• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Abaturage ba Kenya baramagana umugambi mubisha wa Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni, wo gutobera ubutegetsi bw’Igihugu cyabo.

Abaturage ba Kenya baramagana umugambi mubisha wa Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni, wo gutobera ubutegetsi bw’Igihugu cyabo.

Ubwanditsi 06 Aug 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Muri iki gihe, igihugu cya Kenya kiritegura amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Kanama umwaka utaha wa 2022, Umwe mu bagaragaje ubushake bwo kuziyamamaza, ni William Kipchirchir Arap RUTO wari usanzwe ari Visi-Perezida wa Kenya kuva muw’2013.

Nyuma y’aho Perezida UHURU Kenyatta agiraniye amasezerano y’ubwiyunge na Raila ODINGA bahoze bahanganye mu matora no muri politiki muri rusange, William RUTO yabonye ko aba bagabo bombi bashobora kuzamuviraho inda imwe, agatsindwa amatora.

Nguko uko yatangiye gushaka amaboko hanze ya Kenya, ndetse atangira kwiyegereza Perezida Yoweri K. Museveni wa Uganda, inzobere mu guteza umuwiryane haba mu gihugu cye imbere, haba no mu bihugu by’ibituranyi, nk’uko yagerageje kubikora ku Rwanda ntibimuhire.

Kuwa mbere w’iki cyumweru William Ruto yagerageje kujya muri Uganda mu mugambi bivugwa ko wari uwo kugambana na Perezida Museveni, ariko abuzwa kujya Kampala kuko yari agiyeyo mu buryo butemewe n’amategeko. Mu kwezi gushize nabwo William Ruto yabonaniye na Museveni I Kampala, nabwo ibyo baganiriye bigirwa ibanga.

Ababikurikiranira hafi rero barahamya ko aba bagabo bombi bari mu bikorwa bishobora guhungabanya umutekano muri Kenya, hagamijwe gutoba amatora yo muw’2022.

Kuri uyu wa gatatu tariki 04 Kamana 2020, hari abayoboke bo mu ishyaka “Jubilee” rya William Ruto bagaragaye mu ruhame bambaye ibirango by’ishyaka NRM ryo muri Uganda, bakaba barasingizaga “ibigwi” bya Museveni na NRM, ngo abaturage ba Kenya kakwiye gufataho urugero.

Iyi myitwarire yamaganwe n’Abanyakenya benshi barimo n’abagize inteko ishinga amategeko, bavuga ko uretse ruswa, ubugome n’ubugambanyi nta kindi Museveni na NRM bizwiho, ku buryo hari icyiza Kenya n’ibindi bihugu byabigiraho.

Perezida Museveni yakomeje kuvugwaho ishyari n’ubugome afitiye ibindi bihugu, kuko yananiwe gushyira mu bikorwa ibyo yasezeranyije abaturage ba Uganda. Magingo aya mu gihugu cye bamaze guhaga igitugu, ikinyoma n’icyenewabo abategekesha, kugeza ubwo mu matora aheruka bahundagaza amajwi kuri Bobi Wine, umusore udafite amateka ahambaye muri politiki, bagambiriye kwereka Museveni yatakarijwe icyizere bikabije.

Ayo majwi nayo Museveni na NRM barayibye, ariko ibyegera bye bikomeye bitakaza imyanya mu nteko ishinga amategeko.

Kenya siyo yonyine yibasiwe n’ubugambanyi bwa Museveni. Uyu mukambwe usazanye kwanduranya, yagerageje gushyira ibihato mu mishinga y’akarere uRwanda rufitemo inyungu, atitaye ku ngaruka bizagira kuri Uganda.

Byageze n’aho ashyigikira imitwe y’iterabwoba nka RNC, FDLR n’indi igamije guhungabanya umutekano w’uRwanda, ariko imigambi ye yose imubana imfabusa.

Amakuru afitiwe gihamya yagaragaje ko Museveni n’agatsiko ke bakorana ubucuruzi n’imitwe y’ inyeshyamba ikorera mu Burasirazuba bwa Kongo, amamiliyoni y’amadolari ava mu bucuruzi bw’imbaho, amabuye y’agaciro na Cocoa, agafasha iyo mitwe gukomeza ibikorwa by’iterabwoba mu karere k’ibiyaga bigari.

Aya mahano yose rero Kaguta Museveni asanze adahagije, ati mbere y’uko imvururu z’abaturage zimwirukana ku butegetsi (agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru), ati reka nototere na Kenya.

Kugeza ubu Perezida UHURU Kenyatta ntacyo aratangaza ku mugaragaro ku bijyanye n’ubushotoranyi bwa Museveni, ariko hari abanyapolitiki bamaganye Perezida wa Uganda babinyujije mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, bagira bati:” Museveni sigaho ayo marorerwa.

Wagerageje guteza ibibazo u Rwanda, Santarafrika, RDC n’ibindi bihugu, birakunanira, ariko kokotera Kenya byo bizakugwa nabi cyane. Urahekenya ibyo utazabasha kumira”.

2021-08-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uburengerazuba: Ibinyabiziga bigiye gusuzumwa imiterere yabyo hifashishiwe imodoka ya Polisi y’u Rwanda

Uburengerazuba: Ibinyabiziga bigiye gusuzumwa imiterere yabyo hifashishiwe imodoka ya Polisi y’u Rwanda

Ubwanditsi 11 Sep 2016
Polisi y’u Rwanda yatangaje uko byari byifashe kuri Noheli

Polisi y’u Rwanda yatangaje uko byari byifashe kuri Noheli

Ubwanditsi 26 Dec 2016
Miliyoni zisaga 21 z’Amarundi zaburiwe irengero  hakoreshejwe imbaraga z’imyuka mibi

Miliyoni zisaga 21 z’Amarundi zaburiwe irengero hakoreshejwe imbaraga z’imyuka mibi

Ubwanditsi 21 Feb 2018
Moïse Katumbi yamaganye icyemezo cya Perezida Tshisekedi cyo guterera inkunga amakipe y’i Burayi mu gihe abaturage bishwe n’inzara

Moïse Katumbi yamaganye icyemezo cya Perezida Tshisekedi cyo guterera inkunga amakipe y’i Burayi mu gihe abaturage bishwe n’inzara

Ubwanditsi 18 Jul 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ambasaderi Charles Kayonga Yahishuye Ko Perezida Kagame Ategerejwe I Beijing Mu Kwezi Gutaha
POLITIKI

Ambasaderi Charles Kayonga Yahishuye Ko Perezida Kagame Ategerejwe I Beijing Mu Kwezi Gutaha

Ubwanditsi 31 Aug 2018
Umuryango wa Mageza wishwe n’iyicarubozo rya Uganda wasabye u Rwanda kuwufasha kugarura umurambo we
INKURU NYAMUKURU

Umuryango wa Mageza wishwe n’iyicarubozo rya Uganda wasabye u Rwanda kuwufasha kugarura umurambo we

Ubwanditsi 11 Feb 2020
Umunyarwanda Berininkindi Claver yakatiwe burundu n’urukiko rwo muri Suwede
ITOHOZA

Umunyarwanda Berininkindi Claver yakatiwe burundu n’urukiko rwo muri Suwede

Ubwanditsi 16 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru