• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»U Rwanda rwahawe kwakira igikombe cya Afurika mu mukino wa Volleyball, Ikipe y’igihugu y’abagabo n’abagore ihabwa Umunya-Brazil Paulo De Tarso Milagres nk’umutoza mukuru

U Rwanda rwahawe kwakira igikombe cya Afurika mu mukino wa Volleyball, Ikipe y’igihugu y’abagabo n’abagore ihabwa Umunya-Brazil Paulo De Tarso Milagres nk’umutoza mukuru

Ubwanditsi 04 Aug 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ishyirahawe Nyarwanda ry’umukino wa Volleyball FRVB, ryahawe uburenganzira bwo kwakira Igikombe cya Afurika cy’ibihugu cy’umwaka wa 2021, iri rushanwa rikaba ari iry’abagore ndetse n’abagabo kizaba muri Nzeri 2021.

Igikombe cya Afurika cy’abagore kizaba kuva tariki ya 05 kugeza ku ya 15 Nzeri 2021 naho Igikombe cya Afurika cy’abagabo kibe kuva tariki ya 10 kugeza ku ya 20 Nzeri 2021. Aya marushanwa yombi azatanga itike y’igikombe cy’isi cya Volleyball kizaba mu mwaka wa 2022 akazabera mu nyubako ya Kigali Arena.

Nk’uko byatangajwe na FRVB, ubusabe bw’u Rwanda bwemewe hashingiwe k’ubushobozi u Rwanda rwerekanye mu kwakira imikino yo ku rwego rwa Afurika mu bihe bitandukanye byo mu mezi atambutse; kuba hari ibikorwaremezo bigezweho bishobora kwakira amarushanwa yo ku rwego mpuzamahanga muri Siporo ndetse n’ingamba zitajenjetse u Rwanda rwashyizeho zo gukumira, kwirinda no guhangana n’ikwirakwira rya COVID-19.

Minisitiri wa Siporo mu Rwanda Munyangaju Aurore Mimosa, avuga kuri iki cyemezo yagize ati: “Turashimira CAVB ku cyizere yagiriye u Rwanda. Nk’igihugu tubijeje kuzategura irushanwa ryiza kandi abagize umuryango mugari wa Volleyball muri Afurika tubijeje ubuzima buzira umuze ubwo bazaba bari mu gihugu cyacu.”

Umuyobozi wa FRVB, NGARAMBE Raphaël yagize ati: “Twishimiye kandi dutegerezanije ibyishimo kwakira i Kigali abavandimwe duhuriye mu muryango wa Volleyball muri Afurika. Turabizi kandi ko dufite inshingano zo gutegura ikipe izahesha ishema igihugu cyacu.”

Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe ya Volleyball muri Afurika, Madame Bouchra HAJIJ yagize ati: “Mu kwemera ubusabe bw’u Rwanda, nta kindi twashingiyeho uretse kuba bwari busobanutse kandi buhiga ubundi twakiriye. Ikindi, uruhare rw’u Rwanda mu iterambere rya Volleyball muri Afurika rurashimishije.”

Ku ruhande rw’ikipe y’igihugu y’umukino wa Volleyball ikaba yahawe Umunya-Brazil Paulo De Tarso Milagres nk’umutoza mukuru mu bagabo ndetse n’abagore, mu bazambwungiriza mu bagabo barimo Nyirimana Fidele ndetse na Ntawangundi Dominique, mu bagore azungirizwa na Ndayikengurukiye Jean Luc na Mudahinyuka Christophe.

Biteganyijwe kuri uyu wa gatatu aribwo hari buhamagarwe ikipe zigomba gutangira imyitozo yo izatangira tariki ya 6 kugeza kuya 25 Kanama 2021.

2021-08-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amakipe asaga 35 agiye guhatana mu irushanwa rya Memorial Kayumba rigiye gukinwa ku nshuro ya 13

Amakipe asaga 35 agiye guhatana mu irushanwa rya Memorial Kayumba rigiye gukinwa ku nshuro ya 13

Ubwanditsi 03 Mar 2023
Ingabo za Congo Kinshasa zimaze kwirukanwa mu butumwa bw’amahoro bwa Loni

Ingabo za Congo Kinshasa zimaze kwirukanwa mu butumwa bw’amahoro bwa Loni

Ubwanditsi 11 Jan 2016
Umukozi wo mu misoro akurikiranyweho gusonera imisoro bitemewe n’amategeko

Umukozi wo mu misoro akurikiranyweho gusonera imisoro bitemewe n’amategeko

Ubwanditsi 06 Oct 2017
Mu Rwanda ntawe uri hejuru y’amategeko, Gen Ibingira na Lt Gen Muhire batawe muri yombi bazira kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Mu Rwanda ntawe uri hejuru y’amategeko, Gen Ibingira na Lt Gen Muhire batawe muri yombi bazira kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Ubwanditsi 28 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda ikomeje gukangurira abantu kudacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda ikomeje gukangurira abantu kudacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Ubwanditsi 06 Apr 2016
Bane bo mu muryango wa Rwigara Assinapol na RNC, barashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda[ Amajwi ]
INKURU NYAMUKURU

Bane bo mu muryango wa Rwigara Assinapol na RNC, barashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda[ Amajwi ]

Ubwanditsi 08 May 2018
Opozisiyo muri DRC ntishaka Kodjo kuba umuhuza kubera Zuma
Mu Rwanda

Opozisiyo muri DRC ntishaka Kodjo kuba umuhuza kubera Zuma

Ubwanditsi 11 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru