• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ibyo utamenye kuba Jenosideri umunani batifuzwa n’igihugu na kimwe harimo n’ibicumbikiye imiryango yabo

Ibyo utamenye kuba Jenosideri umunani batifuzwa n’igihugu na kimwe harimo n’ibicumbikiye imiryango yabo

Editorial 09 Feb 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Amakuru agezweho muri iyi minsi yerekeye ubutabera ni uko Leta ya Niger iherutse gufata umwanzuro wo gusubiza i Arusha muri Tanzania, Abajenosideri umunani bakatiwe n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda.

Abo ni Protais Zigiranyirazo, Mugiraneza Prosper, Lt. Col Muvunyi Tharcisse, Maj. Nzuwonemeye François Xavier, Col. Alphonse Nteziryayo, Col. Nsengiyumva Anatole, Cpt. Sagahutu Innocent na Ntagerura André.

Bagiye muri Niger mu Ukuboza 2021 nyuma y’amasezerano icyo gihugu cyagiranye n’Urwego rushinzwe Imirimo yasizwe n’izahoze ari Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (IRMCT: International Residual Mechanism for Criminal Tribunals).

Gusa uru rwego rwabeshye igihugu cya Niger ko babanje kuganira n’u Rwanda kandi abayobozi b’u Rwanda baratangaje ko nabo babyumvise mu binyamakuru.

Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa Liberation, umuyobozi umwe muri icyo gihugu yagize ati “Baratubeshye. Batubeshye ko babanje kuganira n’u Rwanda igihugu bakomokamo twemera amasezerano yo kubakira nyuma dusanga baratubeshye”

Niger yaje kumenya abo bantu abo aribo cyane ko harimo n’abasirikari bakuru yemeza ko babangamiye umutekano n’ubusigire bw’igihugu cyabo nuko bashyirwa mu nzu imwe bacungwa n’inzego z’umutekano.

Yaba Amerika, Canada, Ububiligi, Ubufaransa, Luxembourg, Ubwongereza, Ubuholandi n’ibindi bihugu bicumbikiye imiryango yabo, nta nakimwe kibifuza kandi babisaba uburenganzira bwo gutura cyangwa kwakirwa nk’impunzi. Ariko u Rwanda rwo rwiyemeje kubakira nkuko rwakiriye abandi harimo Major Ntuyahaga wari urangije igifungo cy’imyaka 20 mu Bubiligi.

Mu nyandiko ndende, Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda Emmanuel Ugilashebuja yandikiye Perezida w’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano ku isi, umurusiya Vasily Nebenzya, yavuzeko Leta y’u Rwanda ishishikajwe no gucyura Abanyarwanda bose bityo ikaba yifuza ko nabo umunani boherezwa mu Rwanda baba barakatiwe cyangwa barakuriweho ibyaha ntabwo bazongera gukurikiranwa.
Turacyabakurikiranira iherezo ryaho aba bicanyi bazatuzwa.

2022-02-09
Editorial

IZINDI NKURU

Lt Col Richard Karasira yagizwe Chairman wa APR FC yungirizwa na Uwayezu Régis

Lt Col Richard Karasira yagizwe Chairman wa APR FC yungirizwa na Uwayezu Régis

Editorial 23 Jun 2023
Kepler WBBC yanditse amateka yo kugera ku mukino wa nyuma bwa mbere muri shampiyona ya Basketball isezereye APR WBBC

Kepler WBBC yanditse amateka yo kugera ku mukino wa nyuma bwa mbere muri shampiyona ya Basketball isezereye APR WBBC

Editorial 18 Aug 2025
Abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Rtd. CSP Gashagaza, batawe muri yombi

Abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Rtd. CSP Gashagaza, batawe muri yombi

Editorial 21 Sep 2018
Frank Spittler utoza Amavubi, yavuze ko kongera abanyamahanga  muri Shampiyona ari ukwica umupira w’u Rwanda

Frank Spittler utoza Amavubi, yavuze ko kongera abanyamahanga muri Shampiyona ari ukwica umupira w’u Rwanda

Editorial 30 Aug 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rweru ntabwo ari irimbi ry’u Rwanda – Minisitiri Sezibera
Mu Rwanda

Rweru ntabwo ari irimbi ry’u Rwanda – Minisitiri Sezibera

Editorial 06 Mar 2019
Uganda yari yemereye Sankara, intwaro zikomeye zo gutera u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Uganda yari yemereye Sankara, intwaro zikomeye zo gutera u Rwanda

Editorial 23 May 2019
Ruharwa Bagosora apfuye bamaze kumubaga umutima inshuro zirenze eshatu aho yari afungiye muri Mali
Amakuru

Ruharwa Bagosora apfuye bamaze kumubaga umutima inshuro zirenze eshatu aho yari afungiye muri Mali

Editorial 26 Sep 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru