• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ben Rutabana yongeye kuvugisha amangambure Jean Paul Turayishimye na Serge Ndayizeye   |   01 Jun 2026

  • Uwigize General mu nterahamwe Mutayomba yakomerekeye bikomeye mu mirwano na M23   |   01 Jun 2026

  • Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwirinda kuyobywa na ba mpemuke ndamuke   |   31 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26   |   31 May 2026

  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Abasifuzi bagaragaweho amakosa y’imisifurire bahanwe na FERWAFA, barimo n’abayoboye umukino wahuje Rayon Sports na Etoile de l’Est wagaragayemo gusimbuza incuro nyinshi

Abasifuzi bagaragaweho amakosa y’imisifurire bahanwe na FERWAFA, barimo n’abayoboye umukino wahuje Rayon Sports na Etoile de l’Est wagaragayemo gusimbuza incuro nyinshi

Ubwanditsi 02 Dec 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Inama ya Komisiyo y’imisifurire ya FERWAFA yateranye kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Ugushyingo 2021 yiga ku myitwarire ya bamwe mu bayobozi b’imikino (abasifuzi n’abakomiseri) mu marushanwa atandukanye ategurwa na FERWAFA maze ifata imyanzuro irimo guhagarika bamwe muri abo basifuzi mu bihe bitandukanye.

Mu minsi ishize nibwo abayobozi b’amakipe ndetse n’abafana batishimiye imisifurire yagaragaye ku mikino itandukanye yabaye mu minsi ishize, bityo ishyirahamwe nyarwanda ry’umupira w’amaguru FERWAFA ikaba yafashe imyanzuro ikurikira:

1. SEBAHUTU Yussuf : Komisiyo yasanze SEBAHUTU Yussuf wari Komiseri w’umukino wa Shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu bagore wahuje IPM WFC na GATSIBO WFC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika amezi atandatu (6) uhereye umunsi yamenyesherejweho uyu mwanzuro.

2. MUNYANEZA Jean Paul : Komisiyo yasanze MUNYANEZA Jean Paul wari Komiseri w’umukino wa Shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu bagore wahuje KAYONZA WFC na NASHO WFC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika amezi atandatu (6) uhereye umunsi yamenyesherejweho uyu mwanzuro.

3. NSABIMANA Céléstin : Komisiyo yasanze NSABIMANA Céléstin wari umusifuzi wa kane ku mukino wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo ‘’Primus National League’’ wahuje Rayon Sports FC na Etoile de l’Est FC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bibiri (2) by’imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

4. MUNEZA Vagne : Komisiyo yasanze MUNEZA Vagne wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo ‘’Primus National League’’ wahuje Rayon Sports FC na Etoile de l’Est FC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bitatu (3) bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

5. RUHUMURIZA Justin : Komisiyo yasanze RUHUMURIZA Justin wari umusifuzi wa kabiri wungirije ku mukino wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo ‘’Primus National League’’ wahuje Police FC FC na Gorilla FC wabaye tariki ya 22 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bine (4) by’imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

6. NSABIMANA Claude : Komisiyo yasanze NSABIMANA Claude wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo ‘’Primus National League’’ wahuje Police FC FC na Gorilla FC wabaye tariki ya 22 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bibiri (2) by’imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

7. MULINDANGABO Moïse : Inama ya Komisiyo y’imisifurire yateranye ku itariki ya 25 Ugushyingo 2021 yasanze MULINDANGABO Moïse wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo ‘’Primus National League’’ wahuje Rayon Sports FC na Bugesera FC wabaye tariki ya 20 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bitatu (3) by’imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

Komisiyo y’imisifurire yafashe ibi byemezo igendeye ku itegeko rigenga imisifurire mu FERWAFA mu ngingo ya karindwi (7) igika cya makumyabiri na rimwe (21).

FERWAFA iboneyeho kumenyesha abanyamuryango bayo ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye b’umupira w’amaguru ko itazihanganira amakosa y’imisifurire ayo ari yo yose kandi ko izakomeza gushyira imbaraga mu kongerera ubumenyi n’ubushobozi abasifuzi mu byiciro byose mu Rwanda.

2021-12-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Prudence Nsengumukiza akomeje kuba umuyoboro w’interahamwe mu gushaka amaronko

Prudence Nsengumukiza akomeje kuba umuyoboro w’interahamwe mu gushaka amaronko

RUSHYASHYA 20 Apr 2026
Lt Col Richard Karasira yagizwe Chairman wa APR FC yungirizwa na Uwayezu Régis

Lt Col Richard Karasira yagizwe Chairman wa APR FC yungirizwa na Uwayezu Régis

Ubwanditsi 23 Jun 2023
Munyantwari Alphonse niwe mukandida rukumbi wa Perezida wa FERWAFA, Gacinya na Murangwa mubatemerewe kwiyamamaza

Munyantwari Alphonse niwe mukandida rukumbi wa Perezida wa FERWAFA, Gacinya na Murangwa mubatemerewe kwiyamamaza

Ubwanditsi 06 Jun 2023
Perezida Kagame yagaragaje ko ntawe ugomba kunyurwa n’iterambere ricagase

Perezida Kagame yagaragaje ko ntawe ugomba kunyurwa n’iterambere ricagase

Ubwanditsi 13 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyagatare : Barishimira umusaruro w’ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Nyagatare : Barishimira umusaruro w’ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 10 Feb 2016
Kim Jong un yashimye intambwe yatewe nyuma y’ibiganiro na Trump
POLITIKI

Kim Jong un yashimye intambwe yatewe nyuma y’ibiganiro na Trump

Ubwanditsi 13 Jul 2018
Gasabo:  Abakozi ba  DASSO babiri bafunzwe bakekwaho kwakira ruswa
Mu Mahanga

Gasabo: Abakozi ba DASSO babiri bafunzwe bakekwaho kwakira ruswa

Ubwanditsi 08 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru