• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

You are at :Home»Amakuru»Umunyezamu Olivier Kwizera yongeye gusinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe

Umunyezamu Olivier Kwizera yongeye gusinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe

Ubwanditsi 30 Nov 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Nyuma yaho umunyezamu wa Rayon Sports Kwizera Olivier yari yanze kugaruka mu kazi bitewe n’uko yavugaga ko amasezerano ye adasobanutse, kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Ugushyingo 2021 nibwo Rayon Sports yemeje ko yagaruye uyu mukinnyi.

Binyuze ku rubuga rwa Twitter rwa Rayon Sports, muri iki gitondo cya none nibwo iyi kipe yanditse ishimangira ko umunyezamu Olivier Kwizera yongeye kugaruka muri iyi kipe.

Yagize iti “Twemeje ko umunyezamu Kwizera Olivier yongereye igihe ari kumwe n’umuryango w’ubururu!”

“Azajya yambara nimero imwe mu gihe cy’umwaka umwe uri imbere, tuboneyeho no gushimira Rockets Fan Club”.

Amakuru ikinyamakuru RUSHYASHYA yamenye ni uko uyu munyezamu yari yaratsembeye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko atazagaruka mu kazi mu gihe cyose atarahabwa amafaranga bumvikanye, aha bivugwa ko ari Miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aya mafaranga kuri ubu rero uyu munyezamu Olivier Kwizera akaba yamaze kuyashyikirizwa ndetse bigizwemo uruhare n’itsinda ry’abafana ba Rayon Sports bahuriye mu yitwa Rocket.

Kwizera Oliver yongeye gusinyira Gikundiro amasezerano y’umwaka umwe ku ncuro ya kabiri kuko yari yayisinyiye muri 2019 avuye mu ikipe ya Gasogi United, icyo gihe nabwo akaba yari yasinye amasezerano y’umwaka umwe.

Uwo mwaka warasojwe impande zombi zinanirwa kumvikana bituma uyu munyezamu ufatwa nk’umwe mu beza bari imbere mu gihugu adakomezanya na Rayon Sports kugeza ubwo kuri uyu wa kabiri bumvikanye yemera gushyira umukono ho amasezerano.

Nyuma yo gusinya aya masezerano, Olivier Kwizera arahita atangira n’ikipe ye imyitozo nyuma y’umunsi wa gatandatu wa shampiyona, Rayon Sports kuri ubu iri kubarizwa i Rusizi aho kuri uyu wa gatatu bari bukine na Espoir FC.

2021-11-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abayobozi babiri b’ibanze bafungiwe kwaka no kwakira ruswa

Abayobozi babiri b’ibanze bafungiwe kwaka no kwakira ruswa

Ubwanditsi 22 Sep 2017
Ingabire Victoire Umuhoza yafatiwe mu buriganya bwo kwiyandikishaho ubutaka butari ubwe

Ingabire Victoire Umuhoza yafatiwe mu buriganya bwo kwiyandikishaho ubutaka butari ubwe

Ubwanditsi 28 Sep 2022
Uganda yiyemeje kuba ikimoteri cyabarushye mubarwanya u Rwanda batagishoboye

Uganda yiyemeje kuba ikimoteri cyabarushye mubarwanya u Rwanda batagishoboye

Ubwanditsi 01 Jun 2020
“Tariki 01 Nyakanga, mu Rwanda twizihiza ubwigenge bwapfubye”- Tom Ndahiro

“Tariki 01 Nyakanga, mu Rwanda twizihiza ubwigenge bwapfubye”- Tom Ndahiro

Ubwanditsi 01 Jul 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mauritius yamaze guhamagara abakinnyi 23 izifashisha ikina n’Amavubi
IMIKINO

Mauritius yamaze guhamagara abakinnyi 23 izifashisha ikina n’Amavubi

Ubwanditsi 22 Mar 2016
Afrika Y’epfo : Umuhungu Wa Ngeze Hassan Yasanzwe Muri Hotel Yimanitse Mu Mugozi
ITOHOZA

Afrika Y’epfo : Umuhungu Wa Ngeze Hassan Yasanzwe Muri Hotel Yimanitse Mu Mugozi

Ubwanditsi 18 Jun 2018
Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo
Mu Rwanda

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

Ubwanditsi 18 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru