda hamwe niza Mozambique zamaze kwigarurira agace ka Mbau kari karabaye ubuhungiro bw’ibyihebe nyuma yo guhatwa umuriro n’ingabo z’u Rwanda igihe habaga ibohozwa rya Macimboa da Praia yari yaragizwe icyicaro gikuru cy’abo barwanyi basanzwe bakorana n’Imitwe igendera ku mahame ya Islam
Aka gace ka Mbau kari ku birometero bisaga 45 (45km) uvuye mu mujyi wa Macimboa da Praia, ni agace karangwamo amashyamba y’inzitine ku kigero cya Nyungwe yo mu Rwanda; bityo amakuru akaba yaragiye avugwa ko ariho izo nyeshyamba zaba zifashisha mu gukora ibikorwa bitandukanye birimo n’imyitozo.
Kuwa gatanu taliki 20 Kanama nibwo ako gace kigaruriwe n’ingabo z’u Rwanda nyuma y’imirwano yari imaze iminsi mu duce twa Chinda no mu nkengero zaho, mu kugaba icyo gitero Abasirikari b’u Rwanda baturutse mu mu bice bibiri aribyo Macimboa da Praia na Mueda.
Mbere yo kwinjira mu mujyi wa Mbau; mu birometero bitanu (5 km) niho Ingabo z’u Rwanda zasakiranye n’ibyihebe bibarirwa hagati ya 80 na 100 haba ukurasana gukomeye kwahosheje Ingabo z’u Rwanda zikubise inshuro abo banzi b’amahoro n’umudendezo, aho nyuma y’imirwano hagaragaye ibyihebe bisaga 11 byari byaguye muri iyo mirwano.
Hari amakuru yandi avugwa ko hashobora kuba harishwe ibyihebe byinshi ariko imirambo yabyo igatwarwa na bigenzi byabyo dore ko bashobora kuba barayitwaye bayikurura bakoresheje imigozi.
Muri iyo mirwano hakaba harafatiwemo ibikoresho byinshi birimo imbunda zo mu bwoko bwa SMG n’ibindi abo barwanyi bakoreshaga mu guhungabanya umutekano w’abaturage no kwangiza ibikorwa remezo muri Cabo Delgado.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Col. Rwivanga Ronald yatangarije itangazamakuru ko nubwo umujyi wa Mbau wamaze kubohorwa ariko ibikorwa byo kurwanya no guhashya burundu iyi mitwe bigikomeje.
Aho yagize ati “Twahafashe kandi twabakuye muri ako gace ariko ntibivuze ko birangiye, ibikorwa birakomeje”.
Hari amakuru aturuka muri Mozambique yemeza ko mu nzira Ingabo z’u Rwanda guhera kuwa kabiri ubwo zatangiraga kurwana zagendaga zibona ahantu abo barwanyi bagiye banyuza imodoka nyinshi bari bafite ubwo RDF yabakubitagaho ikibatsi cy’umuriro muri Macimboa da Praia, ibyo byihebe kandi ngo byagendaga bifunga inzira kugirango bitinze ababa babikurikiye bityo bagatema ibiti bakabirambika mu muhanda.
Urugero ni urwo mu gace kitwa Naquitengue karimo ibiti byinshi aho byasabye ko Ingabo z’U Rwanda RDF zifashisha imashini yo gukata ibiti cyangwa se zigakoresha ibimodoka binini by’intambara kugirango zibashe gutambuka zisatira aho ibyo byihebe byahungiye.
Nyuma y’ibohorwa rya Mbau ubu uduce tubiri nitwo dusigaye mu maboko y’izo nyeshyamba aritwo Siri ya Mbere na Siri ya Kabiri.
Muri uru rugamba rwo kurwanya iterabwoba, ahamaze kubohorwa hahita hasigara mu maboko y’abapolisi bakahacungira umutekano mu gihe Ingabo zo zikomeza imbere zirwana
Uyu mutwe w’iterabwoba urwanira muri Mozambique cyane cyane mu ntara ya Cabo Delgado ufite izina ryitwa Ahlul Sunna wa-Jammah, gusa benshi mu baturage bawita “al-Shabaab”.
Amakuru avugwa ko mu ishingwa ryawo abenshi mu bawugize baba baraturutse mu mahanga aho havuzwe Tanzania aho ngo baje baha abaturage ngo bikenure, ari nako ngo babigishaga amwe mu mahame y’idini ya Islam gusa bafite intego yo guhindura Cabo Delgado icyicaro gikuru cy’uwo mutwe w’Iterabwoba ugendera ku matwara akakaye ya Islam.
Kugeza nubu umuyobozi w’uyu mutwe ntazwi gusa abaturage bo muri Cabo Delgado bavuga ko ari umunyamahanga kandi yaba yaramaze guhunga igihugu nyuma yuko u Rwanda rwari rumaze gufata umwanzuro wo kohereza Ingabo muri Mozambique guhashya uwo mutwe.
Leta zunze ubumwe z’amerika ziherutse kuvuga ko umugabo witwa Bonomade Machude Omar uzwi na none nka AbuSulayfa Muhammad nundi witwa Ibn Omar bashobora kuba aribo bayobozi buwo mutwe
Gusa abatuye agace ka Palma gafatwa nk’izingiro ry’uwo mutwe abahatuye bavuga abo bagabo ataribo bayobozi b’uwo mutwe kuko ngo umwe muri bo bamuzi dore ko ari kavukire muri ako gace kandi undi muyobozi akaba ari umunyamahanga ndetse na benshi mu bawushinze.
Impamvu nyinshi bashingiraho ni uko abenshi muri abo barwanyi babaga bavuga Igiswahili ndetse ngo banafite inyandiko zo muri urwo rurimi kandi ngo iyo bazaga kwica abaturage bavugaga mu majwi aranguruye bati ” Allah Akbar” ngo hanyuma bagaca abantu imitwe bakayishinga ku bisongo ahantu hagaragarira buri muntu ndetse ngo bagakata ubugabo bw’abagabo babaga bamaze kwica.
Si ukwica gusa ibyo byihebe byakoraga dore ko byashimutaga abana bakiri bato bikabajyana mu myitozo ya gisirikari aho bajayaga gutozwa kurwana mu gihe abandi babagiraga abagore babo cyangwa se abazajya babafasha indi mirimo mu gihe babaga ari igitsina gore, ndetse abenshi bavuganye n’abanyamakuru bavuga ko ibyihebe byatwaraga abeza ku isura gusa.
Kuva ibikorwa byo guhashya imitwe y’iterabwoba byatangira muri Cabo Delgado ituze risa niriri kugenda rigaruka aho benshi mu baturage batangiye gusubira mu byabo bari baravukijwe n’umutekano muke muri iyo ntara.