Umujyi wa Kigali umaze gutangaza ko umushinga wo kubakira abatuye ahantu hashobora gutera impanuka kandi bafite amikoro make, mu duce twa Gitega na Kimisagara, ugeze kuri 80%, ndetse mu gihe gito amazu 27 akazashyikirizwa abo yagenewe.
Uwifuza kubona icumbi yemera ku bushake guha Umujyi wa Kigali ubutaka yari atuyeho, maze agahabwa ingurane y’inzu ifite agaciro kangana nakubutaka yatanze, ariko ikomeye kurusha iyo yari atuyemo, ijyanye nigishushanyo-mbonera cyimiturire iboneye.
Umujyi wa Kigali kandi wavuze ko izi nzu zubatswe hagendewe ku byifuzo byabazazituramo, muri ya miyoborere uRwanda rwifuza, isaba ko umuturage agira uruhare mu bimukorerwa.
Gitega na Kimisagara ni tumwe mu duce two mu Mujyi wa Kigali tutakijyanye n’igihe, kuko turangwa nimyubakire yakajagari ishobora gukurura Ibiza bihitana abantu nibyabo. Usanga kandi abahatuye badafite amikoro ahagije ku buryo bajya kwiyubakira ahandi, ari nayo mpamvu Umujyi wa Kigali watekereje kuhabakura bitabasabye gusohora amafaranga ubwabo.
Ibigarasha nibikoresho byabo byakunze kunenga gahunda yo kwimura abaturage ahashobora kubashyira mu kaga, ukibaza niba byifuriza ineza abo byitwa ko bivugira. Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga baseka cyane abanenga uburyo uRwanda rwihuta mu iterambere, bati: Abavuza induru iyo abaturage bagiye kwimurwa mu manegeka ni abamunzwe nishyari. Ntibifuza ko uRwanda rutera imbere, nkaho baruhunze hari urubirukanyemo.
Abandi nabo basanga abo banzi biterambere baragumiwe nubusirimu, bakumva u Rwanda rwakomeza kuba nkurwo ku ngoma za Parmehutu na MRND.
Ntawe ukunda Abanyarwanda kurusha Leta ihora itekereza imishinga ibavana mu bukene. Intego ni ugutera imbere twese,ntawe usigaye inyuma. Indashima zo zizakomeza zituke igicebe cyinka, Abanyarwanda bazima bakomeze bakore kandi cyane, amateka azaca urubanza.