• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

You are at :Home»Amakuru»Ikipe ya Rayon Sports yitegura gukina na AS Banda yo muri RDC, yaraye igiranye amasezerano y’ubufatanye na Kompanyi ya Tom Transfers yemeye kubaha imodoka ebyiri

Ikipe ya Rayon Sports yitegura gukina na AS Banda yo muri RDC, yaraye igiranye amasezerano y’ubufatanye na Kompanyi ya Tom Transfers yemeye kubaha imodoka ebyiri

Ubwanditsi 16 Nov 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitegura imikino itandukanye irimo shampiyona y’igihugu ya 2021-2022 aho igomba gukomeza ku munsi wayo wa 3, ifite umukino igomba gukina kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Ugushyingo 2021 aho izakira ikipe ya AS Banda yo muri Congo Kinshasa.

Uyu mukino uteguwe mu rwego rwa gicuti ku mpande zombi by’umwihariko ku ikipe ya Rayon Sports yo mu Rwanda igiye gukina na AS Banda nyuma yaho yari yateguye gukina na AS Dauphin Noir nayo yo muri icyo gihugu cya Congo Kinshasa.

Rayon Sports yagombaga gukina na AS Dauphin, binyuze kuri twitter Gikundiro yavuze ko habayeho kubura kw’ibyangombwa by’abakinnyi yo muri icyo gihugu bibemerera gusohoka igihugu cyabo, bityo Rayon Sports ikaba yahisemo kuba yakina na AS Banda kuri uyu wa gatatu aho bidahindutse bazakinira kuri Sitade Amahoro.

Usibye kuba iyi kipe ya Rayon Sports irimo gutegura uyu mukino, kuri uyu wa mbere kandi yaraye igiranye amasezerano y’ubufatanye na kompanyi ya Tom Transfers isanzwe igurisha ndetse ikanakodesha amamodoka.

Ubu bufatanye bwasinywe hagati y’impande zombi buzibanda ku kuba ikipe ya Rayon Sports izahabwa imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa Suzuki Swift zifite agaciro kangana na Miliyoni 15 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ikipe ya Rayon Sports yo izafasha iyi kompanyi kwamamaza ibikorwa byayo binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo nka Facebook, Twitter na Instagram.

Nk’uko aya masezerano ku mpande zombi yasinywe batangaje ko afite agaciro kangana n’igihe cy’umwaka umwe.

2021-11-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda rwamaganye inkunga Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe uteganyiriza ingabo za SADC ziri muri Kongo, kuko izatuma ibintu birushaho kudogera

U Rwanda rwamaganye inkunga Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe uteganyiriza ingabo za SADC ziri muri Kongo, kuko izatuma ibintu birushaho kudogera

Ubwanditsi 04 Mar 2024
Mushimiyimana, umugore wiyubakiye imiturirwa irimo n’ufite amagorofa arindwi, aravuga imyato ubuyobozi bwiza

Mushimiyimana, umugore wiyubakiye imiturirwa irimo n’ufite amagorofa arindwi, aravuga imyato ubuyobozi bwiza

Ubwanditsi 08 Mar 2018
Imishinga itatu ya baringa ikiryabarezi Thomas Nahimana n’agatsiko ke bashaka gukoresha muri gahunda yabo ya mpemuke ndamuke

Imishinga itatu ya baringa ikiryabarezi Thomas Nahimana n’agatsiko ke bashaka gukoresha muri gahunda yabo ya mpemuke ndamuke

Ubwanditsi 25 Mar 2022
Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Ubwanditsi 17 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yakomoje ku masomo icyorezo cya Coronavirus kizasiga
UBUKUNGU

Perezida Kagame yakomoje ku masomo icyorezo cya Coronavirus kizasiga

Ubwanditsi 15 Apr 2020
Umugabo yakubise Umugore Mumuhanda Amwambura ubusa kubera ko Yamuririye Amafaranga
Mu Rwanda

Umugabo yakubise Umugore Mumuhanda Amwambura ubusa kubera ko Yamuririye Amafaranga

Ubwanditsi 25 Mar 2016
Raporo y’Umuvunyi yagaragaje miliyari za Leta zakoreshejwe nabi n’izarigishijwe mu 2017/2018
UBUKUNGU

Raporo y’Umuvunyi yagaragaje miliyari za Leta zakoreshejwe nabi n’izarigishijwe mu 2017/2018

Ubwanditsi 31 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru