Ubwo hakinwaga umukino wagombaga gutanga itike ya 1/4 cy’irangiza mu irushanwa Nyafurika mu mukino w’intoki wa Basketball mu bagabo, u Rwanda rwatsinzwe na Guinée amanota 72 kuri 68, ni umukino wakurikiwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari kumwe na Minisitiri wa Siporo Madame Munyangaju Aurore Mimosa.
Muri uyu mukino, ikipe y’igihugu y’u Rwanda niyo yatangiye neza kuko agace ka mbere karangiye u Rwanda ruyoboye n’amanota 15 kuri 13 ya Guinée, ni mugihe agace ka kabiri ikipe ya Guinée yagatwaye ku manota 18 kuri 14 y’u Rwanda.
Bavuye ku ruhuka, ikipe y’u Rwanda niyo yitwaye neza kuko yakozemo amanota 24 kuri 13 ya Guinée, aha byashobokaga ko ikipe ihagarariye u Rwanda yarimo yitwara neza ndetse igana kwegera intsinzi yo ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, gusa ntabwo byagenze neza kuko mu gace ka nyuma u Rwanda rwagatakaje ku manota 28 kuri 14 bityo uyu mukino mu kuwutakaza bituma u Rwana rutabona amahirwe yo gukomeza muri 1/4.
Binyuze kuri Instagram ya Perezida Paul Kagame batangaje ko yakurikiye uyu mukino wabaye mu masaha y’ijoro ya Saa mbili z’umugoroba, bagize bati “Uyu mugoroba kuri Kigali Arena, Perezida Kagame yitabiriye umukino uhuza u Rwanda na Guinea mu marushanwa ya #AfroBasket.”
Mu ifoto bashyizeho Perezida Paul Kagame yagaragaye ari kumwe na Minisitiri wa Siporo Madame Munyangaju Aurore Mimosa.
Usibye uyu mukino u Rwanda rwatakaje wo gushaka itike yo kujya muri 1/4 cy’irangiza mu irushanwa rya Afrobasket, kuri uyu wa mbere kandi ikipe ya Angola yo yatsinze ikipe ya Misiri amanota 70 kuri 62.
Mu yindi mikino itegerejwe yo gushaka itike yo gukina imikino ya 1/4, ikipe ya Nigeria irakina n’ikipe ya Uganda ku isaha ya saa Cyenda zuzuye muri Kigali Arena, uyu mukino urakurikirwa n’uwa Sudani y’Epfo ikina na Kenya ku isaha ya Saa kumi n’ebyiri.
Kugeza ubu mu irushanwa rya Afrobasket ririmo gukinwa ku ncuro yayo ya 30, amakipe amaze kugera muri 1/4 ni Cote d’Ivoire, Senegal, Cape Verde ,Tunisia, Angola ndetse na Guinee.
Irushanwa rya Afrobasket riri gukinirwa mu Rwanda guhera ku itariki ya 24 Kanama 2021, biteganyijwe ko rizasozwa kuri iki cyumweru tariki ya 5 Nzeri 2021.