• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Abatuye mu manegeka mu duce twa Gitega na Kimisagara mu Mujyi wa Kigali bagiye gushyirwa igorora

Abatuye mu manegeka mu duce twa Gitega na Kimisagara mu Mujyi wa Kigali bagiye gushyirwa igorora

Ubwanditsi 16 Sep 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Umujyi wa Kigali umaze gutangaza ko umushinga wo kubakira abatuye ahantu hashobora gutera impanuka kandi bafite amikoro make, mu duce twa Gitega na Kimisagara, ugeze kuri 80%, ndetse mu gihe gito amazu 27 akazashyikirizwa abo yagenewe.

Uwifuza kubona icumbi yemera ku bushake guha Umujyi wa Kigali ubutaka yari atuyeho, maze agahabwa ingurane y’inzu ifite agaciro kangana nakubutaka yatanze, ariko ikomeye kurusha iyo yari atuyemo, ijyanye nigishushanyo-mbonera cyimiturire iboneye.
Umujyi wa Kigali kandi wavuze ko izi nzu zubatswe hagendewe ku byifuzo byabazazituramo, muri ya miyoborere uRwanda rwifuza, isaba ko umuturage agira uruhare mu bimukorerwa.

Gitega na Kimisagara ni tumwe mu duce two mu Mujyi wa Kigali tutakijyanye n’igihe, kuko turangwa nimyubakire yakajagari ishobora gukurura Ibiza bihitana abantu nibyabo. Usanga kandi abahatuye badafite amikoro ahagije ku buryo bajya kwiyubakira ahandi, ari nayo mpamvu Umujyi wa Kigali watekereje kuhabakura bitabasabye gusohora amafaranga ubwabo.

Ibigarasha nibikoresho byabo byakunze kunenga gahunda yo kwimura abaturage ahashobora kubashyira mu kaga, ukibaza niba byifuriza ineza abo byitwa ko bivugira. Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga baseka cyane abanenga uburyo uRwanda rwihuta mu iterambere, bati: Abavuza induru iyo abaturage bagiye kwimurwa mu manegeka ni abamunzwe nishyari. Ntibifuza ko uRwanda rutera imbere, nkaho baruhunze hari urubirukanyemo.
Abandi nabo basanga abo banzi biterambere baragumiwe nubusirimu, bakumva u Rwanda rwakomeza kuba nkurwo ku ngoma za Parmehutu na MRND.

Ntawe ukunda Abanyarwanda kurusha Leta ihora itekereza imishinga ibavana mu bukene. Intego ni ugutera imbere twese,ntawe usigaye inyuma. Indashima zo zizakomeza zituke igicebe cyinka, Abanyarwanda bazima bakomeze bakore kandi cyane, amateka azaca urubanza.

2021-09-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rurageretse hagati ya IBUKA na Musenyeri Mbonyintege bapfa Perraudin

Rurageretse hagati ya IBUKA na Musenyeri Mbonyintege bapfa Perraudin

Ubwanditsi 25 Jun 2018
Dore ibyo Koffi Olomide yatangaje nyuma y’urupfu rwa Papa Wemba

Dore ibyo Koffi Olomide yatangaje nyuma y’urupfu rwa Papa Wemba

Ubwanditsi 25 Apr 2016
U Rwanda rwegukanye igikombe cy’Afurika muri Sitting Volleyball babona itike y’imikino Pararempike 2024

U Rwanda rwegukanye igikombe cy’Afurika muri Sitting Volleyball babona itike y’imikino Pararempike 2024

Ubwanditsi 03 Feb 2024
Ku myaka 81 y’amavuko, umunyarwenya Yaphet Kotto wamenyekanye nka Dr Kananga muri filime yiswe James Bond 007 yitabye Imana

Ku myaka 81 y’amavuko, umunyarwenya Yaphet Kotto wamenyekanye nka Dr Kananga muri filime yiswe James Bond 007 yitabye Imana

Ubwanditsi 16 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bamwe mu banyarwanda bari baragizwe imbohe na CMI muri Uganda batahutse
INKURU NYAMUKURU

Bamwe mu banyarwanda bari baragizwe imbohe na CMI muri Uganda batahutse

Ubwanditsi 07 Feb 2019
Uko Rusagara yakwirakwije amatwara ya RNC
Mu Mahanga

Uko Rusagara yakwirakwije amatwara ya RNC

Ubwanditsi 07 Jan 2016
The Financial Times : Perezida Kagame asubiza avuga ko ntawe ashaka gushinja ariko bibaho  [ kugirirwa ishyari ], ko byanabayeho
ITOHOZA

The Financial Times : Perezida Kagame asubiza avuga ko ntawe ashaka gushinja ariko bibaho [ kugirirwa ishyari ], ko byanabayeho

Ubwanditsi 04 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru