• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Amafoto – Kwerekanwa kw’abakinnyi bahabwa nimero nshya, umukino wa Gicuti na Kiyovu SC, kuririmba kw’abahanzi no kwakira abafana kuri Sitade mu byaranze Rayon Sports Day

Amafoto – Kwerekanwa kw’abakinnyi bahabwa nimero nshya, umukino wa Gicuti na Kiyovu SC, kuririmba kw’abahanzi no kwakira abafana kuri Sitade mu byaranze Rayon Sports Day

Editorial 25 Oct 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri iki cyumweru tariki ya 25 Ukwakira 2021 kuri Sitade Amahoro i Remera habereye umuhango w’ikipe ya Rayon Sports usanzwe ukorwa buri mwaka mbere y’uko shampiyona itangira gukinwa, ni igikobwa cyitwa “Rayon Sports Day” kiba kigamije kwerekana abakinnyi bashya bazakoreshwa muri uwo mwaka w’imikino.

Iki gikorwa cyatangiye mu masaha y’amanywa cyaranzwe no kwerekana abakinnyi bashya Gikundiro izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2021-2022 ndetse bakanahabwa nimero zabo bazaba bambaye ku myenda, ikindi ni igikorwa cyaranzwe no kuririmba kw’abahanzi bari batumiwe barimo Sky2 Wabagahe, Eric Sendeli, Symphony Band ndetse n’abandi batandukanye.

Hanagaragajwe kandi ko umukinnyi Muhire Kevin uzwi nka Rooney wahawe amasezerano nyuma y’abandi bakinnyi bose muri uyu mwaka w’imikino ariwe uzaba ari kapiteni wa Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino ugiye gutangira kuri uyu wa gatandatu by’umwihariko Rayon Sports ikazatangira ikina Mukura VS bakinire kuri Sitade ya Kigali iherereye i Nyamirambo.

Nyuma yaho kandi nibwo habaye umukino wa Gicuti wahuje Gikundiro na Kiyovu SC, ni umukino warangiye Rayon Sports itsinzwe ibitego bibiri kuri kimwe, ni ibitego byatsinzwe na Bigirimana Abedi ndetse na Mugenzi Bienvenu ku ruhande rwa Kiyovu SC ndaho kuri Rayon Sports yo yatsindiwe na Essombe Willy Onana.

Usibye uyu mukino kandi habayeho kwakira abafana ku kibuga bari bamaze hafi umwaka n’igice urenga batagera ku kibuga, kuri iyi ncuro abitabiriye iki gikorwa babanje kwerekana ko bikingije Covid-19 ndetse kandi ko bipimishije Koronavirusi bakagaragaza ko nta bwandu bafite.

2021-10-25
Editorial

IZINDI NKURU

CAF: Mukura VS yatsindiwe ibitego bitatu muri Sudani

CAF: Mukura VS yatsindiwe ibitego bitatu muri Sudani

Editorial 14 Jan 2019
Amavubi yagarutse i Kigali azanye intsinzi

Amavubi yagarutse i Kigali azanye intsinzi

Editorial 07 Sep 2019
Gen Semugeshi wabaga muri FDLR yagejejwe mu Rwanda

Gen Semugeshi wabaga muri FDLR yagejejwe mu Rwanda

Editorial 09 Mar 2017
Mushikiwabo avuga ko imyinshi mu migisha y’u Rwanda yigaragarije muri Perezida Kagame.

Mushikiwabo avuga ko imyinshi mu migisha y’u Rwanda yigaragarije muri Perezida Kagame.

Editorial 21 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abarundi basubiye Arusha mu mishyikirano igomba kutazagira icyo igeraho
INKURU NYAMUKURU

Abarundi basubiye Arusha mu mishyikirano igomba kutazagira icyo igeraho

Editorial 27 Nov 2017
Umunyarwanda  yateye utwatsi  ibyavugiwe kuri Radio Inkingi
ITOHOZA

Umunyarwanda yateye utwatsi ibyavugiwe kuri Radio Inkingi

Editorial 06 Oct 2016
RNC ishaje ya Gen. Kayumba Nyamwasa na Gervais Cyondo baratanguranwa abayoboke  na New-RNC ya Rudasingwa nk’indaya zitanguranwa abagabo Kampala road.
ITOHOZA

RNC ishaje ya Gen. Kayumba Nyamwasa na Gervais Cyondo baratanguranwa abayoboke na New-RNC ya Rudasingwa nk’indaya zitanguranwa abagabo Kampala road.

Editorial 09 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru