Amakuru agezweho muri iyi minsi yerekeye ubutabera ni uko Leta ya Niger iherutse gufata umwanzuro wo gusubiza i Arusha muri Tanzania, Abajenosideri umunani bakatiwe n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda.
Abo ni Protais Zigiranyirazo, Mugiraneza Prosper, Lt. Col Muvunyi Tharcisse, Maj. Nzuwonemeye François Xavier, Col. Alphonse Nteziryayo, Col. Nsengiyumva Anatole, Cpt. Sagahutu Innocent na Ntagerura André.
Bagiye muri Niger mu Ukuboza 2021 nyuma y’amasezerano icyo gihugu cyagiranye n’Urwego rushinzwe Imirimo yasizwe n’izahoze ari Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (IRMCT: International Residual Mechanism for Criminal Tribunals).
Gusa uru rwego rwabeshye igihugu cya Niger ko babanje kuganira n’u Rwanda kandi abayobozi b’u Rwanda baratangaje ko nabo babyumvise mu binyamakuru.
Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa Liberation, umuyobozi umwe muri icyo gihugu yagize ati “Baratubeshye. Batubeshye ko babanje kuganira n’u Rwanda igihugu bakomokamo twemera amasezerano yo kubakira nyuma dusanga baratubeshye”
Niger yaje kumenya abo bantu abo aribo cyane ko harimo n’abasirikari bakuru yemeza ko babangamiye umutekano n’ubusigire bw’igihugu cyabo nuko bashyirwa mu nzu imwe bacungwa n’inzego z’umutekano.
Yaba Amerika, Canada, Ububiligi, Ubufaransa, Luxembourg, Ubwongereza, Ubuholandi n’ibindi bihugu bicumbikiye imiryango yabo, nta nakimwe kibifuza kandi babisaba uburenganzira bwo gutura cyangwa kwakirwa nk’impunzi. Ariko u Rwanda rwo rwiyemeje kubakira nkuko rwakiriye abandi harimo Major Ntuyahaga wari urangije igifungo cy’imyaka 20 mu Bubiligi.
Mu nyandiko ndende, Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda Emmanuel Ugilashebuja yandikiye Perezida w’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano ku isi, umurusiya Vasily Nebenzya, yavuzeko Leta y’u Rwanda ishishikajwe no gucyura Abanyarwanda bose bityo ikaba yifuza ko nabo umunani boherezwa mu Rwanda baba barakatiwe cyangwa barakuriweho ibyaha ntabwo bazongera gukurikiranwa.
Turacyabakurikiranira iherezo ryaho aba bicanyi bazatuzwa.