• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Turebe La Forge Fils Bazeye wo kuri BBC Gahuzamiryango na VOA ndetse na La Forge Fils Bazeye imbere y’ubutabera

Turebe La Forge Fils Bazeye wo kuri BBC Gahuzamiryango na VOA ndetse na La Forge Fils Bazeye imbere y’ubutabera

Ubwanditsi 09 Oct 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Mu matariki ya mbere y’ukwezi k’Ukuboza 2018 habaye igitero mu karere ka Rubavu cyakozwe n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR. Uwari umuvugizi wa FDLR icyo gihe ariwe La Forge Bazeye Fils, amazina ye y’ukuri akaba ari Ignace Nkaka yatangarije Jean Claude Mulindahabi ko ari FDLR koko yagabye icyo gitero kandi ko FDLR ihagaze neza. Bazeye yavuzeko “ingabo za RDF zabateye muri Kongo barazirukankana kugeza ahitwa Rwerere”.

Iri jambo niryo Bazeye yavuze rya nyuma mu itangazamakuru nk’umuvugizi wa FDLR kuko nyuma y’icyumweru kimwe gusa hacicikanye amakuru avugako yafatiwe ku mupaka wa Bunagana bavuye I Kampala aho bari batumiwe na Leta yicyo gihugu kugirango bihuze na RNC umutwe w’iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa babashe gukora umutwe umwe “ufite imbaraga”.

Bazeye La Forge Fils, yabaye umuvugizi wa FDLR mu mwaka wa 2009 asimbuye uwiyitaga Col Edmond Ngarambe ufite amazina y’ukuri ya Lt Col Habimana Michael wari ushinzwe kurinda Minisitiri w’Intebe Agathe Uwilingiyimana akamwica urwagashinyaguro. Lt Col Habimana Michael yafashwe mu gikorwa cya gisirikare cyari gihuriweho n’ingabo z’u Rwanda ndetse niza Kongo cyiswe UMOJA WETU maze yoherezwa mu Rwanda akaba afungiye muri Gereza ya Nyanza.

Nyuma yuko La Forge Bazeye Fils afashwe akoherezwa mu Rwanda, yashyikirijwe inkiko none muri iki cyumweru yasabiwe igifungo cya burundu n’ubushinjacyaha kubera ibyaha yakoreye mu mutwe wa FDLR.

Ubwo yisobanuraga, La Forge Bazeye Fils yagize ati: “Ndizeza Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko nazinutswe kuba nakongera gusubira mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, uwari Sauli ubu yahindutse Paulo.”

Ignace Nkaka waburanishijwe hamwe na Lt Col Jean Pierre Nsekanabo wari ushinzwe iperereza muri uwo mutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Ignace Nkaka wiyise La Forge Bazeye Fils yongeye gutakambira urukiko avuga ko bamureka nawe agasubira mu buzima busanzwe kimwe n’abandi barwanyi bahoze muri FDLR. Ariko La Forge Bazeye yiyibagiza ko yari umwe mu bwonko bwa FDLR aho yabarizwaga mu gice gishinzwe icengezamatwara n’itangazamakuru.

La Forge Bazeye yamaze imyaka igera ku icyenda akora ibyaha bikurikira; ubugambanyi, kwica abantu, kugaba ibitero ku baturage b’abasivile, kugirira nabi ubutegetsi buriho, iterabwoba ku nyungu za politiki no kurema umutwe w’ingabo utemewe.

Yirirwaga kuri BBC Gahuzamiryango na VOA Kinyarwanda ashaka gutagatifuza umutwe wa FDLR yavugiraga. Imvugo ye mu rukiko ntabwo wayizera kuko La Forge Bazeye yari umunyabwenge dore ko Jenoside yabaye agiye kurangiza muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyakinama. Tubibutse ko La Forge Bazeye ari murumuna wa Col Nkundiye wari akuriye ingabo za ALiR zaje guhinduka FDLR mu mwaka wa 2000

Ubwo Gen Maj (Rtd) Paul Rwarakabije wari umuyobozi wa FDLR yafataga icyemezo cyo gutaha mu Rwanda akitandukanya n’ibikorwa bihungabanya umutekano w’u Rwanda, yagiye ahamagara abayobozi batandukanye ba FDLR baba abagisivili cyangwa aba gisirikari.

Yahamagaye uwitwa La Forge Bazeye Fils amusaba kuva mubyo arimo undi aramusubiza ngo “wahisemo kuba umugambanyi, ntuzongere kumpamagara ukundi”

Rwarakabije ahamagaye Lt Gen Mudacumura, ntabwo Telephone yayitabye, yayihaye umunyamabanga we wihariye Col Sixbert undi ahita amutuka, aba bombi baguye mu gitero ingabo za Kongo zabagabyeho mu ijoro rya tariki ya 17 rishyira 18 Nzeli 2019.

Ibyo Bazeye atangaza mu rukiko bitandukanye nibyo yatangazaga akiri mu ishyamba ni isomo ku bakiri mu mitwe y’iterabwoba mu mashyamba ya Kongo n’ahandi.

2021-10-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibinyamakuru bikorera mu kwaha k’urwego rw’ubutasi rwa Uganda bikomeje gusebya u Rwanda, mu buswa n’ubusazi butangaje

Ibinyamakuru bikorera mu kwaha k’urwego rw’ubutasi rwa Uganda bikomeje gusebya u Rwanda, mu buswa n’ubusazi butangaje

Ubwanditsi 18 Oct 2020
Perezida Kagame yemeje ko ibya FDLR na Jenoside ari amateka mu Rwanda bitazongera kubaho ukundi

Perezida Kagame yemeje ko ibya FDLR na Jenoside ari amateka mu Rwanda bitazongera kubaho ukundi

Ubwanditsi 10 Feb 2023
Dr Dusabe wari umuganga mu bitaro by’ Umwami Faisal  yiciwe mu nzu yabagamo mu Mujyi wa Cape Town

Dr Dusabe wari umuganga mu bitaro by’ Umwami Faisal yiciwe mu nzu yabagamo mu Mujyi wa Cape Town

Ubwanditsi 09 Jan 2018
Umunsi wa 13 wa shampiyona usize hatsinzwe ibitego 21, Rayon Sports ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo

Umunsi wa 13 wa shampiyona usize hatsinzwe ibitego 21, Rayon Sports ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo

Ubwanditsi 17 Dec 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuhanzi Rayvanny ugiye kuza mu Rwanda yeretse ababyeyi umukazana wabo mu muryango
SHOWBIZ

Umuhanzi Rayvanny ugiye kuza mu Rwanda yeretse ababyeyi umukazana wabo mu muryango

Ubwanditsi 23 Jan 2018
Abafite ubumuga bwo kutabona NEC yabitayeho nubwo hakiri ingorane zishamikiyeho
Mu Rwanda

Abafite ubumuga bwo kutabona NEC yabitayeho nubwo hakiri ingorane zishamikiyeho

Ubwanditsi 26 May 2017
Intandaro  y’ibibazo n’intambara y’urudaca biri muri RNC
ITOHOZA

Intandaro y’ibibazo n’intambara y’urudaca biri muri RNC

Ubwanditsi 07 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru